AZAM TV YAHAGARITSE AMASEZERANO Y’INKUNGA ISAGA MILIYONI EBYIRI Z’AMADORALI YA AMERIKA YAGIRANYE NA FERWAFA!

Spread the love

“Ariya mafaranga u Rwanda rwashoye muri Arsenal, ashobora kuba nayo yatuma Azam TV yisubiraho…Ujya gutera uburezi arabwibanza…Niba ushyize imbere iby’abandi,ibyawe ukabyirengagiza ni gute umunyamahanga we atakwikuriramo ake karenge!” Ayo ni amagambo y’umukunzi wa Ruhago i Kigali.

Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari imaze imyaka ine yerekanwa kuri AZAM TV ntabwo izongera kwerekanwa kuko iyi Teleziviziyo yo muri Tanzania yari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda yahagaritse amasezerano yari ifitanye na FERWAFA.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryandikiye ibaruwa abanyamuryango baryo barimo amakipe akina shampiyona y’u Rwanda ribamenyesha umwanzuro umuterankunga yabashyikirije tariki ya 5 Kanama 2019 ubamenyeshako bagiye guhagarika imikoranire guhera tariki ya 21 Kanama 2019.

Iki kigo cy’itangazamakuru cyari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro kuva tariki 24 Kanama 2015 aho cyatanze Miliyoni 2.350 z’amadorali.

Aya masezerano AZAM Media Ltd yari yaragiranye na FERWAFA yavugaga ko muri shampiyona y’umwaka wa 2015-16 izatanga Miliyoni 253 FRW maze mu yindi myaka ine Azam ikazajya itanga ibihumbi 500 by’idorali ’500 $’.

Azam TV yahisemo kutongera amasezerano inatangaza ko ihagaritse ubufatanye na Ferwafa. Yateye inkunga ya 2.350.000$ Shampiyona y’u Rwanda muri iyi myaka 4 ishize.

Nkuko byemerejwe mu nama y’ inteko rusange y’Ishyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabereye i Huye muri Kanama 2015, hafashwe umwanzuro wo gusaranganya inkunga Azam igenera amakipe yo mu Rwanda, aho amakipe yo mu cyiciro cya mbere yahabwaga 40% ayo mu cyiciro cya kabiri agafata 20% naho andi 40% akajya muri FERWAFA.

Byari biteganyijwe ko AZAM TV na FERWAFA zikorana mu gihe cy’imyaka ine ishobora kongerwaho umwe ku bwumvikane bw’impande zombi ariko

Ibaruwa ubuyobozi bwa Ferwafa rwandikiye amakipe yose…

Gusa uyu muterankunga we yahise mo gutandukana na ruhago y’u Rwanda nkuko bihamywa n’ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yose yo mu Rwanda abamenyesha ko agomba kwakira impinduka.

Usibye no kuba Azam Tv inashobora kubona ko yaguye mu gihombo kuko abanyarwanda bafite televisiyo bagura ifatabuguzi rya Azam ari bake cyane, ikaba yakabikoze kugira ngo inateze mbere Ruhago y’u Rwanda, ntawakwirengagiza isura mbi Leta y’u Rwanda yagaragaje ubwo yashoraga akayabo muri Arsenal yo mu Bwongereza, isize iwayo bicika!

RUBIBI Jean Luc

UMUJYI WA KIGALI