ABANYESHURI BA BARINGA HARIMO N’UWAPFUYE BAKOMEJE GUHABWA AMAFARANGA YA BURUSE YO KWIGA KAMINUZA MU RWANDA.

Spread the love

Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri uyu wa gatatu 16 Nzeri 2020 Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) yatumije Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) kugira ngo isobanure ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Umutungo wa Leta.

Mu gihe abadepite bareberebaga hamwe iby’iyo Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta  bakubiswe n’inkuba babonye abanyeshuri 16 batiga muri kaminuza barimo n’uwapfuye barahamwe miliyoni mirongo ine z’amafaranga y’u Rwanda(40.000.000Frw) ya burusi abunganira mu buzima bwabo bwa buri munsi muri kaminuza , inyerezwa rya miliyari icumi z’amafaranga y’u Rwanda(10.000.000.000Frw) zazimiriye mu maboko y’abayobozi b’inama nkuru y’amashuri makuru  adafite ubusobanuro  anyujijwe kuri konti zo muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zahawe abayobozi mu buryo budafututse zitirwa amavuta y’imodoka, imashini zo mu biro zaguzwe zidakenewe ndetse no kudashyira mu bikorwa ibyo raporo y’umugenzuzi mukuri yo muri 2016 yabasabaga.

Iyi komisiyo y’abadepite yari iyobowe na Valens Muhakwa,ibajiye ibisobanuro  yapfunyikiwe amazi kuko uretse kuba nta busobanuro yahawe kuri iyo micungire mibi y’umutungu nabari baje kuyitaba bari barangajwe imbere na Rose Mukankomeje hiregujwe ikibazo cy’abakozi bake ndetse no kugaragaza kwitana bamwana aho uyu muyobozi mukuru wa HEC yavuzeko ibya raporo y’umugenzuzi mukuru ya 2016 yabasabye bazayibaza uwo yasimbuye Emmanuel Muvunyi.

Twabibutsa ko iy’imikino hagati ya Komisiyo y’Abadepite PAC n’abayoboye za komisiyo ndetse n’ibigo bya Leta kwinyerezwa ry’umutungo wavuye mu cyuya cya rubanda ndetse n’amadeni ava hirya no hino azishyurwa n’abakomokaho  imaze kuba akamenyero kuko usanga abahamwa n’aya marorerwa y’imicungire mibi bahabwa indi mirimo muri Leta cyangwa se bagahabwa ibihano by’inica ntikize bitewe nuwo bakoreye mu guhombya Leta.

Burya ngo iyapfuye ntawutayiryaho koko kandi ngo uwiba ahetse ababwiriza uwo ahetse agatsiko ka Leta ya FPR kagomeje kuba abamiliyoneri, abana babo bariga i Buriya katitaye k’ubuzima bw’inica ntikize bya barezi n’ireme ry’uburezi rikomeje gukendere mu Rwanda.

Abanyarwanda ntitudahagurukira aba banyagwa bazagumya kutugira nkayo ifundi igira ibivuzo.

Byamukama Christian