IDAMANGE : NAWE HAGURUKA TURWANYE AKARENGANE KUKO FPR ITWICA SIYO IZATURENGANURA.

Spread the love

Yanditswe na Mucyo Didier na Nema Ange

Ku i tariki ya 31 mutarama 2021, Umutegarugori IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE yateye ikirenge cye mucya Banyarwanda bagaragaza ubutwari bwabo bahagurukira gusubiza ishema Umunyarwanda no kwamagana akarengane. Akarusho ke nuko yabikoreye mu Rwanda aho yerekanye ko gutsinda ubwoba bishoboka. Kuki ari ngombwa ko Abanyarwanda bashira ubwoba bagahaguruka ?

Kuva FPR yatera u Rwanda kugeza aya magingo, ubutegetsi buhagarariwe na Paul Kagame bwabayeho burangwa n’akaga kenshi k’amahano akorerwa Abanyarwanda mu buryo bwinshi ariko byose bigakorwa hagamijwe gutinyisha no gucecekesha Abanyarwanda bose, ibyo bikorwa byagiye byiganzamo ubwicanyi buteye ubwoba, ishimutwa n’iburirwa irengero ry’Abanyarwanda ndetse n’ibindi byinshi byibasira ubuzima bw’Umunyarwanda wese ugaragaje cyangwa agakekwaho gushaka kuvuga imikorere mibi y’ako gatsiko FPR, dore ko abakagize bashaka ko Umunyarwanda abaho agashimagiza ariko hatagira ugaragaza ibibi ubutegetsi bukorera abanyarwanda.

Ariko n’ubwo ibyo byose byakomeje kubaho hagiye hakunda kugaragara abantu bamwe bagenda baba intwari bagatinyuka ndetse bakanafata iyambere mu kuvuga no kugaragaza agahinda Kari ku mitima y’Abanyarwanda benshi ariko batinya kuvuga kubwo gutinya ibikorerwa bene izo ntwari cyane cyane Harimo no kwicwa. Muri izo ntwari umuntu yavuga Dr Théoneste NIYITEGEKA, Déogratias MUSHAYIDI, Aphrodis MATUJE, Jean d’Amour NGIRINSHUTI…Amazina yabo ni menshi kandi ni ngombwa kubavuga no kubazirikana kugirango batazibagirana.

Gusa uko FPR ikomeza gukora ibyo bikorwa byo kwibasira uburenganzira bw’Abanyarwanda, ni nako hagenda haboneka Abanyarwanda bashirika ubwoba kuko baba babona amaherezo agatsiko nabo kazabibasira, aho gupfa bazize ubusa bakiyemeza gupfa kigabo. Izo ntwari ziba zifite intego ariyo guharanira ishema ndetse n’uburenganzira bw’Umunyarwanda bwaranduwe na FPR ikunda kwiyitiranya n’igihugu. Uko kwiyitiranya n’igihugu biviramo uvuze wese amarorerwa ya FPR kwitwa Umwanzi w’igihugu kandi abanyarwanda benshi baramaze kumenya neza igihugu icyo aricyo.

Urukundo rw’igihugu, gusobanukirwa igihugu, kutihanganira akarengane gakorerwa rubanda rugufi nibyo byahagurukije IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE agahaguruka agakora ikiganiro avugira Abanyarwanda aho yagaragaje ingingo ku ngingo uko ubutegetsi bwa FPR bwazengereje ubuzima bw’Umunyarwanda. Mu kiganiro cye yagarutse ku ngingo 4 zivuga kuri ibi bikurikira:

  • Uburyo ubutegetsi bwabujije kandi bubuza Umunyarwanda uburenganzira bwo kubaho nkuko bwikwiye kandi ari ibyo Umunyarwanda agenerwa n’Imana.
  • Uburyo FPR yishe uburezi bw’u Uwanda ku rwego ruhanitse kandi bikazanagira ingaruka ku rwanda rw’ejo. Yagize ati byose byapfuye igihe umuntu umwe yategetse ko bigisha mu rurimi rw’icyongereza, igifaransa cyikavanwaho bigakorwa ntakwita ku ngaruka. Uretse nibyo yavuye umuzi ibibazo byahinduye ireme ry’uburezi iry’uburozi.
  • Uko Corona yabaye iturufu nshya nkuko Jenoside yakorewe Abatutsi yacurujwe na FPR.
  • Uburyo abanyarwanda basigaye bwabayeho nk’intama zitagira umwungeri.

Mu kiganiro yakoze uyu mubyeyi w’abana bane akaba yasabye ubutegetsi  bwa FPR kugira icyo busobanurira Abanyarwanda kuri izo ngingo yagarutseho ndetse anasaba ubutegetsi guhagarika akarengane bakorera Abanyarwanda no koreka igihugu nkana.

Abaryankuna tukaba dushimira cyane uyu mubyeyi kubwo gutinyuka akavugira Abanyarwanda, tukaba kandi tugirango twibutse Abanyarwanda ko gutinyuka bagahagurukira rimwe tugafatanya kwamagana akarengane Umunyarwanda akorerwa n’ubutegetsi, aribyo bizakuraho ingoyi umunyarwanda yaboshwe n’agatsiko k’inkotanyi kandi tukababwira ko gushirika ubwoba bakivugira.

Nkuko bisanzwe umuhezanguni Tom Ndahiro yahise atangira kwibasira uyu mubyeyi mu magambo tudashaka gusubiramo hano. Turamwibutsa ko nkuko nyakwigendera Kizito Mihigo yabivuze umuntu atakwitwaza guharanira inyungu za Jenoside aayishyira hejuru y’abayirokotse. Nkuko Madamu Idamange yabyivugiye “biroroshye kuvuga no gucuruza ikintu umuntu atanyuzemo”.

Tukiri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahindutse abashingwacumu, reka tugaruke ku magambo ya Deo Mushayidi : “Niba unkunda, haranira intego yanjye nzaharanira ubuzima bwanjye bwose kandi nshobora no kuzapfira ari yo : UBWISANZURE, URUKUNDO HAGATI Y’ABANYARWANDA, UKUBAHANA NO GUHARANIRA UBWISANZURE BWA BOSE”.

Munyarwanda niba nawe wakunze Madamu IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE, shirika ubwoba, uhaguruke umufashye. Twese hamwe twigobotore agatsiko ka FPR.

Ushobora gukurikira ikiganiro cya kabiri cya Idamange :

Mucyo Didier na Nema Ange