NGAYA AMATWARA ABARYANKUNA BAHARANIRA MU MPINDURAMATWARA GACANZIGO.

Spread the love

Nkuko byumvikana mu buryo bworoshye, Impinduramatwara yose iba iba igamije guhindura amatwara, nko gusimbuza amatwara ashaje amashya. By’umwihariko Impinduramatwara Gacanzigo ije mu gihe u Rwanda rwatewe n’ibibazo byinshi ariko ibyinshi muri byo bikaba bishingiye ku miyoborere yubakiye ku matwara ashaje agomba gusimbuzwa andi mashya. Muri iyi nkuru turabageza amwe mu matwara duharanira mu mpinduramatwara Gacanzigo ari nayo atanga ishusho y’u Rwanda twifuza kandi duharanira gutuzam Abanyarwanda.

Amatwara yo guca inzigo no kunga Abanyarwanda

GUSHYIRA IHEREZO KU MWIRYANE waranze Abanyarwanda kuva mu myaka yashize kugeza ubu, ari ushingiye ku byiswe amoko, amoko, uturere, amadini, aho abantu babaye n’aho baturutse n’ibindi.

GUKURAHO NO GUKUMIRA ikintu cyose kiganisha KU BWICANYI bw’uburyo bwose, bwaba INTAMBARA HUNAMURWA ICUMU, JENOSIDE HACIBWA INZIGO MU BANYARWANDA n’ubundi bwose butuma Umunyarwanda yica Umunyarwanda.

GUSHYIRAHO UBURYO BWIZA buzatuma Umunyarwanda abaho neza kandi akabana neza n’abandi banyarwanda mu mahoro n’ubwuzuzanyenta macakubiri.

GUSHYIRAHO ibikorwa, imihango n’imigenzo bigamije kwigisha, kuganira mu mucyo ku mateka y’ishyanga ryacu no GUCA INZIGO n’amacakubiri byabaye karande mu banyarwanda, biganisha ku bwicanyi, HAREBERWA HAMWE INKOMOKO-MUZI Y’IKIBAZO CYORETSE U RWANDA kigatuma Umunyarwanda aba umwanzi w’Umunyarwanda.

KWUNGA ABANYARWANDA BOSE, ari abari mu gihugu imbere n’abari hanze yacyo, HAKURWAHO ikintu cyose kibatanya, byaba ibyiswe amoko, amoko, uturere, amadini, amakosa yakozwe mbere, imyumvire mibi yaba yarakoreshejwe nk’intwaro y’abanyapolitiki itita ku nyungu rusange n’ikindi kintu cyose cyatuma Umunyarwanda atibona mu bandi Banyarwanda.

Amatwara yadufasha guhindura uburyo igihugu kiyoborwamo

Impinduramatwara Gacanzigo igamije guhindura UBURYO bw’imiyoborere mu Rwanda.

GUHA ABANYARWANDA uburenganzira n’ubwisanzure mu kugena UBURYO BW’IMIYOBORERE BUBONEYE KANDI BUBAKORERA n’ababayobora babifitiye ububasha  hagendewe ku nyungu rusange (Repubulika na Demokarasi).

GUCA BURUNDU UBUHUNZI no gushyiraho uburyo bushyira iherezo ku buhunzi hakurwaho inzitizi zose zituma Umunyarwanda (nyiri u Rwanda) aruhunga.

KUBAKA UMUNYARWANDA MWIZA ufitiye igihugu akamaro biciye mu KUBAKA UBUREZI BUFITE IREME buha ubwisanzure ababutanga, ababuhabwa n’abandi bose bafitanye isano na bwo, bigatuma UMUNYARWANDA ABA ISOKO Y’UMUTUNGO W’IGIHUGU AHO KUBA UMUTWARO KU GIHUGU.

KUBAKA URWEGO RW’UBUTABERA rushoboye kandi rwizewe ruzabasha gucyemura ibibazo by’Abanyarwanda, rugahana abakoze ibyaha bagomba guhanwa rukanababarira abagomba kubabarirwa hakurikijwe amategeko.

KUZAHURA UMUBANO W’U RWANDA N’AMAHANGA no gusana isura y’u Rwanda mu mahanga yamaze kwangizwa n’ubutegetsi bubi.

GUSHYIRAHO UBURYO BWIZA BUGEZA UMUNYARWANDA KU MAJYAMBERE atagira uwo aheza kandi ashingiye ku bumenyi n’ubushobozi by’umuturage.

GUSIGASIRA NO KWIMAKAZA UMUCO NYARWANDA ukaba isoko y’amahoro n’amajyambere by’u Rwanda.

KUBAKA INZEGO zaba iza Leta, iz’umutekano, izabikorera n’izitegamiye kuri Leta zigenga zishoboye kandi zishyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Ubunyamabanga Bukuru

RANP-Abaryankuna

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info