AK’U RWANDA KASHOBOTSE, UGANDA NA RDC – CONGO MU BUHAHIRANE BUSHYA BUDAKORESHEJE IMIHANDA Y’U RWANDA

Spread the love




Yanditswe na Kalisa Christopher

Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ku ruzi rwa Lhubiriha ari na rwo rutandukanije ibihugu byombi, tariki ya 16 Kamena 2021 batangije ibikorwa byo kubaka imihanda ihuriweho n’ibihugu byombi, aho bagiye kujya bahahirana badakoresheje imihanda y’u Rwanda.

Umunyarwanda yaciye umugani agira ati : « Umuturanyi mubi arutwa n’itongo » Ibi babivuga ku muturanyi mubi, bakifuza kumufata nk’utabaho ko yakwimuka hakaba itongo. U Rwanda rwagiye rugaragara kenshi mu bikorwa byo gufunga imipaka ibihuza n’ibituranyi bigatuma ubuhahirane buzamba ndetse n’amakamyo yambukaga u Rwanda ajya cga ava muri ibi bihugu (Uganda na RDC –Congo) agahera nzira, ibicuruzwa bikangirika  abacuruzi bagahomba n’abaturage bakicwa n’inzara. None aba bayobozi berekanye ko iyo mikino batayiguma mo bahitamo gufatanya kubaka imihanga ibahuza.

Kuva mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Kamena 2021, abaturage bari batonze imirongo ku mihanda bategereje kwakira abakuru b’ibihugu byombi. Perezida Museveni wa Uganda wagombaga kwakira mugenzi we wa Kongo ku ruhande rwa Uganda ni we wabanje kuhagera, nyuma Perezida Felix Tshisekedi aza kuhagera nawe. Akihagera Museveni yagiye kumwakirira ku iteme rya Mbondwe ryo muri Uganda ryubatse ku ruzi rwa Lhubiriha ari na rwo rutandukanije ibihugu byombi.

Perezida Tshisekedi amaze gukandagira ku butaka bwa Uganda hariririmbwe indirimbo z’ibihugu byombi, bahita bajya mu nama y’umwiherero yabereye mu ihema bari bubatse ku mupaka. Barangije iyo nama baganiriye n’abaturage ku ruhande rwa Uganda, mu kiganiro cyamaze akanya gato. Perezida Yowera Kaguta Museveni mu ijambo yavugiye aho yavuze ko we na mugenzi we baganiriye birambuye ku byerekeye imihanda igiye kubakwa muri Kongo ihuza ibihugu byombi hamwe no ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.

Nk’uko tubikesha  igitangazamakuru actualité cd, Perezida Tshisekedi yabwiye abaturage barimo abayobozi batandukanye ku mpande zombi ko igitekerezo cy’iyo mishinga batangije cyazanywe na Museveni nyuma na we ubwe akumva agishimye kuko cyahuye n’icyo yari asanganywe cy’uko ibihugu byombi byabafatanya mu buhahirane. Ati: “Nzashimira mukuru wanjye Perezida Yoweri Museveni Kaguta.  Iyi gahunda yo kubaka uyu muhanda iva kuri we.  Nishimiye cyane gahunda ye kuko iri mu rwego rw’icyerekezo cyanjye ku bijyanye no kwishyira hamwe kw’Afurika “

Perezida Tshisekedi  yakomeje agira ati: “Nahoraga mvuga ko aho kubaho tubonana nk’abanzi n’abavandimwe bacu, abaturanyi bacu, aho kubaka inkuta hagati yacu, ni byiza kubaka ibiraro.  Kandi iyi gahunda ni urugero rwose rw’ibyo tugomba kugwiza nko kungurana ibitekerezo hagati y’ibihugu byacu no hagati y’abaturage bacu ”.

Nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bombi bahise bambuka umupaka bava Mpondwe ku ruhande rwa Uganda bajya Kasindi ku ruhande rwa Kongo hari hateguriwe umuhango wo gutangiza iyubwakwa ry’iyo mihanda abategetsi bashinga ibuye ry’ifatizo.

Aho ni ho Perezida Tshisekedi yavugiye ko uyu mushinga ugiye gufasha igihugu cye mu kuzamura iby’ubucuruzi hamwe no kurushaho kubumbatira umutekano wa rubanda.

Mu ijambo Museveni yavugiye ku butaka bwa Kongo, yabanje gusuhuza Abanyekongo mu rurimi rw’igikonjo rwambukiranya iyo mipaka yombi, atanga urutonde rw’amoko y’abaturiye akarere k’ibiyaga bigari bahuje imico n’indimi. Yavuze ko ari abantu bamwe bakwiye gufatanya muri byose.

Imihanda itatu nyamukuru ya kilometero zirenga 200 ni: Kasindi-Beni, Beni-Butembo na Bunagana-Rutshuru-Goma.  Buri gihugu kizatanga 20 ku ijana by’ayo mafaranga asigaye atangwe na Kompanyi yo muri Uganda ya Dott Services igiye kubaka iyo mihanda hanyuma izayishyuze mu misoro y’abazajya bakoresha iyo mihanda. Minisiteri ishinzwe ubwubatsi bw’imihanda muri Uganda ivuga ko bizafata imyaka 15 kugira ngo iyo kompanyi izakusanye ayo mafaranga izaba yarashoye mu kubaka iyo mihanda, biteganijwe ko iyi mishanga izaba yarangiye mu gihe kiri hagati y’imaka itatu kugeza kuri ine.

Umukuru w’igihugu cya Kongo yerekanye ko uyu mushinga uzamura ibikorwa by’ubukungu hagati ya DRC na Uganda ariko bikazafasha no kurwanya umutekano muke mu karere ka Beni aho imitwe yitwaje intwaro irimo na ADF ikorera mu nzira y’icyi gihugu. Ni mu gihe kandi iyo mihanda nimara kuzura bizoroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa byajya bigera i Goma hakaba hakoresha inzira yo mu Kivu bigahinguka i Bukavu, u Rwanda rukazisanga rwonyine. Mu minsi ishize kandi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasuye Uganda, maze mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni amusezeranya ko bagiye kurebera hamwe uko bakubaka umuhanda ubahuza, batanyuze mu Rwanda. Icyo gihe u Rwanda rwatangiye kuvuga ko icyo ari icya Semuhanuka.

Kalisa Christopher

One Reply to “AK’U RWANDA KASHOBOTSE, UGANDA NA RDC – CONGO MU BUHAHIRANE BUSHYA BUDAKORESHEJE IMIHANDA Y’U RWANDA”

  1. oposisiyo nyagwanda muri injinji
    none se congo na Uganda cooperation yabo yangiriza urwanda!
    shishoza

Comments are closed.