IMPUNGENGE NI NYINSHI KURI BAMPORIKI EDUARD WASOBANUYE IBY’ABARYANKUNA IMBERE YA KAGAME N’URUBYIRUKO.

Spread the love

Bamporiki Edouard yibukije Perezida Kagame n’urubyiruko rw’u Rwanda umugambi w’Abaryankuna wo kuubura u Rwanda. Aho hari kuwa gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 muri gahunda yiswe “Meet the President” ubwo urubyiruko mu Rwanda rwahuriye muri Intare Conference Arena ruganira na perezida Kagame kuri bya binyoma bya FPR. Bamporiki Edouard yavuze amagambo akomeye abenshi batekereza ko ashobora no kumugiraho ingaruka nkuko nawe yabigaragaje muri icyo kiganiro yatanze.

Bamporiki akimara kuvuga ku Baryankuna n’uburyankuna imbere ya Kagame yasoje avuga ko kuvuga ku by’Abakurambere ari ukwigengesera ko no kunyweshwa bishoboka… (Kwicwa mu yandi magambo). Izo mpungenge si Bamporiki uzifite gusa, ahubwo n’abandi bari aho ndetse n’abakurikiye ikiganiro ke kuri Televiziyo, You tube n’ahandi impungenge ni zose! Dore impamvu eshashatu abantu batekereza ko ibyo Bamporiki yatangaje  bishobora kumukoraho:

  1. YASOBANUYE ABARYANKUNA BO MU KINYEJANA CYA 15 AKANGURIRA URUBYIRUKO KUBA ABARYANKUNA BO MU KINYEJANA CYA 21.

Bamporiki mu kiganiro yise imirage y’abakurambere b’Abanyarwanda, yagarutse ku Baryankuna bo mu kinyejana cya 15 ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli, abaha akabyiniriro k’Abadahemuka, agaragaza muri macye ibibazo byari byugarije igihugu, anagaragaza uko Abaryankuna biziritse umukanda, bakemera gutungwa n’ibisagutse ku isari, bagakora ibishoboka n’ibidashoboka, kugira ngo u Rwanda rwongere rube u Rwanda.

Nubwo hamwe n’ubwoba nkuko bisanzwe ku bakozi ba Kagame iyo bamuri imbere, Bamporiki nawe yajijishije akita Abaryankuna Abadahemuka, ariko buri wese wumvise ibyo yavuze, yiboneye nta gushidikanya ko icyari kigamijwe ari ukubwira Kagame ko yoretse u Rwanda no gushishikariza urwo rubyiruko kwitabira umugambi w’Uburyankuna wo kuubura igihugu Kagame agejeje ku gacuri.

Yabibukije ko “Inkuna” ari uduhu tuza ku munwa w’umuntu wishwe n’isari, maze abyita gutungwa n’ibisagutse ku isari, mbese nk’umuntu wemera kurya ubusa, akizirika umukanda, ariko agakora ibyo agomba gukora.

Ati:”Niba hari abantu babayeho mbere yacu, bafashe umwanzuro wo kuvuga ngo “tuzatugwa n’ibisagutse ku isari ariko u Rwanda ruzahore rufite abarurwanirira, ntabwo twazabona igisobanuro turamutse dutsinzwe mu kurwanira u Rwanda”.

2. BAMPORIKI KANDI YASABYE URUBYIRUKO KUREBA AHO BAGOMBA KUBA ABARYANKUNA.

Nyuma yo gusobanurira uru rubyiruko Abaryankuna bo mu kinyejana cya 15, yabashishikarije kugira uruhare mu gucyemura ibibazo byugarije u Rwanda. Ati:” uwo ni umurage wa mbere w’Abadahemuka, ubwo natwe tugomba kureba aho tugomba kuba Abadahemuka/Abaryankuna”.

Nubwo hari abatekereza ko ibyo Bamporiki yavuze, biri muri rya vuzi vuzi rye asanganywe rituma avuga akanavugira mu ruhame ibyo yaganiriye na nyina n’umugore we mu ibanga ry’umuryango, ariko kuri iyi nshuro si ko biri, ni umwuka w’uburyankuna wamufashe kwihangana biramunanira.

Iki ni igihe urubyiruko rugomba guhaguruka rukitandukanya n’ikibi aho kiva kikagera, urubyiruko rugomba kumva ko imyeenda ubutegetsi bwa FPR bufata amaze kuba menshi kandi ko nubwo FPR iyasesagura mu bidafite umumaro nko gutera inkunga amakipe akomeye n’ingendo za buri kanya za Kagame n’abamuherekeza, urubyiruko ruzayobora igihugu ejo ari rwo ruzayishyura ubwo Paul Kagame azaba atakiriho.

3. YIBANZE KU MAGAMBO N’INYIGISHO BYA NIYOMUGABO GERALD. 

Bamporiki atangira ijambo rye, yahereye ku bintu by’ubukwe yatashye bw’abanyamadini abiri atandukanye (abakirisitu n’abasiramu), agaragaza amakimbirane agaragara muri iyo myemerere yombi, ariko agaragaza ko icy’ingenzi kirimo ari uko twese turi Benimana, ndetse ko kuba turi ab’Imana y’i Rwanda abandi bakaba ab’Imana ya Isiraheri bitagomba kutugonganisha kuko twese turi Benimana.

Twabibutsa ko Benimana ari ikiganiro NIYOMUGABO Gerald NYAMIHIRWA yakoraga kuri radiyo Amazing Grace Chritian Radio hamwe na NTAMUHANGA Cassien, mu mwaka wa 2013 aho bagaragazaga uko Abanyarwanda ari Benimana kuko Imana y’i Rwanda ari yo Mana y’isi yose.

Usibye iki kiganiro “Benimana” Niyomugabo yakoraga hamwe n’ibyo yanditse mu gitabo yise “UMUSOGONGERO KU IJAMBO RY’IMANA Y’I RWANDA”, yanakoze ibiganiro byinshi bigaragaza ko amacakubiri y’uburyo bwose ashingiye ku nyigisho twazaniwe n’abazungu yaba ashingiye ku byiswe amoko (Hutu na Tusi na Twa), ibishingiye ku mayobokamana mvamahanga (Ubukirisitu n’ubuyisiramu) ko bigomba kurangizwa n’impinduramatwara gacanzigo.

Mu kiganiro “URUGANDA RW’UBUNYARWANDA” yakoraga kuri radiyo contact fm hamwe na Gakwandi, Niyomugabo, ntiyahwemye kugaragaza ko amayobokamana mvamahanga yatwangishije igihugu cyacu akatugira ibyo ntazi, maze urukundo rw’igihugu rukayoyoka. Ibi nibyo Bamporiki yagarutseho agaragaza ko tudakwiriye gupfa iyi myemerere kuko twese turi Benimana.

4. YAKOMOJE KU BIHUGU BITANU BYATEYE U RWANDA.

Nubwo ibi yabihuje n’ibyo ku ngoma ya Cyirima Rujugira akagaragaza ko muri icyo gihe hari ibihugu bitanu byateguye gutera u Rwanda, hanyuma umwami akita umwana we yari yibarutse “NDABARASA” nko kugaragaza ko ikizere cyo gutsinda ababisha kiri muri uwo mwana cyangwa se abakiri bato (urubyiruko), Bamporiki ntiyeruye ngo yereke urubyiruko amazina y’ibyo bihugu ariko byanze bikunze Kagame arabizi neza.

Ku ruhande rwa KAGAME, Bamporiki azi uko umubano w’ u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane iby’abaturanyi, ku buryo ashobora gucyeka ko isaha ku isaha Kagame yakurwa ku butegetsi, bityo akaba amwibutsa kuba maso.

Ku rundi ruhande rw’urubyiruko, Bamporiki ashobora kuba areba agasanga ibyo bihugu byaramaze gutera u Rwanda nkuko Abaryankuna bo mu kinyejana cya 21 badahwema kubigaraga, ari nabyo bibaraje inshinga ngo basubize u Rwanda ku murongo.

Ubundi mu muco nyarwanda, i mahanga bivuga ahandi hantu hari ibintu bidatunganye, bigomba gutunganywa cyangwa se ikintu igiturutseyo kikaba kitanoze, gisabwa kubanza guterwa icyuhagiro kikongera kikaba icy’i Rwanda.

Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bw’igihugu bazi neza ko hashize igihe kirekire u Rwanda rutewe n’abanzi batandukanye, bakaruyogoza imyaka ikaba ibaye myinshi rwubamye, rukaba rucyeneye Abaryankuna bo kurwubura.

Reba nawe izi ngero eshanu dushobora guhuza n’ibihugu bitanu Bamporiki yavuze byateye u Rwanda kuva muw 1895 muri ki gihe.

  • Mu mwaka wa 1895 u Rwanda rwatewe n’umwanzi wo kwikanyiza no kugundira ubutegetsi, bibyara intambara yo ku Rucunshu, yahitanye Rutarindwa n’ingoma Kalinga n’ibindi birango by’ubwami, iyi ntambara kandi yaguyemo benshi bo mu miryango yari ifite aho ihurira n’ubwami bw’Abanyiginya.
  • Uwo mwanzi yakurikiwe n’undi w’ubukoloni, waje aturutse i Burayi, agasenya igihugu mu bantu (mu mitima y’Abanyarwanda) maze Abanyarwanda ubwabo bisenyera igihugu mu buryo butandukanye nabo ubwabo baricana.
  • Muri 1962 u Rwanda rwatewe n’umwanzi wo kwikubira ubutegetsi n’umwiryane mu Banyarwanda wiswe “ubwingenge” wazanye n’ikiswe Repubulika na Demokarasi, byose biza bikurikira impinduramatwara yo muri 1959.

Ubusanzwe Ubwigenge ni bwiza, repubulika ni nziza na Demokarasi ni nziza, ariko impamvu tuvuze ko byateye u Rwanda nk’abanzi b’igihugu, ni uko ibyo twahawe atari ubwigenge, atari demokarasi atari Repubuka.

Nta repubulika twahawe kuko iyo tuyihabwa twari no guhabwa amahirwe yo kwitorera abayobozi batuyobora, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu, umutegetsi yishyira ku butegetsi agakurwaho n’undi ushaka kwishyiraho, Abanyarwanda bagakomeza kuba ikibuga abategetsi barwaniraho.

Nta demokarasi twahawe kuko ubutegtsi buje bwose burangwa n’indwara yo kwikubira ibyiza by’igihugu abanyagihugu bagakomeza kuba inzirakarengane, kandi ubundi bizwi ko muri demokarasi ubutegetsi bukorera abaturage, none ubu mu Rwanda abaturage nibo bakorera abategetsi.

Nta bwigenge twahawe kuko tutahawe amahirwe yo kwihitiramo ibitubereye. Kugeza n’ubu ubutegetsi bwahindutse igihugu, igihugu gihinduka ubutegetsi.

  • Mu mwaka wa 1973 u Rwanda rwakomeje guterwa n’umwanzi wo kurwanira ubutegetsi, biciye mu kiswe “Coup d’Etat ya Habyarimana” maze n’ubundi igihugu gikomeza kuba akangaratete cyane cyane mu miyoborere yacyo.
  • Mu mwaka wa 1990, u Rwanda nanone rwatewe n’agatsiko kashakaga ubutegetsi, iyi ntambara yahitanye Abanyarwanda batagira ingano.Muri 1994, u Rwanda rwatewe n’amahano adasanzwe y’ubwicanyi ndengakamere, bukozwe n’Abanyarwanda kandi bukorerwa Abanyarwanda. Ubu bwicanyi bamwe babwise “itsemba-tsemba”, abandi babwita “itsembabwoko” nyuma bwitwa kugeza ubu “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Kuva kuri ubwo bwicanyi kugeza ubu u Rwanda rworetswe n’umwanzi w’ubutegetsi bubi bwica abo bwakabaye bucungira umutekano, bucyenesha abo bwakabaye bukiza, bushyira igihugu mu madeni atangira ingano ku buryo urubyiruko rwibaza uko ruzishyura ayo madeni mu gihe kiri imbere bikaruyobera, ubutegetsi busesagura nkana umutungo wa Rubanda, ubutegetsi bukomeza kuryanisha Abanyarwanda no kubagarira inzigo yabaye karande mu Banyarwanda, ubutegetsi bw’Abacanshuro gusa badafite icyo bitaho cyagirira Abanyarwanda muri rusange akamaro.

Muri rusange iyo u Rwanda rwaterwaga n’amahano y’uburyo bwose yagombaga gucyemurwa n’Abanyarwanda mu buryo bwinshi burimo n’imihango yo gukuraho ayo mahano n’ingaruka zayo, abahemutse bagahanwa cyangwa bagaterwa icyuhagiro, bagatunganywa bakongera kugirwa abantu b’i Rwanda, ariko nkuko bigaragarira buri wese mu byo dusobanuye, bigaragara ko mu Rwanda kuva mu 1895 kugeza ubu AMAHANO ASIMBURA AMAHANO, IBYIZA BYARATUBYE, IBIBI BIRATUBUUKA.

Nta mwanya wigeze ugenwa wo guca amahano, wo guca inzigo no kunga Abanyarwa mu buryo bwuzuye.

IYI NI YO MPAMVU RUKUMBI Y’IMPINDURAMWATWARA GACANZIGO IRAJE INSHINGA ABARYANKUNA BO MU KINYEJANA CYA 21.

5. AHO BAMPORIKI YAVUGIYE AMAGAMBO AKOMEYE NAHO HATEYE BENSHI KWIBAZA IKIBYIHISHE INYUMA.

Bamporiki aya magambo yayatangarije urubyiruko rusanga ibihumbi bitatu (3000), mu gihe nta mahirwe nk’aya Abaryankuna bo mu kinyajana cya 21 bari babona yo guhuriza urubyiruko rugana rutya hamwe ngo barubwire imigabo n’imigambi y’uburyankuna n’amatwara rugamije kuzana mu gihugu n’uko ruteganya kuubura igihugu Paul Kagame yoretse hamwe n’agatsiko ke kuko inyinshi muri gahunda z’Abaryankuna zikorerwa mu matsinda hirya no hino mu gihugu, zigahurizwa hamwe n’inzego z’ubuyobozi bw’Abaryankuna.

Ikigeretse kuri ibi, aya magambo Bamporiki uzi neza Abaryankuna bo mu Kinyejana cya 21 yayatangarije imbere ya perezida Paul Kagame nawe uzi neza umugambi w’uburyankuna bwo mu kinyejana cye, unahangayikishijwe bikomeye na gahunda ngari Abaryankuna bafite yo gusana igihugu Kagame ubwe yoretse.

Twabibutsa ko Kagame Paul ubwe n’abapagasi be bakora mu nzego z’umutekano ari bo bafunze NTAMUHANGA Cassien na KIZITO MIHIGO, bakanarigisa NIYOMUGABO Gerald NYAMIHIRWA aba akaba ari bamwe mu bari bari ku ruhembe rw’umuheto mu mugambi w’uburyankuna, ugamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda no guhindura uburyo bw’imiyoborere mu Rwanda.

Bivuze ngo Kagame Paul azi neza icyo Abaryankuna ari cyo n’ikibaraje inshinga.

None kuki Bamporiki yahisemo kuvugira aya magambo imbere y’ikoraniro ry’urubyiruko kandi n’ubundi bizwi ko umugambi w’uburyankuna wo mu kinyejana cya 21 urangajwe imbere n’urubyiruko? Kuki se yabivugiye imbere ya Kagame kandi azi neza ko ubutegetsi bwe buri mu marembera?

6. YAGARAGAJE IMPUNGENGE KO IBINTU AVUZE BYATUMA YAMBURWA UBUTONI AFITE KURI KAGAME,

Mu gusoza ikiganiro, Bamporiki yaravuze ati:” Ariko ubundi umuntu iyo avuga iby’abakurambere aritwararika cyane kuko ushobora kunyagwa utarebye neza, eeee…Nyakubahwa perezida wa repubulika….” ibi bigaragaza ko ari ukwishinganisha ko ibyo avuze azi neza ko bishobora kumugiraho ingaruka, akaba yanamburwa ubutoni afite kuri shebuja.

Ikigaragaza ko Bamporiki yahise yishinganisha, ni ubwoba yavuganye iryo jambo, ndetse n’uburyo yahise aruca akarumira ntiyasobanura neza uko umuntu uvuze umurage w’abakurambere yanyagwa. Ahubwo data wanjye yahise yigira muri bya bindi bisanzwe ati:”Nyakubahwa perezida wa Repubulika bla bla bla…” ashobora ariko no kuba yaraciraga Kagame amarenga ko iby’indagu z’abakurambere zerekanye atabyitondeye yabura ubutegetsi akabura n’igihugu.

Ibibazo byibazwa:

Urubyiruko Bamporiki yabwiraga rwaba rwarabashije kumva neza icyo arubwiye? Rwaba se rwiteguye kuyoboka umugambi w’uburyankuna nkuko yabibasabye?

Kuki Bamporiki yashatse kuzimiza akita Abaryankuna Abatangana?

Kagame Paul we se usanzwe uzi Abaryankuna n’umugambi wabo n’umuhate utuma bemera gutungwa n’ibisagutse ku isari yaba yiteguye guhindura ingendo? Cyangwa azashakira Bamporiki twa tuzi aha abamukorera barenze umurongo yita ko utukura?

Muri iyi video ku mu nota nk’uwa 2 kugeza hqfi kuwa 4 Bamporiki niho abwira Kagame iby’Abaryankuna, akagerageza kubatsinda abita Abadahemuka…. Iyumvire nawe!

REMEZO Rodriguez

Ijisho ry’Abaryankuna

Umujyi wa Kigali.