ICYO NIYOMUGABO NYAMIHIRWA GERALD YIBUTSA ABANYARWANDA BOSE NYUMA Y’IFATWA RYA MAJ CALLIXTE SANKARA.

Spread the love

Nk’uko Abakristo bazirikana kandi bakagendera ku magambo yavuzwe na Yesu Kristo, Abayisiramu bakagenza batyo kubyavuzwe na Muhamadi, … ninako Abaryankuna bazirikana,bemera kandi bagendera kubyavuzwe n’Intwari yabo ikaba n’iy’u Rwanda Niyomugabo Nyamihirwa Gerald.

Nyuma y’ifatwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara bigizwemo uruhare n’ibihugu bitarasobanukirwa ikinyoma cya FPR-Inkotanyi (ariko duhamya ko bitazatinda kubona ko byibeshye), nsanze ari ngombwa mu izina ry’Abaryankuna, ko nongera kubibutsa icyo Niyomugabo Nyamihirwa yavuze kuwapfa cyangwa akagirira ikibazo icyo aricyo cyose mu nkundura y’urugamba turwana tugamije kúubura igihugu cyacu, cyubitswe na FPR-Inkotanyi! Mu magambo ye yagize ati:

“Kimwe mu ngorane zatumye abanyarwanda abazungu baturangiza, ni uko baraje bahindura imitekerereze yacu, dusigara dufata ibintu bimwe bitari ibibazo tubyita ibibazo! Ni ukuvuga ngo, nk’abanyarwanda ntabwo bafataga ko urupfu ari ikibazo, ahubwo bumvaga nk’ubukene ari ikibazo! Noneho bakavuga bati rero iyo hari ibintu wita ibibazo atari ibibazo, mugihe hari ahubwo ibibazo nyabibazo, ushobora kugira ingorane!

Nk’abanyarwanda bumvaga, ‘KUBAHO NTA RWANDA, UKABAHO UTARI MU RWANDA ARI IKIBAZO’! Kuburyo bavugaga bati nubwo byadusaba gupfa, turi mu Rwanda, ibyo byo ni byiza. Muyandi magambo, dufite ikibazo impamvu dushobora kuzarinda dupfira mu bibazo dufite, ni uko tutazi ko ibibazo tugomba guhangana nabyo kugeza bikemutse kabone nubwo twapfa mw’ibyo bibizo (twapfira muri ibyo bibazo). Mu yandi magambo, hari ubwo biba ngombwa ko inzira zo gukemura ibibazo zinyura mu rupfu! Ibyo ni ibintu tuzi. Iki gihugu, intambara yo kukibohoza uko byagenze barayizi.

Mu yandi magambo, dukeneye ku menya ko ‘GUPFA SI IKIBAZO’! Icyo kintu nshyumva ntyo, nshyumva ntyo,kandi ngihagazeho, nzi ko hari ibibazo, abanyarwanda  kugira ngo tuzabikemure, bishobora gusaba ko dupfa! Ibyo ubundi ni nako kandi byagenze ibyo urabizi. Hari aho bizagera, bibe ngombwa yuko kugira ngo twikure mu bibazo turimo, bisaba ko hagira abapfa!

Ariko ubundi amateka atumarira iki? Ariko dukeneye kumva ko, niba ari n’ikibazo k’intambara y’imyumvire, bibaye ngombwa ko hari abayigwamo, BAGOMBA GUPFA! Nihashaka hazasigare umuntu umwe, ariko tuzakomeze tube twe, kugeza igihe tuzazukira, abazabaho bazabaho, ari abantu bacu! …”

Mwakire neza ubutumwa bwa Niyomugabo Nyamihirwa Gerald, mu gihe nk’iki umuvandimwe wacu, Umuryankuna mu Baryankuna, wafashe iya mbere akarwanya ikibi, kandi nkaba nizeye ntashidikanya ko azakomeza kukirwanya, kuko usibye nawe twese tuzi aho ari, muribonera ko na Niyomugabo Nyamihirwa, bibeshye cyane ko bamwikijije, nyamara akaba akomeje umurimo we wo kurwanya ikibi, kandi ntakabuza tuzatsinda!

Ubu butumwa bwa Niyomugabo ntubure kubugeza kubantu bose bashoboka, kuko usibye iyi nyandiko, buri no mu majwi… Wabusanga ku rubuga rwacu rwa You tube, “Ku mugaragaro Info”. Sangiza abandi, kuri whatsapp, facebook, n’ubundi buryo bwose washobora!

Umuryankuna ni umuntu wese, ubona ikibi cyateye igihugu, agahaguruka, akakirwanya akoresheje ubwenge n’ubushobozi bwe bwose kugeza kivuye mu gihugu. Waban awe uri Umuryankuna?

Cassien  NTAMUHANGA