IJISHO RY’ABARYANKUNA MU KARERE KA GICUMBI RYIBONEYE ABASIRIKARE N’IBITWARO BIKOMAKOMEYE KU MISOZI NO MU MICUNGARARO Y’UMUPAKA.

Spread the love

Ikimodoka cy’intambara cya Burende kimaze iminsi kiza kikajya kwirirwa ku Mulindi wa Byumba (Ni mu birometero 7 uvuye I Gatuna). Ariko hari n’ubwo kizamuka kikagera mu Gasiza…

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Sezibera Richard yavuze ko nta ngabo zongerewe ku mu pakaw’u Rwanda na Uganda,ariko Ijisho ry’Abaryankuna ryazengurutse ako gace kose maze tubazanira inkuru ya Mpuruyaha.

Kugeza ubu Abasirikari benshi baragarara mu gace ka Bushenya kari mu Murenge wa Bungwe ho mu Karere ka Gicumbi. Abasirikare kandi n’abapolisi baragaragara mu mihanda yo mu mirenge ya Rubaya na Cyumba. Aba basirikare baturuka mu kigo cya gisirikare cya Bungwe bakirirwa mu mihanda bagataha ni mugoba. Ariko ku mugoroba haza abandi basirikare baturuka mu nshe za Kigali mu mamodoka menshi bagahagarara  ahazwi mu izina ryo kuri 19 ho mu Murenge wa Cyumba,bakagenda n’amaguru bakurira imisozi ya Cyumba n’uwa Manyagiro.

Si ibyo Gusa kuko hamaze iminsi haza n’ikimodoka k’intambara bita Burende ariko yo ikaba ijya guhagarara ku Murindi wa Byumba icyakora rimwe na rimwe iyo Burende irakomeza ikazamuka ikagera mu Gasiza.

Usibye urwo rujyan’uruza rw’abasirikare n’ibitwaro byabo ndetse na polisi yirwa inyuranamo n’abasirikare mu mirenge ituriye umupaka, ubu noneho irondo ryongeye gukaza umurego cyane cyane mu mirenge ya Gatebe,Cyumba,Rubaya,Manyagiro,Kaniga,Mukarange na Bungwe. Aya marondo akaba ahagarariwe n’abapolisi ndetse na ba DASSO. Abayobozi b’imirenge ndetse n’aba DASSO bakaba bari gushyira inkeke ku baturage ku buryo bukomeye cyane cyane umuyobozi w’Umurenge wa Rubaya NKUNZURWANDA John n’ umuyobozi wa DASSO wa Cyumba witwa Muhoza.

UWATEGETSE GUFUNGA UMUPAKA NTA RWEGO NA RUMWE YARI YIGEZE AMENYESHA! RICHARD SEZIBERA NA NDUHUNGIREHE BAGUYE MU MATSA : NIYO MPAMVU BAVUGA BARYA IMINWA!

Byaba kubw’impamvu yumvikana cyangwa ubuhubutsi nk’ubundi bwose iki kibazo gihushuye byinshi.

Iyo hari ibikorwa byo gusubiramo imiyoboro y’amazi cyangwa iy’amashanyarazi cyangwa se habayeho igabanyuka ry’ibyo byombi,ibigo by’igihu bishinzwe iyo mirimo bitanga amatangazo ku maradiyo mu binyamakuru byandika no ku mateleviziyo ziteguza abantu kugira ngo bafate ingamba mbere y’uko iyo mirimo itangira. Akenshi na kenshi banatangaza uburyo,ahantu n’amasaha amazi cyangwa umuriro birajya bisimburanamo kandi bakanavuga igihe ibyo bizamara.

Iyo hari abashyitsi badasanzwe  usanga hari imihanda  imwe n’imwe yafunzwe maze abayikoreshaga bakabwirwa iyo bazakoresha mu gihe runaka. Polisi y’igihugu ifatanyije na RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority )ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mbere y’uko bitangira, bitanga amatangazo ku maradiyo no ku mateleviziyo bategura kandi bagateguza abaturage.  Ibyo kandi biba iyo hari urugendo rwateguwe n’ubutegetsi nk’urugendo rwo kwibuka ( Walk to remember) rukunze kuba kuya 7 Mata ku masaha y’ikigoroba, cyangwa se niyo habayeho imyigarambyo yateguwe n’ubutegetsi. Igihe cyose abatwara ibinyabiziga babwirwa mbere y’uko biba imihanda bazakoresha n’iyo bazirinda.

Kuba rero mu minsi ishize ikibazo cy’umupaka wa Gatuna cyaravugishije abantu benshi ndetse kigasa n’igitungura abantu ni uko cyafashwe n’umuntu umwe kandi usanzwe yikorera ibyo ashaka kuko atagira umubaza ati “Ibyo ukora ibyo ni ibiki?” Niba Polisi y’igihugu  na RURA  byari bisanzwe biburira abanyarwanda, kuri iyi nshuro hakaba hari imirimo bivugwa ko yari igiye gutunganywa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gishinzwe abinjira n’abasohoka gifatanyije n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority (RRA) ni gute bari kunanirwa kumenyesha nibura bagenzi babo ba Uganda bakorera mu nyubako imwe ku mupaka mu ntera itarenze intambwe imwe? Ni kuki nta tangazo na rimwe ryagaragaye aho ariho hose rimenyesha abakoresha  uriya muhanda ndetse n’abakoresha uriya mupaka by’umwihariko!

Kuba harabayeho gutungurana ndetse bigahita bikubitana n’icyemezo cyo kubuza abanyarwanda kujya mu gihugu cya Uganda, kurindira kandi ko biteza induru no  kujya kubivugira mu kiganiro n’ abanyamakuru, na nyuma y’ihamagazwa ry’Abambasaderi ni ikerekana ko hari ikibazo gikomeye mu mitegekere y’igihugu cyacu.

Iki kibazo cyageze mu nteko ya Uganda nibura igira icyo ikivugaho cyangwa ibaza abayobozi b’igihugu cyabo. Twe wagira ngo nta nteko tugira! Habe n’agashweshwe,habe na Tweeter cyangwa ubutumwa runaka buvuye mu kanwa k’umudepite. Birababaje kujya kumva ukumva Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga atangaza igisa n’icyemezo ubundi cyakagombye kuba kemejwe n’inteko nshingamategeko akakivugira we ubwe nawe agisobanura arya iminwa bigaragara ko nawe yagitamitswe! Ikindi gitangaje ni uko igisa nk’inama yatanze  nayo tutazi aho yanayikuye kuko n’ubwo ari umuvugizi wa Guverinoma,nta nama y’Abaminisitiri idasanzwe tuzi yateranye ngo ibe yaremeje cyangwa yaratanze inama ku banyarwanda yo kuba birinze kujya muri Uganda! Ubu byabaye itegeko nta munyarwanda uri kwambuka ajya muri Uganda.

Ibi nabyo bihamya ko ba baminisitiri nabo ari udukingirizo nsibe na ba badepite na ba basenateri! Ibi kandi byongera guhamya ko koko hari agatsiko katazwi cyangwa nako kakaba karashize abantu ntibabimenye, hakaba hasigaye hategeka umuntu umwe!

Kuri ubu icyoba ni kinshi mu baturage  kubera abo basikare n’ibyo bitwaro, ibyo bikiyongera ku mpungenge z’uko baza kubaho kuko abenshi bari basanzwe bakesha amaramuko ubucuruzi n’ibyo bahahiraga hakurya muri Uganda! Wumvise imvugo ya Minisitiri Sezibera uvuga ati: “Turagira inama abanyarwanda yo kutajya muri Uganda…” Wakeka ko uwashaka yajyayo ariko akaba yakwirengera ibyamubaho agezeyo! Si ko bimeze ahubwo abashinzwe abinjira n’abasohoka biragaragara ko bahawe amabwiriza y’uko nta munyarwanda bagomba guterera ngo yambuke!

Ibi bikaba bibangamiye abanyarwanda benshi batumva uburyo basa nkabafashwe bugwate kandi bakagirwa igikangisho cyangwa agakingirizo-muntu (Bouclier Humain) kugira ngo hakemurwe ibibazo bya politiki. Iyo uganiriye n’abaturage bakubwira ko barambiwe ubushotoranyi bw’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ubutegetsi bwimitse icyo bita kuneka kugeza ubwo bugiye kuneka no mu baturage ba ntaho nikora. Uwabashinja kuneka no kubishoramo abanyarwanda mu gihugu kindi icyo ari cyo cyose,ntawabihakana kuko n’abanyarwanda ubwabo bimaze kubatera icyo ni iki!

Twibaze ni nde mu gihugu cy’u Rwanda ushobora gufata icyemezo nka kiriya gihubukiweho, abandi bagasigara barwana no kugiha ubusobanuro no kucyumvikanisha kabone n’ubwo cyaba gikabije gufutama? Uwo,uwo, uwo ni we watanze itegeko ryo gufunga umupaka! Iyo ataba we,abataratanze amatangazo cyangwa ngo bateguze baba bari mu mazi abira!

UMURUNGI Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru