IMVUGO : LETA IKUBESHYA KO IGUHEMBA UKAYIBESHYA KO UYIKORERA

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Imvugo igira iti: « Leta ikubeshya ko iguhemba ukayibeshya ko uyikorera » yatangiye kumvikana mu myaka ya za 2010, ariko mu gihe gito yari yakwiriye u Rwanda rwose. Yadukanywe n’abarimu bo mu mashuri abanza ubwo Leta yababwiraga ko izabongeza 10% by’umushahara bahembwaga maze amaso ahera mu kirere. Nyuma byaje gutinda babwirwa ko kuba ari benshi ari yo mpamvu Leta itabongeza, ahubwo hongezwa abategetsi bo nzego zo hejuru gusa, bitinze bongeza abapolisi n’abasirikare, bucyeye abakora mu nzego z’ibanze bahabwa ishimwe (prime) n’Inama Njyanama, abarimu bakomeza guhembwa intica ntikize. Bigeze mu 2017 kugira ngo batazanga kwitabira amatora ya perezida, maze babwirwa ko buri mwaka bazajya bongerwa 10%, ndetse barayahabwa uwo mwaka, uwahembwaga 40,000 FRW arazamurwa agera kuri 44,000FRW, icyo gihe yaguraga 73.3 Kg by’isukari kuko 1 Kg cyaguraga 600 FRW.

Mu mwaka wa 2018, abarimu bategereje ko bongera kuzamurwa rya 10% ariko baraheba, bakomeza guhembwa ayo muri 2017 kugeza uyu munsi mu 2022 ubwo noneho wa mushahara bahembwaga icyo gihe usigaye ugura 22 Kg by’isukari, kuko 1 Kg kigeze ku 2,000 FRW, bitewe n’amafaranga yataye agaciro bigatuma ibiciro bizamuka, mu gihe n’ibicuruzwa biri ku isoko bidahagije abakeneye kubigura.

Kuva icyo gihe abarimu bo mu mashuri abanza batangiye gukora nta mwete babishyiramo kuko bavunikaga cyane, umwarimu ashobora kwigisha mu ishuri ririmo ubucucike bukabije, maze abana baragenda barapfapfana kugeza ubwo uyu munsi umwana ashobora kurangiza amashuri abanza atazi no kwandika izina rye. Nibwo rero batangiye kuvuga ko Leta ibaha agashahara gakeya, ibabeshya ko ibahemba, nabo bagakora akazi gakeya, kangana n’agashahara gato bahembwa. Imvugo yarakwiriye kugeza ubwo ivuye mu bakozi ba Leta igera no mu bikorera, aho bahemba abakozi umushahara muto, abakozi ntibatange umusaruro ufatika.

Imvugo yakomeje gukwira igera no muri kompanyi za FPR zihabwa amasoko yose, akaba adashoboye gukora imirimo, agashaka aba « sous-traitants » baba bafitanye amasezerano na kompanyi yahawe isoko, bakaba aribo bakora imirimo, hakazahembwa uwahawe isoko nta kintu na kimwe yigeze akora. Ni uko uwitwa Ngendahimana David yapatanye na Reserve Force ya FPR, yari yahawe isoko ryo kubaka amazu y’abacitse ku icumu, ariko imirimo irangiye abwirwa ko yishyuwe, arasiragiraaaaa, kugeza ubwo ahebye.

Si David wenyine wakoreye kompanyi za FPR wenyine ni abantu benshi cyane, bakora amasoko yahawe FPR, haba mu bwubatsi, mu mihanda, kugemura ibikoresho, gutera amashyamba, gukora imiyoboro y’amazi, kubaka ibiraro, gushyira amashanyarazi ku mihanda, n’indi mirimo ya Leta, maze ugasanga ibyubatswe ntibirambye, imihanda igasenyuka batarayitaha, ibiraro amazi akabitwara, amazu agasenyuka hatarashira umwaka, imiyoboro y’amazi igaheruka amazi bayitashye uwo munsi, amatara ku mihanda akaka i Rubavu bamara kuyataha bakayimura bakayajyana i Rwamagana cyangwa i Rusizi bitewe n’ahazasurwa n’ibindi…

Ibi rero nta kindi kiba kibitera ni uko kompanyi ya FPR ihabwa isoko nta piganwa ryabaye, ikaba nta bikoresho nta n’ubumenyi ifite byo gukora ibikorwa, maze igashaka Rwiyemezamirimo, ikamuha amafaranga make atageze no kuri 20% y’isoko ryose andi ikayitwarira. Nibwo usanga Rwiyemezamirimo yubaka ibidakomeye ahari kujya imifuka 10 ya ciment akahashyira ibiri, kuko nyine nibwo bushobozi aba yahawe. Birumvikana ko ibikorwa remezo byubatswe nta kuntu byaramba. Rimwe na rimwe Rwiyemezamirimo amafaranga amubana make imirimo yakoraga akayita akiruka, abaturage aba yakoresheje bakazategereza kwishyurwa bagaheba, bagahora batonze imirongo ku biro by’ubutegetsi, bikanga bikananirana, bakazategereza Kagame cyangwa abambari be ba hafi, bahagera bakeguza abategetsi bato, ubwo « tour du Rwanda » igatangira; amakuru yose agahinduka ngo « uyu munsi kwegura byavuye i Huye byerekeza Rusizi, bikomereza Nyamaseheke, bisoreza Karongi », bwacya ukumva ngo « inkubiri yo kwegura yahereye Kamonyi, ikomereza Kayonza, isoreza Gatsibo na Nyagatare ». Nyamara ngo « beguye ku giti cyabo ».

Uwamwezi Cecile