IMPUNZI Z’ABARUNDI I MAHAMA ZANDIKIYE PEREZIDA NDAYISHIMIYE ZIMUSABA KUZIFASHA ZIGATAHA. U RWANDA RUZABYEMERA ?

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Impunzi z’abarundi ziba mu Nkambi ya Mahama zigera muri 300, kuri uyu wa 3 Kanama 2020, zandikiye w’igihugu cyabo bwana Ndayishimiye zimusaba gutaha ko zamenye ko umutekano usesuye mu gihugu cyabo. Zikaba z’imwe zagaragaje ko babuzwa gutaha ku bushake. U Rwanda rwakomeje gufatira zimwe mu mpunzi zibarirwa muri icyi gihugu, izi mpunzi baremera kuzirekura ?

Bwana Emmanuel Bizimana umaze imyaka 5 muri ino nkambi, ni umwe muri izi mpunzi zanditse yatangarije BBC Gahuzamihango dukesha iyi nkuru ati «  Twabajije uko ibintu byifashe, batubwira ko umutekano wifashe neza,… batubwira ko uko twasize ibintu ubu byahindutse. Twafashe ingingo yo kwandika ibaruwa kuko ibintu by’iwacu hari abatuvugira batanatubajije ngo ntidushaka guhunguka. »

Akomeza agira ati: « Ndakumenyesha ko nk’ejo [ku cyumweru] hari abagerageje gutoroka inkambi ngo batahe ariko barabagarura kuko Leta y’u Rwanda iravuga iti nimureke guca mu binywabi, twe rero twaranditse kugira ngo duce mu nzira zemewe n’amategeko. »

Bizimana yakomeje  agira ati : « Bamwe muri abo rero barashaka kudufata nk’inyungu zabo, ni bo bavuga ngo ntiharagera ko mutaha kuko ibyo mwahunze bitararangira. Hari abantu bari [hano] mu nkambi bavugana n’abanyapolitiki bari za Burayi n’ahandi babakoresha kubera inyungu zabo. »

BBC yavuganye n’uhagarariye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama kuri ibi bivugwa n’abashaka gutaha, avuga ko ubu atagira icyo abivugaho ubutegetsi bwabakiriye ntacyo buravuga. Aha wakwibaza niba uyu muyobozi w’izi mpunzi avuganira impunzi ahagarariye cyangwa niba yuzuza ibyemezo bya Leta y’u Rwanda.

Eric Ntaganzwa nawe uba mu nkambi ya Mahama uri mu bashyize umukono kuri iyo baruwa yabwiye BBC ko igihe kigeze ngo ahunguke.

Ati: “Njyewe mu mutima wanjye numva ko mu gihugu hatekanye, ariko twifuza gutaha biciye muri HCR kuko twarahunze HCR na leta y’u Rwanda baratwakira, tukaba twanandikiye umukuru w’igihugu cyacu cy’amavukiro ngo babidufashemo”.

Ubwo yaramaze kurahira mu kwezi kwa gatandatu, Perezida mushya w’u Burundi Gen. Major Evariste Ndayishimiye mu ijambo rye, yashishikarije impunzi gutahuka iwabo.

Kuva yarahira, akaba amaze gukora ibikorwa bitandukanye mu baturage, ibyo bikorwa bikaba byarakomeje kumwongerera icyizere mu baturage. Hari mo gusangira nabo yicaye ku musambi, kwikorera injerekani agiye gusangira n’abaturage, kugenera imfashanyo imiryango imwe n’imwe n’ibindi.

Minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi yatagaje kuri Twitter ko itegereje ko ibaruwa y’izi mpunzi igera kuwo yandikiwe kugira ngo bategure «  Gutahuka kwemewe n’amategeko vuba bishoboka »

Gusa HCR yo ibona ko  ibyo bidahagije. Elise Laura Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, avuga ko ubu nta gucyura impunzi zibyifuza biri gukorwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuko nta masezerano ariho y’impande eshatu (ibyo bihugu na UNHCR).

Yabwiye BBC ati: « Murabizi ko kugira ngo habeho gucyura impunzi bisaba ko izo mpande eshatu zibanza zikabyumvikana »

U Rwanda n’u Burundi, bamaze imyaka 5 barebana ay’ingwe. Mu gihe batangira imishyikirano igamije gucyura izi mpunzi, nta cyizewe cyavamo cyane ko u Rwanda rwakomeje gushyinjwa gufasha bamwe mu Barundi bashakaga guhirika Perezida Nkurunziza, ndetse bamwe bahungira mu Rwanda. Aho izi mpunzi ntizigiye kwangirwa gutaha iwabo bitwaje kutumvikana hagati y’ibi bihugu bibiri ?

Ijisho ry’Abaryankuna ryakomeje kubagezaho uko u Rwanda rwakomeje kugundira impunzi zahahungiye, bakabuzwa gutaha. Zikanaraswa ku manywa yihangu zizizwa kuburana uburenganzira bwabo. Ndetse n’abaporisi babarashe bakaba bataragejejwe imbere y’ubutabera ngo bahanwe. Ibyo byose HCR biba ibirebera kandi ntigire icyo ibikoraho. Kuri izi mpunzi zandikiye umukuru w’igihugu cyazo hari icyo HCR ibamarira ko ahubwo yumva itangiye kuzana ingingo ibonako yaba amananiza hagati y’ibi bihugu byombi.

Nkukotubikesha BBC, twabibutsa ko U Rwanda ari igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi – zigera ku 72 000, abenshi bakaba baba mu nkambi ya Mahamba irimo abasaga 60 000 – inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri : muri Tanzania (164 873), DR Congo (103 690), Rwanda (72 007), Uganda (48 275), Kenya (13 800), Mozambique(7 800), Malawi(8 300), Afurika y’epfo (9 200) na Zambia (6 000). HCR ishami ry’i Burundi ivuga ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8 500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.

Abaryankuna barasaba izi mpunzi kwirwanaho zigaharanira uburenganzira bwabo aho kugirwa imbohe ku manwa y’ihangu. HCR mu gukora ishingano zayo niyo yagakwiye kujya hagati z’izi Leta z’ibi bihugu, isaba ko uburenganzira bwo gucyura impunzi bwubahirizwa aho kwitanguranywa bavuga ko nta masezerano yo gucyura izi mpunzi ari hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Abaryankuna barasaba HCR gukora akazi kayo, aho gukomeza kugambanira impunzi. Ingero ni nyinshi z’uko yagiye igambanira impunzi z’abahutu. FPR ikazica ikaruha, HCR irebera. Impunzi z’abanyekongo nazo bikaba uko… Uko gucuruza impunzi hagati ya FPR na HCR, bihagarare maze hubahirizwe uburenganzira bw’icyiremwamuntu, n’uburenganzira bw’impunzi.

Kalisa Christopher

Kigali.