UMUNYAMERIKA GREGG B. SCHOOF NYIRI RADIO “AMAZING GRACE” IHERUTSE GUFUNGWA, WE N’UMURYANGO WE BIRUKANYWE MU RWANDA.

Spread the love

Nyuma yo gufunga itorero “Cornerstone Baptist Church” kuburyo bunyuranyije n’amategeko, nyuma yo gufunga Radio “Amazing Grace/Ubuntu Butangaje” ku buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ikibazo k’iyi radiyo kikaba cyari kikiri mu nkiko, u Rwanda rwa Kagame rwirukanye Pasiteri Misiyoneri Gregg Brian Schoof ku butaka bw’u Rwanda ngo kubera ko ntacyo ari kuhakora!

Uva ibumoso ujya iburyo ku murongo w’imbere: Caleb S. , Timothy S., Micah S., Virginia S., Zachery Schoof. Ku murongo w’inyuma: Gregg Brian Schoof, Angela Schoof na Hannah Schoof. Bose ngo Kagame ntabashaka ku butaka bw’u Rwanda!

Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumaze kurenga akarimbi wa mugani w’Abarundi. Amakuru yizewe kandi y’impamo agera ku ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko Pastor Gregg Schoof mu minsi ishize yagiye kwishyura visa ye nk’uko bisanzwe, yishyura visa y’imyaka ibiri(2), bamuha visa y’amezi abiri (2)! Abonye bidasobanutse yagiye kwibariza ku muyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka uwo ni Lt Col Regis GATARAYIHA, maze amubwira ko “Birukanywe ku butaka bw’u Rwanda”

Lt. Col Francis Gatarayiha umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, yiyongereye kubakoreshejwe na Kagame muri iki kibazo cya Radiyo Amazing Grace na nyirayo!

Tubibutse ko Pasiteri akaba n’Umumisiyoneri Gregg Schoof yashinze radiyo ya gikiristu itabogamiye ku idini na rimwe, Amazing Grace muwa 2009. Iyo radio yaranzwe no gutangaza amakuru n’ibiganiro byuzuye ukuri kandi bitabogamye maze ikundwa n’Abanyarwanda ndetse n’abo mu bihugu bidukikije batagira ingano kuburyo bayitaga “BBC Nkirisitu” Mu biganiro byakunzwe cyane twavuga nka Morning Show-Ityazo, Ibiganiro mpaka Sobanukirwa no Ku musozi Carumel, Ikiganiro Kubaho ni we n’ibindi byatambutswaga n’abavugabutumwa batandukanye nk’Abagorozi, Pr Niyibikora Nicolas, Pr Peter Musisi n’abandi. Yayobowe na Ntamuhanga Cassien kugeza muri Mata 2014 aho we na Niyomugabo Nyamihirwa nawe wayikozeho igihe kirekire bahagurikirwaga n’ubutegetsi bwa Kagame. Ntagushidikanya uyu mugabo arazizwa aba bombi!

Icyicaro cya Radio Amazing Grace mu nyubako ya Ndamage mu Mujyi rwagati. Icyizere cyo kongera kuyumva Kagame akiri mu Rwanda kiarayoyotse. Ariko nyuma ye izongera kumvikana nyirayo nabishaka byo ntakabuza!

Pastor Gregg Schoof yashoye imari nyinshi mu Rwanda. Usibye itorero Cornerstone Baptist Church, Radiyo Amazing Grace yari inafite iminara yayo bwite umwe ku musozi wa Jali uri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, undi ku Musozi wa Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Turetse n’uko umunara ubwawo unahenda n’ubutaka yubatsweho bwaraguzwe. Ku musozi wa Jali kandi mu Kagali ka Nyamitanga, Pastor Gregg Schoof yari ahafite ikindi kibanza yateganyaga kuzubakamo amashuri. Yari yaranaguze ikibanza kini cyane mu Kagali ka Nyarutarama ho mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, yagombaga kubakamo urusengero n’ibindi bikorwa ariko Leta iza kumwima uburenganzira ivuga ngo ni mugishanga!

Muri Gashyantare 2018, Pastor Niyibikora Nicolas yanyujije ikibwiriza kuri Radiyo Amazing Grace avuga kubibazo Imana ifitanye n’amadini n’amatorero muri iki gihe,maze akoresha “umugore”nk’ishusho ngeronk’uko Bibiliya ibivuga. Leta ya Kagame inyuze mu mpuzamiryango y’amashyirahamwe y’abagore Profemme Twese hamwe, Komisiyo y’Abanyamakuru bigenzura(RMC) na RURA, yaciye urwaho Radiyo Amazing Grace iba ibonye urwitwazo irayifunga yirengagije amategeko yose, kuva ku itegeko nshinga, ay’itangazamakuru n’andi yose asanzwe!

Umunara wa Radiyo Amazing Grace ku musozi wa Jali. Yari ifite n’undi i Karongi. Kagame arashaka guhombya uyu muzungu ibintu byinshi ariko ntibizamuhira!

Umuzungu Pastor Gregg Schoof, yareze ibyo bigo byombi mu nkiko maze asanga uwo arega ariwe aregera. Kuva mu rukiko rwisumbuye kugeza mu rukuru bagiye bavuga ko Radiyo Amazing Grace itsinzwe, nyamara bagiye bakora uko bashoboye ntibasomere icyemezo cy’urukiko mu ruhame! Mu iburanshwa riheruka ho habaye agashya kuko umucamanza yaciye urubanza agira ati: “Nshingiye kubyavuzwe n’uwunganira Radiyo Amazing Grace, ndetse no kubyavuzwe n’uwunganira RURA, Radiyo Amazing Grace/Ubuntu Butanagaje iratsinzwe.” Pastor Gregg Schoof yahise ajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’Ikirenga akaba yarategereje ko ubujurire bwemerwa cyangwa bukangwa. None Kagame akoresheje Gatarayiha ati “Mvira mu Rwanda”!

Ubu twandika iyi nkuru Pastor Gregg Schoof n’umuryango we bari kwitegura kuva mu Rwanda. Ntabwo bishoboka ko umucyo ubana n’umwijima. Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi,bwiyemeje kuniga itangazamakuru no kuzimya urumuri rwamurikira rubanda aho rwaba ruva hose. Kuri ubu burakora nk’ubwiyahura kuko buzi ko iminsi yabwo ari mike kandi ko ntagaruriro!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.

2 Replies to “UMUNYAMERIKA GREGG B. SCHOOF NYIRI RADIO “AMAZING GRACE” IHERUTSE GUFUNGWA, WE N’UMURYANGO WE BIRUKANYWE MU RWANDA.

Comments are closed.