AMATORA Y’U BURUNDI ISOMO RIKOMEYE RYA DEMOKARASI.

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi yaraye itangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi yaje imbere n’amajwi 68,72%. Igihugu cy’u Burundi gikomeje kugaragaza ko ari indashyikirwa muri Demokarasi, aho biteguriye amatora nta déni ry’amahanga bafashe, nta ndorerezi,…. Ni isomo ibindi bihugu by’afurik, cyane cyane u Rwanda, bikwiye kwigiraho. Evariste Ndayishimiye abaye perezida wa 9 ugiye kuyobora u Burundi, muri manda y’imyaka 7. Iyi   komisiyo y’amatora yatangaje ko hiyandikishije gutora abantu bagera kuri miliyoni 5,115, 418 naho abatoye bakaba ari 87% byabo.

Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD)  yagize 68,72%. Agathon Rwasa (CNL) agira 24,19. Gaston Sindimwo (UPRONA) agira 1,64%. Akurikirwa na Domitien Ndayizeye (Kira Burundi) wagize 0,57. Léonce Ngendakumana (FRODEBU) abona 0,47%. Nahimana Dieudonné agira 0,42%. Naho Francis Rohero  agira  0,20%. Mu matora y’abadepite ishyaka CNDD-FDD naho ryagize imyanya myinshi kuko ryagize amajwi 68% rikurikirwa na CNL ryagize 22%, UPRONA igira 2%, abandi bakandida bigenga n’amashyaka bagira amajwi atageze kuri 1%.

Ku ngengabihe y’amatora biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu bitangazwa tariki 04/06/2020, naho perezida mushya watowe akarahira tariki 20/08/2020.

Nk’uko tubikesha BBC, Evariste Ndayishimiye asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, umwanya ariho guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2016.

Afatwa nk’inshuti magara ya Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza. Bwana Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi. Ni nayo irimo usigaye ari umurwa mukuru w’igihugu ari wo Gitega.

Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba, mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye – wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi – mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.

Bwana Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995, bituma asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe w’inyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.

Nyuma yaho uwo mutwe wiswe CNDD-FDD umaze kwinjira mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000, Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.

Nyuma yaje kugirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2006 kugera mu 2007, mbere yuko agirwa umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.

Yashakanye na Angélique Ndayubaha, ubu bakaba bafitanye abana umunani.

Mu kwiyamamaza kwe, Bwana Ndayishimiye yashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino. Mu kwiyamamaza kwe kandi yagarutse kuri gahunda z’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibijyanye n’inganda.

Aho umwami Kagami yiha umubara wenda kugera ku ijana 98,7 %, u Burundi bumweretse ko umuntu ashobora gutorwa n’abaturage 68,72 agatanga isomo ryiza rya Demokarasi. Mu nkuru izakurikira tuzabageza aho uko hirya no hino abantu bakiriye ibyavuye mumatora y’u Burundi.

Kalisa Christopher

Kigali