Guca inzigo nyuma ya Jenoside n’ubundi bwicanyi bwose bwabaye mu gihugu kuva 1894 kugeza ubu ni ngombwa mu rwego rwo kongera kubaka igihugu kimwe kandi abagituye bakibonanamo.

Spread the love

Umubano w’imiryango myinshi wajemo umwijima kuva inkundura yo gukuraho ubwami no gushaka ubwigenge yatangira, uza kuba mubi muw’1959 ubwo Abanyarwanda batakarizaga ubuzima muri ibyo bikorwa mu by’ukuri bya politiki, ariko nyamara byibasiraga imiryango hashingiwe ku byiswe amoko.

Byarakomeje mu bihe byinshi no mu buryo bunyuranye kugeza ubwo FPR iteye u Rwanda 1990 na yo biza kugaragara ko igenda yica abantu igendeye ku byiswe amoko; aho yibasiraga Abanyarwanda bo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu babaga batuye cyangwa babarizwa mu gice kigenzurwa nayo. 1994 habayeho amahano arenze urugero ubwo habaga Jenocide yakorewe abiswe Abatutsi, bibasiwe nk’ubwoko. Nyuma y’ayo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwari bumaze guhirika ubwa MRND bwakomeje kwica Abanyarwanda cyane cyane bushingiye ku byiswe ubwoko babarizwamo.

Abanyarwanda benshi kandi bagiye baca ruhinga nyuma bakihorera ku giti cyabo ku buryo nta gushidikanya ko usibye kurenzaho u Rwanda rwuzuye inzigo mu buryo bwose nk’uko twabyerekanye haruguru.

Bityo rero dukurikije uko abakurambere bacu bahujwe n’umwami w’igihugu bacaga inzigo nkuko twabibonye haruguru, hakaba hakenewe gushakisha urumuri rushya. Ni muri urwo RANP-Abaryankuna duhamya ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane burundu hagati y’imiryango amoko n’ibyiswe amoko mu Banyarwanda hagomba gutegurwa gahunda y’umuhango wo guca inzigo hakitabwa ku gihe igihugu kigezemo, n’inzego z’ubuyobozi zihari ndetse n’imyubakire y’umuryango nyarwanda. Maze Umuyobozi mukuru w’Igihugu akaba izingiro ry’uwo muhango.

Nk’Uko icyunamo cya Gicurasi cyahoze mu mihango y’ingenzi kuva u Rwanda rwakuburwa na Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 15 kugeza mu kinyejana cya 20 aho uwo muhango n’indi yarisanzwe mu muco nyarwanda igirira Abanyarwanda akamaro yavananyweho n’ubutegetsi bw’abakoloni, nkuko kandi kwibuka jenoside y’akorewe Abatutsi ari umuhango ngaruka mwaka, uyu muhango wo guca inzigo mu gihugu nawo uzajya uba umuhango ngaruka mwaka, uhabwe ingufu nk’iz’icyunamo cya Gicurasi cyari gifite mu mateka y’Abanyarwanda.

Umunsi ngarukamwaka wo guca inzigo, ntuzakuraho indi minsi Abanyarwanda bahitamo ko ikomeza kuzirikanwa nko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa iyindi, ahubwo bizakorwa ku buryo byuzuzanya kandi bigatanga umusaruro ukomeye mu nzira yo kunga no kubanisha neza Abanyarwanda.

Nyuma yo gushyiraho ubuyobozi bubereye Abanyarwanda bose, hazategurwa umuhango wo guca inzigo mu Banyarwanda.

Impinduramatwara Gacanzigo igamije Kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda, biciye mu bikorwa byo Guca inzigo no kunamura icumu hashyirwaho iherezo ku Ntambara Umunyarwanda arwana n’Umunyarwanda

Uko bizakorwa.

  • Uyu muhango uzajya ukorwa hasozwa iminsi ijana (100) yo kwibuka jenoside n’ayandi mahano yose yabaye mu Rwanda akaruhekura.
  • Kwigisha Abanyarwanda bose herekanwa inkomoko-muzi w’inzigo mu Banyarwanda, bikazatuma Abanyarwanda bamenya ikibazo nyirizina bahuye nacyo, n’inzira nyayo yo kugikemura.
  • Hazashyirwaho ikimenyetso cy’inzigo icibwa, maze hakorwe ikimenyetso cyo kuyica burundu mu gihugu.
  • Hazashyirwaho ikimenyetso cy’ubumwe kizazamurwa nk’ikimenyetso cyo kwimika ubumwe n’ubwiyunge byuzuye mu bana b’u Rwanda.
  • Hazahimbwa indirimbo y’ihariye y’uyu muhango izahimbanwa ubuhanga mu magambo ajyanye n’iki gikorwa.
  • Hazategurwa amagambo ateguranye ubwenge  kandi y’iteka ryose adahinduka cyangwa ngo umuntu ayavuge uko yishakiye
  • Hazategurwa imyambaro yihariye iri mu mabara afite ibyo asobanuye bigendanye n’ikigamijwe cyo guca inzigo.
  • Uyu muhango uzakorerwa ku gisekuru gishya cy’abakomoka ku miryango itandukanye y’Abanyawanda. Bagatoranywa mu miryango y’abiciwe n’abishe mu bihe byose. Haba mbere ya jenoside mu gihe cya jenoside na nyuma yayo.
  • Hazashyirwaho urwego rwihariye ruzajya rutegura uyu muhango buri mwaka runakurikirane ishyirwa mu bikorwa ryawo.
  • Nyuma yo guhamywa n’ibyaha, biciye mu nzira iboneye, hazabaho umuhango udasanzwe uzakorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu wo gusaba imbabazi mu izina ry’Abanyarwanda bose bahemukiye u Rwanda, ukurikirwe n’undi wo kuzitanga nanone uzakorwa n’abayobozi bakuru b’igihugu zihabwe abantu bose bagize uruhare mu bikorwa byose byahekuye Abanyarwanda kuva ku gihe cy’ubukoroni kugeza ubu.
  • Abafunze bazafungurwa, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza mashya azashyirwaho.
  • Hazacyurwa Abanyarwanda bose bavanwe mu gihugu n’amahano yose yabaye mu Rwanda kuva ubukoloni bwagera mu Rwanda kugeza ubu (baba abahunze kubera ko bahemutse n’abahunze kubera ko bahemukiwe) banaremerwe hakurikijwe amabwiriza n’amategeko azashyirwaho.
  • Hazategurwa kandi hubakwe umudugudu w’igihango cy’amahoro uzajya utangirwamo inyigisho z’ubumwe n’inzira y’amahoro, unigishirizwemo umuntu wese uzajya agaragaraho n’imyumvire y’amacakubiri, hanakemurirwe ibibazo byose bizajya bigaragara bifitanye isano n’inzigo yabibwe n’ubukoloni mu Rwanda. Aha kandi ni ho hazakorerwa umuhango nyirizina wo guca inzigo no gutera icyuhagiro abahemutse.
  • Hazabaho ikintu gikomeye cyo gusangira igihango cy’Igihugu, maze mu buryo bw’ikimenyetso cy’ubumwe bwuzuye, habeho gusangira ibyo kurya n’ibyo kunywa byo guca inzigo.
  • U Rwanda ruzaterwa icyuhagira, hatangazwe ku mugaragaro ko “haciwe inzigo” mu muryango nyarwanda na cyane cyane hagati y’abiswe Abahutu n’Abatutsi, hakanatangazwa ku mugaragaro ko “icumu ryunamuwe” ko “u Rwanda rubogowe”, kandi ko intamara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda zishyizweho iherezo.
  • Umuhango wose uzajya usozwa n’ibirori byo kwishimira ko nubwo igihugu cyanyuze mu bihe by’umwijima w’icuraburindi, ariko ko kitabihezemo, ahubwo hishimirwe ibihe bishya by’umucyo urasiye u Rwanda maze abantu batarame, baririmbe, babyine kandi banezerwe.

Bitewe ni uko BURI MUNYARWANDA azagira uruhare muri uyu muhango, bizagira ingararuka nziza ku mibanire y’Abanyarwanda bose.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Iyi nkurumwayiteguriwe n’Ubuyobozi bw’Igisata cyo Guca Inzigo no Kunamura icumu biciye muri komisiyo zacyo zose uko ari enye:

Komisiyo yo Guca Inzigo no kunamura Icumu,

Komisiyo y’Amategeko n’Ubutabera,

Komisiyo y’Amateka n’Umuco by’Igihugu na

Komisiyo y’Uburenganzira n’Inshingano.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info