Yanditswe na Kayinamura Lambert
Mu mateka y’u Rwanda, impinduka mu mitegekere zagiye zigaragara mu buryo butunguranye. Akenshi na kenshi zikanagira ingaruka zitari nziza. Akenshi na kenshi Abanyarwanda basa n’abatungurana maze uwo bakomeraga amashyi bakamwagana bivuye inyuma amahanga akayoberwa.
Urebye amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aho imbaga y’abanyarwanda bari kuva abandi bajya mu mugi wa Kigali ukabona isura y’uburakari, uvanze n’agahinda abaturage bafite ku maso, usanga bivuguruza igitekerezo abantu benshi bakunze kwibeshyaho ko abanyarwanda batinya abategetsi cyangwa ari ba nyamujya iyo bigiye.
Amakuru agera ku ijisho ry’abaryankuna aratubwira ko imirongo migari y’abaturage babuze imodoka basohoka ari benshi muri Kigali ikomeje kwiyongera igana mu mihanda yose isohoka muri uwo mugi. Ni ukuvuga umuhanda werekeza mu ntara y’amajyepfo, unyuze ahitwa ku giti cy’inyoni ukambuka ku kiraro cya Nyabarongo werekeza mu karere ka Kamonyi, umuhanda werekeza mu ntara y’amajyaruguru uzamuka unyuze mu makoni ya Shyorongi, ndetse n’umuhanda werekeza mu ntara y’iburasirazuba uva i Remera werekeza i Kabuga n’i Rwamagana.
Muri iki gitondo kandi hakaba hagaragaye umurongo munini w’imodoka moto n’uruvange rw’abantu ku muhanda werekeza mu karere ka Bugesera.
Amashusho akaba yagaragajwe ku mbuga za Facebook na Twitter agaragaza ko abaturage bakomeje kubabazwa bikomeye n’ibyemezo by’ubuhubutsi Guverinoma y’u Rwanda ifata ititaye na busa ku nyungu z’ibanze z’ umuturage.
Ni gute Leta yihanukirira igafunga ingendo zambukiranya uturere mu ijoro rimwe gusa nta nteguza na nto itanzwe ngo abantu bitegure byibura babanze bagere iyo bajya?
Ese abegeranye bagenda gutya ntibakwanduzanya Covid mu buryo bworoshye, ingamba zo kwirinda wazubahiriza ute mu ruvunganzoka rw’abantu?
Ibi akaba ari bimwe mu bibazo abantu benshi bari kwibaza mu Rwanda ndetse bakaba batari no gutinya kubibaza ku mbuga nkoranyambaga.
Ikigaragara nuko nk’uko twakomeje kubitangaza, Leta y’u Rwanda yakoresheje iki cyorezo cya COVID 19 mu kwiba, gukenesha, no kurenganya rubanda. Ariko ibyo yari yizeye ko bizayifasha mu mugambi mubisha wayo wo gukomeza gucecekesha rubanda bigiye kuyibyarira amazi nk’ibisusa aka wa mugani ngo wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba.
Usomye ibyo abaturage bakomeje kwandika kuri ayo mashusho yacicikanye ku mbugankoranyambaga, ibi bita comments cyangwa commentaires uhita wumva neza umwuka uri mu gihugu. Uganiriye n’abanyarwanda bakubwira bose ko barambiwe ubutegetsi bw’agacinyizo bwa FPR inkotanyi.
Iyi myivumbagatanyo mu magambo iri kwerekana ko umunsi umwe abanyarwanda basigaje guhagurukira rimwe bagaharanira kwishyira ukizana bamaze imyaka n’imyaka baravukijwe n’inyungu z’umuntu umwe ari we Paul Kagame na FPR ye. Igitutu cy’amahanga nacyo kikaba gikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Umunyafrika w’Epfo uzwi cyane kubera guharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel, Musenyeri Desmond Tutu akaba aherutse kuvuga aya magambo akomeye:
“Isi yose yakomeje gushaka kwemera igitangaza kiswe u Rwanda: Igihugu cyubatswe nyuma yo gusenywa bikomeye n’intambara umunyarwanda yarwanaga n’undi munyarwanda, n’itsembabwoko. Nyamara isi yaje kwirengagiza amajwi make yatabazaga ko mu Rwanda abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa, bagakorerwa iyicwa rubozo, abandi bakaburirwa irengero. Twese dufite isoni z’ingaruka uko kwirengagiza kwacu byateye”.
Kuri uyu wa mbera kandi Abafaransa bakaba nabo barataye muri yombi bwana Tshitenga Roger Lumbala umwe mu bahoze ari abayobozi b’umutwe wa M23 washinzwe n’u Rwanda ubu akaba ategereje guhatwa ibibazo ku byaha by’intambara harimo n’ibiri muri Rapport Mapping u Rwanda rwarwanyije bikaba iby’ubusa. Ubushinjacyaha bw’ubufaransa bukaba bwatangaje ko bwagendeye kuri raporo ya Mapping Report!
Ni nyuma kandi y’aho Kaminuza ikomeye ku isi ya Yale yakuye ifoto ya Paul Kagame ku rukuta rwa Twitter rwayo mu buryo bwatunguye benshi nyuma yo kotswa igitutu nk’uko bitangazwa na Afroamerica.net
None no mu Rwanda abaturage bakaba batangiye kugaragaza ko bashobora kwishyira hamwe bagatangira urugendo rw’impinduka.
Uyu mwaka wa 2021 uduhishiye byinshi.
Kayinamura Lambert