IKIRARO CYA GAHIRA IKIMENYETSO CYUKO IBIKORWA  REMEZO BYUBATSWE NYUMA NA FPR ARI IBICUPURI

Spread the love

Yanditswe na Emmanuel Nyemazi

Ikiraro cya Gahira gihuza Uturere twa Muhanga na Gakenke cyari gifite 60 m ku mugezi wa Nyabarongo, cyakozwe bavuga ko kizamara imyaka 15, ariko gisenyuka kitaramara iminsi 10.

Byose bitangira kompanyi ya FPR yitwa Engineering Brigade yatsindiye isoko ritatangajwe agaciro karyo, ariko ritanzwe na RTDA (Rwanda Transport Development Agency), maze ibuze ibikoresho ipatana imirimo na Rwiyemezamirimo, akora devis ya kabiri ingana na miliyoni 185 FRW cyubakwa huti huti ngo basiganwa n’imihigo y’Uturere, ariko umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze, abategetsi bari barataye akazi kose ngo bagiye gutaha ikiraro babura ayo bacira n’ayo bamira.

Tariki 19 Mata 2022 wabaye umunsi utaranyuze abatuye Uturere twa Muhanga na Gakenke babonye ikiraro cya Gahira kibahuza cyari giherutse gutwara izi miliyoni zose mu iyubakwa ryacyo, gisenyuka, bamwe bakavuga ko ari inyigo yacyo itaranogejwe, ariko ababisobanukiwe bari bazi icyabaye kuri Rwiyemezamirimo.

Ikiraro cya Gahira gisenyutse kitaramara icyumweru gitashywe

Ikiraro cyari giherutse gutahwa ku mugaragaro tariki 11 Mata 2022, gifite uburebure bwa metero 60, mu kugitaha bavuga ko gifite ubushobozi bwo kunyurwaho na toni 15. Nyamara nyuma y’iminsi 7 gitashywe, mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2022, amazi y’imvura aragitwara, maze uburambe bw’imyaka 15 abaturage babwiwe ko kizamara burangira mu minsi itageze ku 10.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye abanyamakuru ati: «Ikiraro cyacitse mu masaha ya nijoro, abatekinisiye batubwira ko byatewe n’imvura nyinshi cyane yujuje umugezi wa Nyabarongo. Ikiraro rero cyacitse cyegamye ku ruhande rwa Muhanga mu Murenge wa Rongi ». Akomeza avuga ko kugeza ubu ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zahageze zije kwambutsa abaturage hakoreshejwe ubwato kugira ngo ubuhahirane hagati y’Uturere twombi budahagarara.

Ikindi ngo ni uko itsinda ry’abatekinisiye ndetse na Engineering Brigade (ibarizwa mu ngabo z’u Rwanda) yari yahawee isoko, hamwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda, RTDA, bahageze kugira ngo bafatanye gushaka igisubizo ku kibazo cyabayeho. Mu by’ukuri se ikibazo ntibakizi ?

Icyo kiraro gihuza utwo Turere by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Rongi muri Muhanga na Ruli muri Gakenke, kikaba kibafitiye akamaro kuko abaturage ba Muhanga bivuza i Gakenke, aba Gakenke nabo bakarema isoko i Muhanga. Utu ni Uturere tw’imisozi tutagira amazi n’umuriro, n’ibikorwa remezo hafi ya ntabyo. Ikibabaje ni uko iki kiraro cyari cyongeye kubakwa nyuma gusenywa n’abagizi ba nabi ku wa 25 Ukuboza 2021. Muri icyo gihe ubuhahirane hagati y’Uturere twombi bwagenze uko butari busanzwe mbere kuko n’ubwo abaturage bambutswaga ku buntu, ntihambukaga umubare w’ababishaka bose kubera ingano y’ubwato bwabambutsaga, hakoraga ruswa, ikimenyane n’icyenewabo. Birumvikana ko abaturage bacinye akadiho bumva basubijwe, ariko ibyishimo byabo byarangiye mu cyumweru kimwe kitagira icya kabiri.

Mu kwanzura rero twababwira ko ibi bikorwa remezo bihabwa kompanyi za FPR, iyo urebye usanga ari ibintu by’ibinyoma, abandi bita ibicupuri. Iki kiraro ni ikimenyetso cy’ ibikorwa remezo byinshi byubatswe nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi, mu 1994, bikarangira ari  ibicupuri. Nyamara FPR ijyaho ikirata ko yasanze u Rwanda ruri munsi ya zeru, ikavuga ko byose ariyo yabyubatse. Ntabwo tuzahwema kugaruka kuri ubu butubuzi bwa FPR butuma abaturage bifata ku munwa, bakumirwa. Ni gute ikiraro gisenyuka hatarashira iminsi 10, nyamara cyaratwaye akayabo k’amafaranga angana kuriya ? Ibiza ni ibintu bisanzwe, ariko iyo bigeze ku butubuzi bwa FPR bihinduka akumiro, nyamara yo ikirirwa yirata ngo ni icyatwa mu mahanga, ikirirwa yifotoreza ku bikorwa remezo bitazamara kabiri. Iyi rero ni ya gahunda yo gukenesha abaturage.

Emmanuel Nyemazi

Intara y’Amajyepfo