URUMOGI : FPR IRAHANA ABATURAGE NGO BATAYIVANGIRA.

Spread the love




Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ikinyamakuru kivugira Leta ya FPR, Igihe.com cyatangarije Abanyarwanda uko isoko mpuzamahanga ry’urumogi ryifashe. Iyo nkuru ikaba ishimangira uko U Rwanda rwinjiye mu bucuruzi bw’urumogi. Ikibabaje nuko abaturage batumvishe ko iryo soko ari iry’agatsiko ka FPR bagatangira  guhinga urumogi ubu barimo barabihanirwa.

Mugihe cy’icyumweru kimwe gusa mu Rwanda hagaragaye ubuhinzi bw’urumogi mu ntara y’Iburasirazuba no mu Majyaruguru, byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul hari ko umuturage wafashwe ku italiki ya 20 Mutarama 2021 afite umurima urimo ibiti 157 by’urumogi mugikari cye  akemeza ko yabikoze yabitekerejeho kandi ko  yari abizi ko nibamufata bazamuhana akanafungwa . Abandi bagabo babiri bafatiwe  mu Karere ka Musanze, mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza muri bo bavuga ko ari umuti w’inka.

Ni hame hawe FPR yagiye mu binyamakuru byayo igashimangira ko igiye kuyora akayabo mu rumogi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa  mu mahanga(NAEB) cyirabishimangira ndetse na Minisitiri w’ubuzima  Dr. Daniel Ngamije yemeza ko urumogi ari umuti ntashyikirwa kuko icyo gihingwa cyifashishwa mu kuvura indwara nyinshi. Ese FPR yerekana ko urumogi ruzana agatubutse  kandi rukavura aba baturage ishaka ku baturage? Harya ngo ni abashoramari bazaruhinga? Abaturage nabo ntibanze agatubutse kandi bamenye n’uko ruvura kuva cyera. Ariko kandi kuvuga ni ugutaruka umuyobozi muzima yemera gute guhinga igihingwa afata nk’ikiyobyabwenge mu gihugu cye?

Akabaye icwende n’ikoga koko ntacyo FPR n’agatsiko batazakora ngo bashake ifaranga gusa koko niba abantu barareshya imbere y’amategeko ntabwo inama y’abaminisitiri yagakwiye kwemeza ihingwa ry’ urumogi, itunganywa n’icuruzi ryarwo idakuyeho itegeko rihana umuturage  ubikoze kuko n’abarwiyemeza mirimo bazahabwa amasoko mu mushinga wa Leta ya FPR wo guhinga urumogi nabo  ni abaturage .

Twabibutsa ko ihingwa ry’urumogi mu Rwanda nk’igihingwa cyoherezwa mu mahanga ryemejwe mu nama y’abaminisitiri kuwa 12 Ukwakira 2020.

Biranze bibaye impamo ko iyahumye yonyine idahumana n’izindi  koko!biragaragara ko FPR itangiye guhiga bukware abahinzi b’urumogi kuko ifite ubwoba ko bayitwara isoko!

Abaryankuna twamaganye guteza urujijo mu baturage by’ubutegetsi bwa FPR bimaze kuba umuco kubw’inyungu z’agatsiko katanyurwa.

Byamukama Christian