ESE KOKO ABANYARWANDA BARAHOHOTERWA MURI UGANDA?

Spread the love

Amakuru menshi yagiye atambuka mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Uganda bahohoterwa n’inzego zitandukanye ariko cyane cyane izishinzwe umutekano muri icyo gihugu, bagafungwa bamwe bakaba banahasiga ubuzima.

Aya makuru yatangajwe inshuro nyinshi n’ubutegetsi bwa Kigali, nyuma yo kunanirwa gucyemura ibibazo bufitanye n’icyo gihugu cya Uganda, ndetse mu bunyamwuga bucye, ubutegetsi bwa Kigali bwahisemo gufunga imipaka ihuza u Rwanda na Uganda, bunategeka Abanyarwanda kutajya muri Uganda, ndetse n’ufashwe agerageza kujyayo bukamurasa.

Ibyo rero ni bya bindi tuzi twese ko aho inzovu zirwaniye, ibyatsi ari byo bihatikirira. Abanyarwanda bari mu gihugu bakomeje guhura n’akaga karimo kubuzwa kujya guhaha mu baturanyi, kwiga aho babona uburezi bizeye n’izindi ngendo zibafitiye inyungu, kubera imyitwarire mibi y’abategetsi b’u Rwanda.

Ibyo bikorwa bigira ingaruka ku banyarwanda, ubwo butegetsi bwa Kigali bwabikoraga bunakwirakwiza amakuru y’uko Abanyarwanda bari muri Uganda bahohoterwa.

Ibi ni byo byatumye Ijisho ry’Abaryankuna ryerekeza mu gihugu cya Uganda, rikurikirana mu buryo bw’imbaho imibereho Abanyarwanda baba muri icyo gihugu babayemo. Muri iyi nkuru turibanda ku buzima bw’Abanyarwanda batuye mu murwa mukuru wa Uganda Kampala, ariko turakomeza dukurikirane n’ubuzima bw’Abari hirya no hino mu bindi bicye by’icyo gihugu.

Bamwe mu banyarwanda batuye mu mujyi wa Kampala twaganiriye banyomoje ayo makuru bagaragariza Ijisho ry’Abaryankuna muri Uganda ko babayeho neza mu mahoro, ko bakora neza akazi kabo ka buri munsi, kandi ko babana neza n’abanyagihugu cya Uganda, kandi ko bahana inka n’abageni.

Umwe mu banyarwanda batuye muri Uganda witwa NSENGIYUMVA yatubwiye ati:”Ayo makuru yo guhohotera Abanyarwanda bari muri iki gihugu twarayumvise gusa yaradutunguye ndetse tubona ari ikinyoma cyambaye ubusa. Tubayeho neza hano mu bugande, tubanye neza n’Abagande, badufata nk’abavandimwe babo, turafatanya, tugatabarana ndetse tukanasangira akabisi n’agahiye”.

Uwitwa UWIMANA ucururiza mu isoko rya Owino mu mujyi wa Kampala yatubwiye ko akazi kabo kagenda neza kandi ko bafatanya n’abaturage ba Uganda. Yakomeje atubwira ko babayeho neza kandi ko bafite umudendezo.

Umugabo umaze imyaka cumi n’ine muri iki gihugu wanze ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko mu myaka cumi n’ine amaze muri iki gihugu yabonye ari igihugu cy’umugisha. Ati:”Nubwo ntawarutisha amahanga iwabo, ariko iki gihugu ni umugisha ku banyarwanda kandi si ibya none bimaze igihe. Ubu njye mfite imitungo ntashaka gutangaza mu itangazamakuru kandi ntahohoterwa ry’uburyo bwose nari nahura naryo”. Yakomeje avuga ko n’ibibazo bivugwa ari ibya politiki ko ntaho bihuriye n’umubano w’abagande n’Abanyarwanda ngo kuko bo bakomeje kubana kivandimwe.

Umugande witwa KATUGYI ukora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu nawe yanyomoje ayo makuru yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda. Yagize ati:”Amakuru avuga ko Abanyarwanda bafashwe nabi muri Uganda ntabwo ari ukuri. Iki gihugu giha ikaze buri wese kandi kikanamucungira umutekano. Abanyarwanda ni abavandimwe bacu ntabwo twabahemukira kandi tugira ngo basubize imitima hamwe ntibite kubivugwa kuko atari byo biriho mu by’ukuri. Ati:”Tubona ikibazo u Rwanda rufite ni icy’abayobozi si icy’Abanyarwanda”.

Ibyo  Ijisho ry’Abaryankuna ryatangarijwe n’abamaze igihe kinini baba muri Uganda n’ibyo twiboneye n’amaso yacu, byemeza ko amakuru y’uko Abanyarwanda batuye muri Uganda babayeho nabi atari ukuri. Abanyarwanda barakora, mu mahoro imirimo yabo kandi bakorana neza n’Abangande.

Ikibazwa hano ni iyihe nyungu ubutegetsi bwa Kigali bwaba bufite mu gutangaza amakuru y’ibinyoma ateza ubwega mu banyarwanda no kuzana umwiryane hagati y’Abanyarwanda n’abaturanyi babo?

UWERA Sandra

Ijisho ry’Abaryankuna-Uganda