ABASHIMUSI BA KAGAME BAKOMEJE KURIGISA ABANA B’U RWANDA : NTIYATWIBAGIWE JEAN BOSCO AMAZE UKWEZI KURENGA ASHIMUSWE.

Spread the love

Yanditswe n’

Umurungi Jeanne Gentille

Ntiyatwibagiwe Jean Bosco w’imyaka 25 y’amavuko kuko yavutse muw’ 1995, wari usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu mu modoka nto (Taxi-voiture) Yaburiwe irengero mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu ubwo yari agiye yitabye umugenzi wari umuhamagaye mu rukerera (hagati ya saa cyeanda na saa kumi) ngo ajye kumutwara amusanze ku ruganda rw’amata aho bita kwa Bambasi ruri i Gatuna hafi y’umupaka w’u Rwanda n’Ubugande . Ahaguruka mu Kagali ka NYAMBARE  umudugudu wa GIPANDE  mu murenge wa CYUMBA yerekeza mu Kagali ka  RWANKONJO  nako kari mu Murenge wa Cyumba ho mu Karere ka Gicumbi. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntawongeye kumuca iryera!

Amakuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko abo mu muryango we bategereje ko ahindukira baraheba bakeka ko ari akazi kenshi k’ubushoferi ariko bakoze kuri telefone bahamagara ikabura uyitaba, babajije abantu babwira ko imodoka ye bayibonye i Gatuna!

Bitabaje igipolisi bagiye kureba mu modoka ye basangamo telefone ye, kontake yayo, indangamuntu n’uruhushya rwe rwo gutwara imodoka (Peremi) ariko umuntu baraheba. Kuva icyo gihe kugeza ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB ngo kiracyakora iperereza!

Gusa Abanyarwanda bamaze kubimenyera ko abantu bicwa, bagashimutwa cyangwa bakaburirwa irengero, RIB igakora iperereza rigahera mu kirere abo aba ari inzego zishinzwe ubwicanyi n’ubushimusi za Kagame ziba zabirengeje kuko zikorana zose (Igipolisi,igisirikare,inzego z’iperereza na RIB iyo).

Ntiyatwibagiwe uyu si ubwa mbere inzego za Kagame zimwibasiye kuko mu ntangiro z’uyu mwaka bamuteze umugenzi ufite amacupa atatu y’amavuta yo kwisiga akorerwa muri Uganda (Movit) maze bavuga ko yaratwaye magendu. Icyo gihe yagerageje kwisobanura ko atarazi ibiri mu gikapu cy’umugenzi dore ko cyari na gito cyane, ariko biba iby’ubusa imodoka ye barayimwaka bashyira muzigomba gutezwa cyamunara ndetse birangira inatejwe cyamunara maze nawe bajya kumufunga avamo atanze ibihumbi magana ane by’amanyarwanda (400,000 Rwf). Ukuba inda y’umwanzi amara imonyi, kumutwara imodoka n’ibyo bihumbi basanze bidatosheje ubu bwo bikaba bisa n’aho baje bashaka kumutwara ubuzima! Umugenzi nyir’amavuta ntiyigeze afungwa cyangwa ngo acibwe amande!

Twabibutsa ko ubutegetsi bwa Kagame bwibasiye abaturage baturiye umupaka bo mu Karere ka Gicumba maze amamodoka yabo bukayamara buyateza cyamunara ngo atwaye magendu andi abaturage bari baraguze muri Uganda afite ibirango bya Uganda bajyaga bayasorera, aho bafungiye imipaka Leta ya Kagame yarazibatse nazo iziteza cyamunara ivuga ngo nta muntu wemerewe gutunga ikintu giturutse muri Uganda. Ubu amarira babo yaciye inkangu mu mitima yabo!

Ntiyatwibagiwe Jean Posco yari umwana w’imfubyi kuri se, ku myaka ye 25 yari yabashije kwigurira imodoka ariko inyangabirama za FPR na Kagame wazo baramushimuse!

Mbese abanyarwanda bazakomeza kurebera ibibi bibakorerwa kugeza ryari? Urugomo ruri mu Rwanda kandi rukorwa n’ubutegetsi bwa Kagame ruzahagarikwa nan de mwese nimukomeza kugira ubwoba no kurebera! Mwifatanye n’Abaryankuna kandi mukore kiryankuna u Rwanda rwuburwe. Turambiwe ibi bikorwa byibasira urubyiruko mugihe ibindi bibaheza mu icurikabwenge ngo ni ubutore!

Umurungi Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.