IDAMANGE : MU RWANDA ABAMUKURIKIYE BAVUZE NAKARI IMURORI, UBUTUMWA BUGENEWE ABAVUTSE NYUMA YA 94

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

NINDE UTABONA KO FPR YAHINDUYE GENOCIDE BUSINESS ?

Mu gihe umuhezanguni Tom Ndahiro yatangiye kwibasira madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne amurega ubuterahamwe kandi ahamagarira Leta abereye vuvuzela kumuhagurukira ngo kubera “apfobya Jenoside” ninako Abanyarwanda bamaze kurambirwa ibinyoma bya FPR bamwamaganye kandi banashimangira ko Madame Idamange avuga ukuri kwambaye ubusa.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho icyo Umunyarwanda uri mu Rwanda, utashyize hanze amazina ye, yabivuzeho abinyujije kuri Twitter k’urubuga rwa Kivu Patriot (@KUpatriot) uzwi nka Prezida w’agateganyo wa #RwOT (Abanyarwanda bavugira kuri Twitter) mu gihe Guillaume Rutembesa akomeje kuburirwa irengerero.

Dore icyo gitekerezo uko yacyanditse by’umwimerere :

Bite musaza. 

Ndagira ngo nsubize bariya bantu batangiye gushinja [Idamange] ingengabitekerezo nibindi byinshi baraza kumushinja kuko biracyaza. Akimara gushyira iriya video hanze, yahise ashyira target kumutwe we.

Mubyukuri, niki yavuze kitaricyo? Ninde utabona ko FPR yahinduye Genocide business? Ninde utabona ko FPR yagizwe urwitwazo rwo kwikiza abatavuga rumwe nayo? 

Kuki umuntu ushatse kuvuga inkuru y’ibyamubayeho muri genocide, iyo bidahuye na version ya FPR ahita ashinjwa gupfobya cg agahimbirwa ibindi byaha? 

FPR ni abicanyi babigize umwuga, kuva muri 1990-1993 ibyumba nahandi FPR yagiye ica, yahishe abantu benshi. Abantu barokotse ubwo bwicanyi iyo bakubwiye ibintu inkotanyi zabakoreye, urumirwa. Usibye generation ya nyuma ya 1994 yogejwe ubwonko kugeza naho badashobora gusoma Amateka ngo ubwabo bahitemo ukuri, kutari uko FPR yirirwa yigisha nibo batazi ayo mateka.

FPR niyo ntandaro yakaga kagwiriye u Rwanda. Hari theory bita divide and conquer [TERANYA UTEGEKE], aho ugomba gucamo abantu kabiri cg ukabateza umwiryane kugira ngo ubone uko ubinjiramo ukabafata amaraso( control). 

FPR yateye u Rwanda ibizi neza ko hazaba kwihorera kw’Abahutu envers Abatutsi. Nuko genocide yatangiye. Ikibabaje nukuntu FPR ku i tariki ya 30/4 yanze ko ONU yohereza abasirikare, ikavuga ko genocide yahagaze [mu ibaruwa FPR yavuze ko nta muntu wo kurokora wari usigaye]. Munyarwanda ushyira mu bwenge, kuki FPR yanze ko aba basirikare baza, ariko kuri ubu ikaba yirirwa ivuga ko amahanga yanze gutabara u Rwanda kandi mubyukuri ariyo yanze ko baza. Ikanashyiraho menaces zuko nibaza izabarwanya?  Urumva hari izindi mpuhwe FPR yari ifitiye Abatutsi barimo baricwa? Niba wararokotse kora analyse yibi bintu. Niba ushaka gihamya byibyo ndikuvuga uraza kuyibona kuko irahari. 

Neza neza FPR yabujije Abahutu kwibuka ababo nabo baguye mubibwicanyi bwayo kuva muri 1990 kugeza 1999. Mumibare ya statistics ihari, mu muri Kigali hari Abatutsi batageze kubihumbi 200. Ibyo biroroshye kubibara kuko ubwoko bw’umuntu bwari bwanditswe mu ndangamuntu. None ndangirango umpe imibare yabantu bari munzibutso za Kigali. Imibare irenga [Iihumbi] 300 bivugwa ko bari munzibutso za kigali. None ndagira mbaze, abatutsi babaga ikigali bose barishwe? Ese ko numva abenshi baharokokeye ubwo iyo mibare yabari munzibutso yaba ari iyabatutsi gusa?

Corneille Nyungura ubwe yitangira ubuhamya bw’uko FPR yamwiciye abe. Aimable Karasira nawe uvuga uko yahekuwe n’inkotanyi. Ngaho ibaze abantu bose biciwe na FPR baramutse bagize ubutwari bakavuga inkuru zabo. Aho ntiwasanga FPR ubwicanyi bwayo ari indengakamere?  

Ukuri nuko buri muntu afite inkuru yabarira abandi y’ibyamubayeho kuva 1959-1999 intambara irangiye. Ikindi kintu kinateye ubwoba, nukuntu FPR cyangwa Kagame kuko nabonye ariwe usigaye ari umutwe nikibuno cya FPR nuko yagiye yikiza abantu bose bamufashije kugera kubutegetsi. Niba umuntu yikiza bene wabo aka kageni, ucyeka ko muri 1994 icyamuzanye ari gutabara abicwaga cyangwa yashakaga kwifatira ubutegetsi kugeza nubwo atanga bene wanyu ho ibitambo.

None Asigaye yaragize Genocide urwitwazo, yarayigize igicuruzwa kubazungu. Nyamara amateka acuruza ari ayanyu. Arimwe mwayabayemo. Ahubwo agakomeza kubateza umwiryane. Kuko Arabizi neza ko mwishyize hamwe mwese mukavuga ukuri, mugashyira imbaraga hamwe mwese yaba abatutsi barakotse, yaba abahutu barokotse yemwe naba twa maze mukavuga inkuru zanyu mushize amanga mwasanga mwese musingiza umugabo w’indyarya kandi w’umwicanyi. Udatinya no kwica incuti ze basangiye akabisi nagahiye.

Nizereko uriya mu mudamu bataribuze kumugenza nk’ibyo bakoreye Kizito Mihigo. Ubwicanyi bwa Kagame na FPR ntawe busiga, ntibutoranya. Yaba umuhutu cyangwa umututsi. Namwe nimurebe ibyo yakoreye Kizito Mihigo. Umututsi wacitse kw’icumu bizwi nabose. Azira ko gushaka guhuza Abanyarwanda bose. Azira kwigisha urukundo. Kuba uri umututsi, cg waracitse kwicumu ntacyo bivuze kuko nubwo muhuje ubwoko, ntago abakunda narimwe. Niba abonye ko muri threat, arabica kandi azabyigambe. 

Banyarwanda rero muhumuke. Cyane cyane ndabwira iyi generation yabana nako ubu bamaze kuba abagabo yabantu bavutse muri 94 na nyuma yaho. Mwitonde ntimuzagwe mumutego wa FPR. Musome ibitabo by’amateka. Mumenye histoire yanyu. Abagifite imiryango, muganire naba sogokuru naba nyogokuru banyu babahe amateka nyakuri yibyabaye mu Rwanda. Mukore ubushakashatsi butabogamye hanyuma muzakore conclusion. 

Nimwe mugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba. Ariko nidukomeza kuguma munzira FPR iri kutujyanamo, ndababwira ukuri ko hazaba indi revolution yo kurwanya FPR nkuko byagenze muri 59. Kuri iyi nshuro abazapfa bazaruta abo muri 94. Kuko FPR yahemukiye abantu benshi, kuri ubu Abanyarwanda buzuye umujinya ari benshi. Nkuko uriya mudamu yabivuze  wagira bahora mukiriyo. Imana ishimwe ko uwabivuze ari uwacitse kwicumu. Iyaba ari undi, menya atari no kuraraho.

kwibeshya ugafunga uriya mudamu cyangwa ukamwica ahubwo mbona ko ari nko gukoza agati mu ntozi

Mu kurangiza iyi nkuru, muri indi jwi ririmo rirahererekanywa kuri WhatsAapp, nyiraryo aragira ati :

Ibintu hano byahinduye isura, abantu barimo barahamagara ku ma radiyo. Abantu barimo baravuga ngo mwashatse ko tuba ibyihebe, tugiye kuba ibyihebe mubibone. Abantu barimo koherezanya za records, barimo koherezanya amajwi, barimo koherezanya amafoto. Urabona ko abantu bamaze guhinduka abandi bantu. Nanone iyo ukurikiye uriya mudamu ikiganiro yakoze, kwibeshya ugafunga uriya mudamu cyangwa ukamwica ahubwo mbona ko ari nko gukoza agati mu ntozi; kuberako uriya mudamu nta muntu yigeze atuka, yavuze ibintu exactly byose uko biri ku murongo. […]. Ariko haracyariho abagabo, haracyariho abantu bafite ubwenge, bafite umutima, haracyariho abantu bafite urukundo. Sinkubeshye biragaragara, wabonye byabindi nakubwiraga abantu bamaze gukonfirma ko uriya muntu ntawuhari.  Niyo mpamvu rero nkubwirango tugeze hahandi umwana arira nyina ntiyumve. Birakaze pee abaturage twe tuba turi mu maquartiers, bamaze kugira uburakari, bamaze kurakara bati ibi byemezo badufatira hejuru rwose… bafite uburakari hano ku rwego muzampahanga biri heuru pe. Hari umuntu twahoze tuganira yambwiye ati : “kuva  nabaho nibwo nabona Abanyarwanda bafite umujinya” numuntu waturutse hanze. Ndamubwira ati rero ntago urababona aba ubona muganira nibabi mu isegonda imwe barahinduka kuburyo udashobora no kubahagarika, ibintu bigeze ahantu habi cyane”.

Nema Ange