DR THEONESTE NIYITEGEKA AZATABARWA NA NDE? GUTABAZA, KWAMAGANA NO GUTANGA ABAGABO IYO BYOSE BIRANGIYE HAKURIKIRAHO IKI?

Spread the love

Dr Niyitegeka Umunyapolitiki wafashe iya mbere agashaka gukoresha uburenganzira bwe yavukanye atavutswa n’umuntu uwo ari we wese, muwa 2003 yashatse kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, vuba na bwangu akumirwa na Komisiyo ya FPR ishinzwe amatora ngo ntiyujuje ibisabwa! yahise ahimbirwa ibyaha bya jenoside ajugunywa muri gereza!

Kuva icyo gihe yatangiye kujujubywa bikomeye n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, binyuze mu buyobozi bw’amagereza. Byarangiye bamujyanye aho bita ku “Umurozi”, aho ntahandi ni muri Gereza ya Rubavu iyobowe na SP Kayumba Innocent bisa nk’ibyemejwe rwose ko ariwe ushinzwe iyicarubozo ku rwego rwa nyuma kuko usanga ariwe bakangisha abafungwa kandi nawe akabyigamba ku mugaragaro!

Amakuru agera ku “Ijisho ry’Abaryankuna” aremeza ko Dr Niyitegeka ubu ari mu kasho, aho akorerwa iyicarubozo n’iteshwagaciro ku buryo bukabije, kuko avurugwa mu biziba akanakubitwa, azira gusa ngo ko bigaragara ko akirwanya Leta na magingo aya! Ibyo byakariye aho agarukiye muri gereza avuye kuburana urubanza rwe ruheruka!

Ikigaragaza uburemere bw’ikibazo cya Dr Niyitegeka ni agahinda Abacungagereza baduha amakuru bavugana iyo bakubwira ibyo akorerwa n’uyu muyobozi w’iyi gereza! Gutabaza, kwiyama, kwihanangiriza no kwamagana byose byararangiye… banyarwanda, hagomba gukurikizaho iki?

Dr Niyitegeka, abuze kirengera nk’utagira kivurira? Akomeze yicwe urw’agashinyaguro?

Njye ndabagira inama: “Abanyarwanda bakunda u Rwanda, ukuri, bubaha ubuzima n’uburenganzira bwa muntu, nimushake itsinda ry’abanyamategeko, basure Dr Niyitigeka, bashyikirize inkiko SP Kayumba Innocent aryozwe ibyo akora! Nibidakorwa  biragaragara ko ikibazo cy’uyu mugabo (Sp Kayumba) gishobora kuzakemurwa mu bundi buryo, nabi kandi n’umuntu cyangwa abantu batabifitiye uburenganzira… nkuko bisanzwe bigendera abantu bose barenzwe n’akarengane bakimwa n’ubutabera!”

SP Kayumba Innocent geza aho! N’aho ubundi…

Aha ndaburira Urwego rw’Igihugu rushinzwe amagereza RSC akoreramo; Leta y’u Rwanda yamuhaye akazi n’inshingano; Abanyarwanda bose barebera ibibi bikorwa bakinumira ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu! Ntimuzitwaze sinamenye!

CYUBAHIRO Amani

Rubavu-Intara y’Uburengerazuba.