IDAMANGE, KARASIRA, NTAMUHANGA, BAHATI : FPR YA KAGAME IRARWANA NI IMPINDURAMATWARA IDASHOBORA GUHAGARIKA!

Spread the love

Kuri uyu mugoroba, ku wa 31 Gicurasi 2021,  RIB ya Kagame na FPR ye yatangaje ko « yafunze Karasira Aimable imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri ».

Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Semuhanuka, rwabuzisoni, Shitani yigaruriye u Rwanda Paul Kagame yateruye ikabeshya ko « ibirego bishinjwa Leta y’u Rwanda kudaha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kurigisa abagize icyo banenga atari byo ngo kuko ababivuga basabwa ibimenyetso bakabibura » nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.com.

Ntawivuga amabi kandi ameza ahari  koko!!!Iyaba Nyamara yamenyaga ko ibimenyetso ahora abitanga ariko abamushyize ku butegetsi n’abambari bayo bakigira impumyi yakaraga ururimi karindwi mbere yo kuvuga.

Reka duhere k’Umuryankuna w’umushumi Ntamuhanga Cassien wafatiwe mu gihugu cya Maputo, bikaza kumenyekana ko Kigali ibifitemo akaboko,  kugeza kuri uyu munota, polisi ya Maputo ikaba itaramwerekana. Gusa icyiza nuko muri icyo gihugu ibinyamakuru, impunzi z’Abanyarwanda, impirimbanyi zitandukanye bahagurukiye rimwe  ndetse n’abanyarwanda hirya no hino ku Isi bakomeje kumutabariza. Abamwunganira mu mategeko nabo bakomeje gukurikirana ikibazo mu nzego za Leta ya Mozambique.

Umuhanzi, umwalimu, umutaripfana Aimable Karasira ukunzwe na Abanyarwanda benshi kubera kurashisha ibitekerezo bye bititiza Paul Kagame udahwema  gukoresha imbunda ngo Abanyarwanda bamutinye nyamara akabyitiranya n’urukundo! ntagushidikanya ko Karasira Aimable azize ibiganiro  amaze iminsi atanga bivugira abashingwacumu kandi  byamagana akarengane FPR-Inkotanyi ikomeje gukorera Abanyarwanda, ndetse n’icuruzwa rya  Jenoside (GenoBusiness) kongera ho  Ishyali rya Rwabuzisoni no gutinya ukuri kuzuye mur’ibyo bitekerezo.

Ku ngoma ya FPR, kirazira kugira ubwenge!

Twabibutsa  ko mu kwezi kwa gashyantare, mu gihe abanyarwanda bari biteguye kuzirikana umwaka umwe nyuma y’iyicwa ry’undi Muryankuna w’umushumi, Kizito Mihigo, FPR-Inkotanki yafunze umubyeyi Idamange Iryamugwiza Yvonne, umucikacumu wa Jenoside nawe imushinja “ugupfobya Jenoside yarokotse”. Ntibitangaje rero ko mu gihe Abanyarwanda benshi batabariza Ntamuhanga Cassien, FPR ifunze Karasira Aimable ngo iburizemo ayo majwi. Nyamara babivuze ukuri koko kumena amaraso bicurika ubwenge ,inkotanyi ziyemeje kuba impumyi zirabona umugambi wo muri Gashyantare wazipfubanye,abawuburijemo haraho bagiye? nizikomeze zereke Isi yose uko ubugome bwazo butagira aho burangirira n’ubudasa mu kwica.

FPR-Inkotanyi ikomeje gutsemba urubyiruko rwagaragaje ko rushobora kwitekerereza aho twavuga nka Guillaume Rutembesa, Bahati Innocent baburiwe irengero. Abo bose bakaza nyuma ya Kizito Mihigo inkotanyi zishe mu mwaka wa 2020. Umwaka undi muryankuna Ntiyatwibagiwe Jean Bosco, Venant Abayisenga wo muri Dalfa-Umurinzi nabo baburiwe irengero.

Abo mu mwaka wa 2020 baje bakurikira bagenzi babo Syldio DUSABUMUREMYI, Anselme MUTUYIMANA bishwe mu mwaka wa 2019 bazira uko bari mu ishyaka rya FDU-Inkingi. Kuri bo hakiyongeraho Eugene NDEREYIMANA nawe waburiwe irengero muri uwo mwaka. Umwaka wa 2019 uzamenyekana mu mateka y’u Rwanda nk’umwaka FPR-Inkotanyi yishoye mu mazu y’abaturage bo muri Kankondo ya mbere(I) niya kabiri(II) n’ahandi henshi mu mugi wa Kigali, igakubura abantu na Amazu yabo. Izi nazo ni ingero nke z’ibikorwa biteye isoni FPR Inkotanyi ikomeje gukorera abanyarwanda ibica bahagaze  umuntu atakwirengagiza.

Isomo tuvana muri ako karengane nuko ukunda u Rwanda ataruhekura, ukunda u Rwanda aruharanira, ukunda u Rwanda yemera ko yarupfira cyangwa akaruzira ari naho tuvoma umwuka w’impinduramatwara igoye FPR.

Niyomugabo Nyamihirwa, undi Muryankuna w’umushumi, yemeraga ko igihe cyageze cyo gushyira iherezo ku intambara Umunyarwanda arwana n’undi Munyarwanda ! Aho kumwumva, inkotanyi zaramwishe none u Rwanda zikomeje kuruhekura. Birababaje ko urubyiruko rwerekanye ko rushoboye rufite ubwenge FPR ikomeje kurutsemba?! Gusa icyo itamenya n’uko ntabapfira gushira kuko umwuka wabo uduhanze ho iteka ariyo mpamvu tugira tuti : « imbuto y’umugisha isarurwa kugiti cy’umuruho kandi turiteguye », uko yica umwe, uko ifunga undi, uko ibuza amahoro undi, niko tuba benshi duhaguruka twibariza inkotanyi tuti “Muzunamura icumu ryali ?”, muzirikane ko muruhira ubusa kuko twahagurutse tuzi neza ko dushobora kuhasiga ubuzima bwacu ko ikizaduhagarika ari ukobona u Rwanda ruzira inzigo, ruzira urwango, rwuzuye urukundo aho Umunyarwanda azashyigikira undi Munyarwanda.

Inkotanyi, Shitani zigaruriye u Rwanda : NTITUZAZIKUMBURA!!
Ahirwe Karoli

One Reply to “IDAMANGE, KARASIRA, NTAMUHANGA, BAHATI : FPR YA KAGAME IRARWANA NI IMPINDURAMATWARA IDASHOBORA GUHAGARIKA!”

  1. ndabunvira impungenge mwa oposition nyarwanda
    uti FPR ntishobora kubahagariki!!! urababaje
    none se hasigaye nde kutongeraha Kayumbu yarashwe , na ba Ben.
    muke buree

Comments are closed.