IBITAVUGWA BIBERA MU MABOHERO YA KAGAME, BENSHI BARAHAGWA ABANDI BAHAKURA UBUMUGA BUDAKIRA.

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu minsi ishize twabonye Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Jean Paul Munyandamutsa, atakambira Komisiyo y’Abasenateri, yari iyobowe na Dr Nyinawamwiza Laetitia, atabariza icyahoze kitwa Transit Center yo kwa Kabuga, ariko nyuma y’uko Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa Muntu zisakurije kigahindurirwa izina kikitwa “Kigali Rehabilitation Center-KRC”.

Uyu munyabinyoma, Jean Paul Munyandamutsa, wahoze ari Mayor wa Kamonyi, nyuma yumvikana ayobora Association ya Athlétisme, bidateye kabiri ajya muri Comité Olympique, none ubu ngo ashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali. Yumvikanye avuga ko muri Transit Center yo kwa Kabuga, bafite ubuzima bubi kuko bagenerwa ingengo y’imari ku mwaka ingana na 1,200,000,000 Frw, akemeza ko ari makeya, ariko ntabashe gusobanura icyo nayo akoreshwa, ntatinyuke kuvuga ko amenshi ayobera ku ma comptes ya FPR cyangwa agahabwa ba Rwiyemezamirimo bavuga ko bagaburira abafungiyeyo, ariko bikarangira izi ngorwa n’ubundi zishyuye ibizitunga kandi muri rusange ntaho zifite zikura amikoro yo kubigura.

Ijambo “Kabuga” ni ijambo ritigeze ryoroha muri uru Rwanda habe na gato. Kuva igihe umuherwe Kabuga Félicien yinjiriye mu Mujyi wa Kigali avuye iwabo i Byumba, akubaka ibikorwaremezo ahantu hatandukanye harimo ku Muhima, i Gikondo no ku Kimironko, agacuruza, agakomera, kugeza muri jenoside aho byavuzwe ko ari we waguze imihoro yatemye Abatutsi, akaba akirimo no kubikurikiranwaho mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, i La Haye mu Buholandi, kugeza uyu munsi kuvuga “Kabuga” uri mu bantu, buri wese ahita akebuka kuko yumva umuherwe wanditse amateka mu Rwanda.

Iri ni izina ryashakishijwe imyaka myinshi, nyiraryo ahigwa bukware, kugeza aho Amerika ishyira 5,000,000 $ ku muntu uzamufata, akanga akabura, ariko akaza gufatirwa mu Bufaransa, akajyanwa i La Haye.

Muri iki kiganiro ntitugamije kuvuga amateka ya Kabuga Félicien nk’izina ryanze kuva mu Rwanda, ahubwo tugiye kugaragaza uburyo kuva FPR igifata ubutegetsi yigaruriye inyubako z’uyu muherwe, maze izikoresha mu guhonyora Abanyarwanda, nyamara ikavuga ko ibakorera ibyiza. Iki rero ni cyo kinyoma dushaka gukubitira ahakubuye duhereye ku nyubako ye imwe yubatse i Gikondo, ikaba icumbikiwemo ibohero ryiswe ikigo ngororamuco, nyamara ugasanga nta muco wahagororerwa ahubwo kigamije kwica urubozo no kumugaza Abanyarwanda batandukanye, bagenda bagaragaza amikoro make, bakajya mu mirimo FPR idashaka nko gucuruza agataro, gukora ubuzunguzayi, n’indi mirimo FPR ifata nk’iciriritse kandi itunze benshi cyane.

Hari na none n’abahafungirwa nta kindi bazira uretse kugaragara nk’abakene mu mujyi hashingiwe ku myambaro, kuhafungira abatavuga rumwe na FPR cyangwa abafitanye amasano nabo kugira ngo abahigwa bukware bazirikane ubuzima bubi ababo barimo kwa Kabuga maze bishyikirize FPR. Abahafungirwa bakubitwa 3 ku munsi, ukabaho nabi ku buryo bahava barazinutswe ubutegetsi bwa FPR.

Iki kigo cyatangiye kitwa Transit Center, bivuze ko abahajyanwaga babaga bagomba kuhamara igito baburirwa ibyaha bagasubizwa mu miryango yabo, abo bifashe bakajyanwa Iwawa cyangwa Nyamagabe, ibigo bitinyitse kubera iyicarubozo riruta iryo kwa Kabuga, abandi bagashyikirizwa ibyitwa inkiko za Kagame.

Uretse aha kwa Kabuga i Gikondo hafungirwa abiswe inzererezi nyamara nta buzererezi bazwiho, hari no ku Muhima ahakorera Traffic Police no ku Kimironko ahabikwa ibikoresho bya Police, hakanafungirwa ababa baburiwe irengero, hunganira ahitwa kwa Gacinya, naho hapfira abatari bake.

Uyu munsi rero twiyemeje gushyira hanze ibibera kwa Kabuga.

Ubuzima bwa buri munsi bwo kwa Kabuga burangwa n’akababaro n’imvugo zidasanzwe.

Muri rusange kumenya ubuzima bw’abicirwa urubozo kwa Kabuga bisaba kunyura imwe mu nzira eshatu: iya mbere ni uguhura n’uwabayeyo, maze akakubwira inzira y’umusaraba yanyuzemo. Iyi ntikunze guhira itangazamakuru kuko abavayo baba barahahamutse, bakabwirwa ko umunsi bashyize hanze ibihabera bazicwa; iya kabiri ni ugusaba uruhushya ukahasura bakakwihera ubuhamya; iya gatatu ni ukuhafungirwa.

Birumvikana ko iyi ya gatatu nta muntu wayihitamo kuko abagize amahirwe yo kuhava baba barahahamutse bikomeye, bafite ibikomere byo ku mutima n’ibyo ku mubiri, ku buryo buri wese uhabwiwe ahabuka.

Inzira rero ishoboka ni iya kabiri yo kuba ibitangazamakuru byasaba kujya gukorayo inkuru. Muri iki kigo cyo kwa Kabuga haracyazonga Abanyarwanda b’amikoro makeya bava iwabo baje gushakisha, bakisanga bafungiye mu muriro utazima, nyamara ntibyitwa gereza kuko nta rukiko ruba rwagennye aho bafungirwa, ahubwo hagenwa n’ingoma-mpotozi ya FPR. Uvuyeyo ntapfe, arasara kubera ibihakorerwa!

Ni ikigo cyiswe ngororamuco ariko uburyo bikorwamo byanenzwe n’imiryango y’uburenganzi bwa muntu, raporo mpuzamahanga, itangazamakuru, n’abandi bavugira rubanda. Ni ikigo cyitwa icy’Umujyi wa Kigali, ariko nawo ubanza uyoboza aho giherereye, kuko utazi ibihakorerwa,cyangwa ubyirengagiza.

Buri muntu wese yibaza ngo ufatwa agenwa ate? Ugezemo abaho ate? Bafata gute abahafungiye? Bagorora bate abiswe ko bagiye kugororerwamo? Ababitse ibanga ryacyo barigundiriyemo iki? Harimo ubuhe buzima? Abavayo bavanayo iki? Ese ni ikigo waratira abandi ko ari ingirakamaro? Abavamo bagishima iki? Bakigaya iki? Bacyifuriza iki? Muri make ni ibi tugiye gusesengura ngo Abanyarwanda ngo bamenye ukuri.

Iyo umuntu afashwe akajyanwa kwa Kabuga akigerayo yakirirwa aho yandikirwa muri administration igizwe na Police, ariko ako kanya ubuzima buhita buhinduka. Bitewe n’icyo umuntu yafatiwe yoherezwa mu cyiciro abarizwamo muri bibiri bihari. Hari abajyanwa muri « U.I.», bitavuze Unité Internationale, ahubwo bivuze « Under Investigation ». Aba baba bashinjwa ibyaha biremereye, bafite amahirwe yo kuhamara igihe igito, kuko bahita boherezwa Iwawa, Nyamagabe cyangwa mu nkiko za Kagame. Aba ahanini baba biganjemo abakoresha ibiyobyabwenge, cyangwa abahoze bakomeye mu butegetsi bwa FPR iba yarambiwe ikajya kubahimbira ibyaha, ihereye ku byo iba ibifuzamo harimo kubakenesha cyangwa kubaheza muri gereza.

Icyiciro cya kabiri ni ahitwa « Ku Ndege ». Aba baba biganjemo abakoze udukosa duto nko gucuruza agataro, gukora ubuzunguzayi, kwicuruza ku muhanda byitwa uburaya iyo atari FPR yagutumyeyo, kugenda mu mujyi udafite ibyangombwa, kwambara nabi mu Mujyi, n’utundi duto duto.

Nta muntu n’umwe utazi indege isanzwe, ariko muri Transit Centers “indege” ni ikindi kindi. Tuzi ko “indege” igira amababa abiri ikagira n’igice cy’inyuma cyitwa umurizo. Mu mvugo yo muri bigo « indege» ni uburyo abantu bane baterura umuntu yubitse inda, babiri bagafata amaboko nka kumwe amababa y’indege aba ameze, abandi babiri bagafata amaguru, abandi babiri bakaza bakamukubita anaganitse mu kirere. Abajyanwa “Ku Ndege” rero bandikirwa gukubitwa 3 ku munsi, mu gitondo na saa sita na nimugoroba, anaganitse mu kirere, mbese ari mu ishusho y’indege irimo kuguruka. Ni iyicarubozo rimara igihe kirekire, ufunzwe akaba ashobora kumara umwaka umwe, ibiri cyangwa 3, akubitwa buri munsi, kuko aba akubitwa n’abahanga batojwe neza cyane kwica urubozo, ku buryo ukubitwa adahita apfa, ahubwo akagenda apfa buhoro buhoro.

Ubu ni uburyo FPR yatoranyije bwo kwica urubozo nta kimenyetso bisize, mu gukubita hirindwa gukubita ku maguru, ku maboko no ku mutwe, ahubwo hagakubitwa ikibuno n’umugongo, bakaza kugera aho bakubita inda ngo kuko hari aho “indege” isanzwe igera ikagenda igaramye ahakabaye amapine hari hejuru.

Usanga abakubiswe muri ubu buryo bavira imbere, cyangwa bakangirika inyama zo mu nda, ku buryo kwerekana ko wakorewe iyicarubozo bidashoboka nyamara uwarikorewe imbere yarashize.

Ubu buzima bwo “Ku Ndege” nibwo abahohoterwa babamo imyaka igashira indi igataha. Iyo umaze gushyirwa mu cyiciro wisanga mu cyo bita “igihodi ”. Ikigo cyose cyo kwa Kabuga gifite ibihodi 6. Ni salle iba irimo abantu bari hagati y’1000 n’1700, kuko imibare ihinduka bitewe n’igihe igihugu kirimo. Iyo hari inama ikomeye nka CHOGM cyangwa izindi zikomeye, abahafungiye bose baba barenga 10,000 naho mu bihe bisanzwe baba ari hagati ya 3,000 na 4,000.

Imibereho yo mu gihodi iba igoye cyane kuko ukigeramo baba bashobora kukuraza muri “gare” cyangwa muri “VrP”. Muri “gare” ni hagati muri salle aho buri wese arara yicaye mu maguru y’undi, naho muri “VrP” ni ahegereye inkuta aho umuntu ashobora kwihengeka akaryamisha urubavu rumwe. Kugena abarara muri “gare” cyangwa muri “VrP” bigenwa na Conseiller w’igihodi uba nawe afunzwe ariko yarashyizweho n’abapolisi, akabanza kwishyurwa amafaranga agabana n’abapolisi. Uyu mu conseiller kandi aba afite amahirwe menshi kuko yakira amafaranga yo kugura umwanya akayagabana n’abamukuriye barimo uwitwa “Général”, wungirijwe na “Général de Brigade” ndetse na “VrGO” nabo bagashyira abapolisi.

Aba bose nabo baba ari imfungwa zitoranywa n’igipolisi cya Kagame zikayifasha guhohotera bagenzi babo. By’umwihariko “VrGO” aba agomba kuba kuba azi umujyi cyane ku buryo umuntu bashaka gufata ari we ujya kumwoshyoshya agashiduka yafashwe. Iyo Général avuyeho asimburwa na Général de Brigade, bakabyita « kunangura ».

Babyutswa buri gitondo bajyanwa ku bwiherero bugizwe n’umuferege umeze nk’umuringoti bacukuye ku gasozi, abantu bose bakagenda bagahagarara bateranye imigongo, ku cyo bita “flat screen”. Iyo bamaze guhagarara kuri flat, Général avuza ifirimbi bakicarira rimwe, bakituma, hashira akanya akongera kuyivuza bagahugurukira rimwe, hakaza abandi. Hari abagwa kuri iyo flat kubera intege nke bakigaragura mu mwanda. Aha bicwa mu mutwe bikomeye kuko nta bwiherero buba bukiharangwa buri wese, yaba umwana, yaba umusore, yaba inkumi, yaba umugabo, yaba umugore cyangwa abasaza n’abakecuru, bose bituma ku karubanda nta wuhisha undi. Ababyungukiramo ni abagore kuko bo imyenda yabo ihisha imyanya y’ibanga.

Nyuma yo kuva kuri flat screen buri mufungwa wese ahitira “Petit Dejeuner”, aho babakubita banaganitse “Ku Ndege” twabonye haruguru. Nyuma hakurikiraho gukora amasuku no kurya impungure z’ibigori n’udushyimbo duke, bakazongera kurya bukeye, undi munsi. Ntabwo barira rimwe kubera ubwinshi bwabo. Abarwaye cyangwa banduye SIDA babita “Aba-rayons”, kimwe n’abarwaye igituntu, cyangwa izindi ndwara zikomeye, bo barya kabiri ku munsi, kandi ntibarye ibigori, ahubwo bakarya umuceri n’ibishyimbo. Iyi ni régime ikomeye cyane kuko indi mfungwa iyishaka yishyura 300Frw, ikagabana n’umurwayi. Barangiza kurya bibaye mu ma saa yine, bagahita bajya gutora inda mu biringiti. Gutora inda rero babikunda kubi!!!

Izi nda zibatera indwara ya Typhus itera ibisazi ku buryo bimwe mu bigo by’inzererezi nka Kinigi muri Musanze, abarenga 60% bamaze gusara, abandi nabo bagategereza ko nyuma y’inkoni bakubitwa bahavana ibisazi. Kwica urubozo abantu bangana batya kuko batemberanye imbuto cyangwa imyenda bimaze iki?

Tumaze kubona ko bajya mu bwiherero butari ubwiherero kuko bibera ku mugaragaro. Iyo hagize ushaka kwituma mu yandi masaha, babyita “gutera igi ”, “kurishakira icyari” ni ugukeba ku kiringiti, ukabikamo wa mwanda ukomeye ukawuryama hejuru, bita “kuwubikira” kugeza undi munsi, bakawujyana kuri “flat ”

Hakurikiraho “lunch” bakajya “Ku Ndege” gukubitwa inkoni za saa sita, zikarangira mu ma saa munani, bagasubira gutora inda. Saa kumi, bajya gufata “supper ”, inkoni zaa saa kumi zikarangira saa kumi n’ebyiri, bagahita bajya kuryama.

Nta masomo yo kugororwa cyangwa andi mahurwa bahabwa muri Transit Center, nta muyobozi ubasura, uretse abapolisi baba bahagarikiye abafungwa bakubita bagenzi babo. Umunsi uba urangiye utyo, ejo bikazongera bityo, n’ejo bundi, kugeza imyaka yihiritse. Nta mufungwa wumva radio, ureba TV cyangwa widagadura mu bundi buryo. Babaho muri ubwo buzima batemerewe gusurwa n’uwo ari we wese, n’iyo yaba Pasteur cyangwa Padiri uje kubasengera, buri wese arisengera. Hari n’ababa barafunzwe basanzwe basenga akaba ari bo usanga ahanini bahawe inshingano zo kuyobora amasengesho, bagahabwa amahirwe yo kudashyirwa “Ku Ndege”, ahubwo bakajya mu bakubita. Uwagusengeye niwe ugukubita, akakunoza!

Ubucuruzi bukorerwa kwa Kabuga no mu bindi bigo butuma bidafungwa

Imfungwa ishaka ko abo yasize mu muryango bayoherereza amafaranga yo kuyibeshaho ibinyuza kuri Conseiller w’igihodi, ayo bohereje yose agafataho 50%. Ni ukuvuga ko uwohererejwe 10,000 Frw ahabwa 5,000 Frw andi akajyanwa kwa Général, agahemba Général de Brigade, Vigo n’aba-Conseillers andi agashyikirizwa abapolisi. Nta mu-Conseiller n’umwe wakinisha kwigumanira aya 50% cyangwa ngo avuge ko ntayo yakiriye, kuko aba yarahawe simcard ibaruye muri MTN, buri kwezi Police yaka historique hakagaragara ayo buri mu-conseiller yakiriye, yaburaho n’igiceri cy’100 Frw, abantu bane barinda Général bagahita bamwicira imbere y’abandi, abapolisi bagatanga raporo ko imfungwa zicanye batabigizemo uruhare.

Dufashe urugero rworoshye, niba abantu 7,000 bohererejwe n’imiryango yabo 10,000Frw buri wa gatanu, bivuze ko aba-conseillers bazakusanya 140,000,000Frw mu kwezi, ahabwa abapolisi, bagasaguriraho Général n’abo bakorana. Birumvikana ko umupolisi woherejwe kwa Kabuga, ashobora kubona ku kwezi amafaranga aruta cyangwa angana n’umushahara we. Uyu ntashobora kuvuga ngo iki kigo gifungwe n’iyo wagira ute!!! Ahubwo uzasanga bafite smart phones zihenze birirwa batakagiza mwene ibi bigo.

Indi business ikorerwa muri ibi bigo ni ibiryo. Twabonye ko barya rimwe ku munsi kandi abenshi baba ari abasore bageze mu myaka yo kurya. Iyo bashaka kwifata neza bishyura 300Frw ku barwayi bakagabana ya régime y’aba-rayons kuko bo bahabwa ibiryo 2 ku munsi, naho igikoma bakakigura 50Frw ku gakombe ka 200mL, naho igipimo cy’isukari kingana na 100 Grs bakigurisha 500Frw, ni ukuvuga inshuro 2.5 igiciro cyo hanze, umuti w’itabi ugura 50Frw hanze ba conseillers bawugurisha 500Frw ariko bikaba mu ibanga rikomeye, kimwe n’uko bagurisha Mugo (Cocaïne yo kwitera mu mutsi). Urumogi rwo ni ikizira!!!

Birumvikana na none ko abambari ba FPR bagemura ibiribwa n’inkwi muri ibi bigo barimo Entreprise Sina Gérard n’abandi badashobora kwishimira ko ibi bigo bifungwa kuko bazi icyo babikuramo. Uyu Sina Gérard niwe ubazanira urusenda maze agacupa gato ka 5mL akakaranguza ba conseillers ku 3,500Frw, nabo bagacuruza ibitonyanga ku isahane y’imfungwa. Ibitonyanga 3 ni 500Frw. Uyu hamwe na bagenzi be bahora bavuga ngo kuki ibi bigo ari bikeya, bakumva buri Karere kagira nka 5, byose hamwe bikaba 150.

Mironko François Xavier ufite uruganda Mironko Plastic Industries ituranye n’iki kigo cyo kwa Kabuga yigeze gucikwa avuga ko kimuteza amasazi kuko bituma ku gasozi, abagifitemo inyungu bahise bamuteza REG imushinja kwiba amashanyarazi nta byabaye, bamuca amamiliyoni, ntiyongeye gukopfora!

Uruhare rwa Leta

Ikintu cyose gishobora gushishikariza umuntu guhinduka nta kiba muri Transit Center. Nta billet de sortie batanga kuko nta n’icyangombwa kiba cyabinjije. Ahubwo usanga abatekamutwe baba birirwa bicaye aho bategereje kwaka amafaranga imiryango ngo bafunguze ababo bafunzwe, nyamara baba batabishobora.

Muri buri kigo harimo ikimeze nk’urukiko gikora screening hakagenwa abataha, abajya Iwawa n’abajyanwa mu nkiko. Uburyo bwo gusura ni uko umuntu uhafite uwe aza akandika agapapuro n’intoki, bakamubwira icyo uwe afungiye, akitahira, uwasuwe akamenyeshwa ko hari uwamusuye ariko guhura bikaba umuziro.

Icyo Leta ya Kagame rero yakora ni uko yakorohereza abaturage ibyo gusura n’ubwo badahura ariko bikava mu buryo bujagaraye bagashyiraho système ifasha abafunzwe n’imiryango yabo kurenganura abamaze igihe muri ibi bigo. Uburyo mwene izi mafia ziyubaka zifatirana izi nzira karengane, kugeza aho agapapuro gasaba gusura uwawe kagura 300Frw. Niba abaturage barambuwe ibishanga icyo FPR ibahembye ni ukubica urubozo?

Kugira ngo ibi bigo bitange umusaruro ari uko bareka ushaka kujya muri rehabilitation center akijyana, aba bose bafungwa hagamijwe kubumvisha bikavaho. Aho kugira ngo Jean Paul Munyandamutsa asabe Abasenateri kubasabira kongererwa ingengo y’imari, yari akwiye gusaba budget yo guca igituma izi nzirakarengane zijyayo, maze ibi bigo bigafungwa hagasigara bike ku babikeneye, kandi bikakira ababaswe n’ibiyobyabwenge gusa, n’iyo bakwishyurira ntacyo byatwara, kuko uwabashije kugura amagarama 2 ya mugo, ku 30,000Frw atabura 300Frw yo kugura ibiryo by’aba-rayons buri munsi.

Nyamara nubwo uyu Jean Paul Munyandamutsa asaba ingengo y’imari ariko nawe ntabwo asura aya mabohero. Turabizi neza ko aheruka ajyanye na Human Right Watch mu mpera za 2021, yasubiyeyo ajyanye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu kwa 2/2022.

Gufata impuzandengo y’abantu 7,000 baba bafungiye mu nzererezi, bose ari abantu bafunze nta nkiko zabakatiye, bakaba abantu bafite amaboko n’ubwenge bwo gukora, ukabica urubozo, ukibwira ko urimo utera imbere ni ukwibeshya. Twumva ko na za Singapour dufatiraho icyitegererezo bafata abazunguzayi bakabaha amakarita abaranga, bakagenenerwa aho bakorera, bakiteza imbere kandi bakishyura imisoro, ntiturabumva babafungiye mu nzererezi. Ibi byo gufungira abo bita inzererezi mu bigo bibica urubozo bigomba guhagarara.

Kuki umubyeyi abuzwa gusura umwana ufungiye muri rehabilitation center niba ariko babyita ? Abantu bagomba kwitonderwa muri iki kibazo ni wa wundi ugemurayo inkwi, ugemurayo ibigori, ibishyimbo, umuceri w’aba-rayons, urusenda, isukari, n’ibindi bigemurwayo n’abacuruzi bibira FPR. Abo nibo bakwiye kurwanywa bwa mbere. Hakwiye kurwanywa abafite inyungu muri ibi bigo, abo ba Général, ba Général de Brigade, ba VIGO, ba Conseillers bitwa ngo barafunzwe ariko bakirirwa barya imitsi y’abana b’u Rwanda batavunikiye, ahubwo bakayisangira n’abapolisi basanzwe bahembwa umurengera uvuye mu misoro y’Abanyarwanda.

Nubwo amategeko avuga ko Aba bantu bose baba ari abere mu gihe batarahamywa ibyaha n’inkiko, ariko hagati aha muri iyi nzira y’umusaraba inkoni ziba zivuza ubuhuha, dore ko batanatinya gukubita abagore cyangwa bakabatwikisha umuriro w’amashanyarazi mu bitsina ngo barusheho kubabazwa.

Ese ko bavuga ko Leta ya FPR yaciye inkoni, zigacibwa mu ishuri, yewe n’amatungo akaba atagikubitwa, inkoni zo mu mabohero ya FPR zihabwa umugisha na nde? Izi nkoni zikomeje kurisha mu mfungwa n’abagororwa, zikaharenga zikototera abere baba bagihimbirwa ibyaha zivahe ? Ziterwa n’iki ? Ese ninde ugena izi nkoni ? Ninde utegeka ko abantu bahanishwa inkoni batarahamwa n’ibyaha ? Icyizere cyo kuzihagarika kingana iki ?

Ni mutwemerere tugaruke ku bagore n’abakobwa bagiye babasha gutinyuka bagashyira agahinda kabo ku karubanda.

Ntibyoroshye kubona umugore cyangwa umukobwa ujya ahagaragara agahishura ko abicanyi ba Kagame bamukubitishije amashanyarazi mu gitsina kuko baba batinya ingaruka zabageraho nko kubura abagabo, gutereranwa n’umuryango, igisebo imbere y’abana babyaye, guhabwa akato aho batuye n’ibindi.

Leta ya Kigali ivuga ko umugore yubashywe, ikanagerekaho kuvuga ko ari « Don’t touch ». Ariko iki gipindi nticyatubujije kubona ubuhamya bwa Mukamanzi Pélagie wafungiwe kwa Kabuga muri Transit Center, agafunganwa n’abandi bagore n’abakobwa 40 hamwe n’abana batatu, bakaba barabagaho mu kumba gato cyane ku buryo ubucucike butatumaga baryama cyangwa ngo bicare barambije, ahubwo buri wese yabaga asutamye mu maguru y’undi, bakabasha kurambura amaguru ari uko bagiye gukubitwa mu gitondo, saa sita na nimugoroba, nk’aho ari ibinini bandikiwe na muganga.

Mukamanzi Pélagie yavuze ko kandi uretse ibikomere byo ku mubiri, yahavanye ubumuga bwa burundu, arahungabana ku buryo uyu munsi abona umupolisi akiruka, agaca ibiti n’amabuye. Iyo yibutse iyicarubozo bakorewe kwa Kabuga yumva yanze buri muntu utwara imbunda, akumva atazapfa akize ibikomere.

Si amakabyankuru kuko hari uyu tumaze kuvuga witwa Mukamanzi Pélagie hakaba na Dushimimana Antoinnette bavuze ko bishwe urubozo mu mwaka ushize, hari na Nkusi Uwimana Agnes wahohotewe ubwo yari yagiye gusura imfungwa kuri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

Mukamanzi Pélagie ni muntu ki ? Yishwe urubozo azira iki ?

Mukamanzi Pélagie yashakanye na Ngendahimana David wamenyekanye cyane kuri YouTube avuga agahinda uyu muryango wisanzemo, ubwo bameneshwaga n’ubutegetsi ku Kibuye, mu Karere ka Karongi, bisanga batuye mu Bugesera aho umugabo yapatanaga amasoko y’ubwubatsi yabaga yatsindiwe na Reserve Force, ariko bagasanga nta bumenyi mu bwubatsi bafite amasoko bakayegurira David Ngendahimana, akayakora bakagenda bamwambura amafaranga yakoreye, bakamukangisha kumwica cyangwa kumufunga.

Uyu muryango waratesetse bikabije kugeza ubwo umugabo bamufungiye muri conteneur i Remera bayicana mu nsi avamo amaguru yaraboze. Ntibyarangiriye aho Police yamutwaye imodoka bamushinja ko yayitije umuntu ucuruza ibiyobyabwenge. N’ubwo batabisanzemo ariko imodoka yambuwe uyu muryango gutyo gusa.

Aho David arambiriwe akarengane yarahagurutse ajya ku mbuga za YouTube avuga akarengane ke, ageza n’aho ashinga iye bwa mbere Leta irayisiba, ashinga iya kabiri yitwa DAVID TV, ariko kubera guhigwa cyane ahunga igihugu ajya mu mahanga asiga umuryango we mu kangaratete ko mu Rwanda.

Mu gihe David yari amaze kubura epfo na ruguru, inzego zose zarakoranye, ngaho abasirikare, abapolisi, RIB, za maneko batera urugo rwe bahasanga umugore we Mukamanzi, bamutwarana n’abana bajya kubafungira mu nzererezi kwa Kabuga, bamubwira ko bazabarekura ari uko umugabo we yabonetse.

Umugabo yaje gutangaza ko yahungiye mu gihugu cy’abaturanyi, umugore n’abana barabarekura, ariko bose babarekura barabaye ibisenzegeri kubera inkoni bakubitwaga, zikabasimburira amafunguro, maze si ukubamugaza bakivayo. Mukamanzi yabwiye PAX TV &IREME NEWS ati: «Bakitugeza kwa Kabuga badufungiye mu kumba gato karimo abagore n’abakobwa 40, mba mbaye uwa 41 kongeraho abana banjye batatu batarageza imyaka 15 ». Yongeyeho ati : « Nta kintu cyambabazaga nko kunkubitira ku karubanda, nkarira nk’umwana muto, abana banjye bandeba, kandi barakuze bazi ko nshoboye byose ».

Muri ka kumba gato Mukamanzi na bagenzi be bari bafungiyemo hari umukobwa abandi bakandagiye maze avugira hejuru ati : « Mana we ! », abapolisi bahise baza baramusohora baramukubita baramunoza kugeza ubwo atakibasha no kwihagurutsa. Bahise bamuterura bamusunikira muri ka kumba, yaje kurekurwa yaraboze uruhande rumwe, kuko yimwe ikitwa ubuvuzi cyose, kugeza ubwo uruhande rumwe yaryamiraga rwaboze.

Mukamanzi avuga ko yibereye umuhamya wo kubona abagore n’abakobwa bakubitirwa ku mbuga bambaye ubusa, kandi bigakorerwa mu maso ya bagenzi babo, kugira ngo barusheho kubahahamura. Mu bo yasanze bahafungiye bagiye bamubwira ko atari ubwa mbere bahafungiwe, bamwe bakamubwira ko bazize kuzunguza agataro k’imbuto bacururizaga ahatemewe abanyerondo n’abapolisi babafata bagahita babazana.

Mukamanzi ntiyari yiyumvisha ukuntu yakuze abona ababyeyi b’abagore bubahwa, ariko ibyo yiboneye kwa Kabuga mu mezi arindwi yahamaze byamweretse ko nta gihugu dufite, mu gihe gifite abategetsi biyemeje kwica urubozo inzirakarengane, agasanga icyaha ari gatozi, ko atagombaga gufungirwa amagambo umugabo we yavugiye kuri YouTube mu gihe atabaga yamutumye kuyavuga, ahubwo nawe yavugishwaga n’agahinda yatewe n’ubutegetsi bw’igitugu butagira uwo butinya n’umwe, bwiyemeje gucecekesha buri wese ubunenga.

Akaga Pélagie Mukamanzi, Antoinnette Dushimimana, Agnes Uwimana Nkusi ndetse n’abandi benshi batamenyekana bahuye nako bagahuje n’abandi benshi. Gusa aba ni bamwe mu batinyutse kugashyira ku karubanda. Ububabare banyuzemo bwabasigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima ku buryo kuzabikira bitazoroha. Rwose kunenga cyangwa kwanga FPR-Inkotanyi bitandukanye cyane no kwanga igihugu. Nta wanga igihugu cyamubyaye.

Kuba abagabo ba Mukamanzi na Dushimimana barakekwagaho ibyaha bakabura ntibyahaga na rimwe inzego z’umutekano ubutoni bwo gufatira inzirikarengane, kuko icyaha ari gatozi. Nta muntu n’umwe uhanirwa icyaha cy’undi kabone n’aho yaba yaramubyaye cyangwa barashakanye. Icyo FPR yifuza ni uko umugabo aneka umugore we, umugore akaneka umugabo, abana bakaneka ababyeyi, abavandimwe bakanekana. Aka kose ni akaga FPR yazaniye Abanyarwanda nabo baremera barakakira kuko nta yandi mahitamo bari bafite. Ni akaga kageze ku buce Abanyarwanda, batagishoboye kwihanganira. Igihe ni iki ngo karangire.

FPR, ABO WISHE URUBOZO BARAHAGIJE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!