URUHINJA RWABO RWAZIZE UBURANGARE MU BITARO, N’UMURAMBO URABURA

Spread the love

Mu mwaka ushize wa 2021 abana 19 bapfiriye mu Bitaro by’Icyitegererezo (Hôpital de Référence) bya Ruhengeri bitewe n’uburangare bw’abakozi babashyize aho bavurira abana bavukanye ibibazo (Néonatologie). Nk’aho bidahagije nyuma y’amezi 8 gusa, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali/Centre Hospitalier Universitaire de Kigali (CHUK) hongeye kuvugwa amahano ndengakamere aho umubyeyi yahabyariye bamurangaranye iminsi itatu (3) yose ari ku nda, akabyara umwana unaniwe, bakamutangisha umusozi w’amafaranga atagira ingano, bikarangira umwana apfuye, nyuma ababyeyi be bakimwa umurambo ngo ushyingurwe.

Tugiye kubagezaho uko iyi nkuru yagenze. Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 17/01/2022, nibwo abo mu muryango wa Habimana Diogène n’Uwizeyimana Marie Rose n’inshuti n’abavandimwe bari babatabaye, baje kubafata mu mugongo, bazindukiye ku bitaro bya CHUK, bitwaje indabo bagiye kwaka umurambo w’umwana wabo wahaguye ku burangare ku itariki ya 14/01/2022, ariko ibyo bahaboneye ni agahomamunwa, kuko babwiwe ko umurambo w’umwana udahari, ahubwo wahawe undi muryango ukaba waramaze no gushyingurwa i Kibungo mu Burasirazuba.

Uyu muziranenge wavukiye muri ibi bitaro ku itariki ya 13/01/2022, yavutse yananiwe kubera uburangare bw’abaganga, maze bukeye ku itariki ya 14/01/2022, uyu mwana arapfa. Akimara gupfa ababyeyi be babwiwe ko umurambo w’umwana ugomba gushyirwa mu Buruhukiro (Morgue) bw’abakire (VIP) ngo kuko morgue ya rusange, abana babavangira muri frigo imwe, kuzabatandukanya ababyeyi babo baje kubatwara bikabagora.

Niko byagenze umwana yashyizwe wenyine muri morgue ya VIP, ababyeyi bishyuzwa 29,500 FRW ku ijoro rimwe, mu gihe aha rusange hashyirwa rubanda rusanzwe bishyura 9,000 FRW ku ijoro rimwe. Ababyeyi bishyuye ako kanya kuko bumvaga umwana wabo aruhukiye mu mahoro, aho bazamubona bitagoranye, kuko yari ashyizwe muri frigo ya wenyine, ndetse bahita bishyurira amafaranga yose hamwe 88,500 FRW ya morgue, n’andi y’ibitaro n’imiti ataratangazwa kuko nyina w’umwana yari akiri mu bitaro akimeze nabi.

Nyamara nyuma y’iminsi 3 abagize uyu muryango baje gukubitwa n’inkuba ubwo bazaga gutwara umurambo ngo bawushyingure, nyuma yo gusomerwa misa muri Paroisse ya Sainte Famille, babwirwa ko umurambo w’umwana watwawe n’undi muryango. Bakibaza uko ibyo byashoboka kandi umurambo wari muri VIP.

 Twibutse ko muri VIP umurambo w’umwana wari uri muri frigo ya wenyine yanditseho amazina y’ababyeyi be. Bikumvikana rero ko ari uburangare buvanze n’ubugome. Ibi rero nibyo bavuga ko ibyabayeho ari agahomamunwa ndetse bakabifata nko gushinyagurirwa. Ubu se uyu mubyeyi azabasha kwakira iyi nkuru.

Umwana yamaze iyo minsi muri morgue kuko atari gushyingurwa nyina atarasezererwa mu bitaro. Abagize uyu muryango bakababazwa n’umuntu wabo babuze, bakabyita uburangare bw’abaganga, bagasaba ko ibi bitaro byakurikiranwa bikaryozwa uburangare bw’abakozi babyo, ndetse bikishyura amafaranga byakiriye.

Uwitwa Murekatete Marcelline, akaba na mukuru wa Uwizeyimana Marie Rose, wabyaye, asobanura uko byagenze. Mu magambo ye yagize ati “ Ninjye wari uri kumwe n’umubyeyi kuva mu ntangiriro kugeza magingo aya. Umubyeyi yakiriwe kwa muganga ku wa mbere tariki ya 10/01/2022, abaganga ntibamwitaho, bavuga ko igihe cyo kubyara kitaragera, ko nta n’ikimenyetso cy’umugore uri kunda agaragaza, badusubiza mu rugo kandi yararukaga bikabije, tugeze no mu rugo akomeza kuruka, bituma tumugarura kwa muganga, mu gitondo cyo ku wa kabiri, tariki ya 11/02/2022, ariko nabwo banga kutwakira, turahirirwa, turanaharara, bataramwakira”.

Mu kiniga kinshi, anyuzamo akihanagura amarira, Murekatete yagize ati “twabonye umubyeyi wacu agiye kudupfiraho, dutangiye umunsi wa 3 abaganga bataramwakira, dusaba ko baduha uburenganzira tukamujyana mu mavuriro yigenga, batubwira nabi, ngo ‘twabagannye twibagiwe ko habaho amavuriro yigenga’, tubura icyo dukora kuko bari bamaze gufata ibyangombwa yari kwivurizaho, harimo n’ikarita yipimishirijeho muri consultation prénatale, duhebera urwaje kuko nta n’ikindi twari gukora. Yongeyeho ati “bamwakiriye ku wa gatatu tariki 12/01/2022 bamuraraho ijoro ryose abyara mu gitondo cyo ku wa kane, tariki ya 13/01/2022, yarahageze ku wa mbere mu gitondo”. Ibi rero nibyo yita kurangarana umubyeyi wabo kuko iyi minsi ari myinshi.

Murekatete akomeza asobanura ko murumuna we yabyaye umwana wananiwe cyane, ntiyarira, maze batangira kumuzengurutsa ibyumba by’ibitaro bavuga ko bagiye kumwongerera umwuka, ubushyuhe, n’ibindi bo batamenya, ariko banyuzamo bamutera n’inshinge, bigeze ku wa gatanu, tariki ya 14/01/2022, babwirwa ko umwana apfuye, kandi azize ko imitsi ijyana amaraso mu mutima yivanze n’iyajyana mu mwijima, ntibabyumva, basaba impapuro ziriho ibisubizo by’ibizamini bamukoreye, babwirwa ko atari ngombwa cyane.

Marcelline akabona umwana wabo yazize uburangare abaganga bakimana impapuro yavuriweho kugira ngo batazaziregeshwa. Ibi byatumye abagize uyu muryango bitabaza RIB ariko ibabwira ko ntacyo yabafasha, ko babanza kujya gushaka ubuyobozi bw’ibitaro bagakemura ikibazo mu mahoro, kuko ngo bari bamaze kumenya ko umurambo w’umwana wahawe undi muryango w’i Kibungo, ukaba waramaze gushyingurwa.

Abagize uyu muryango begereye ubuyobozi bw’ibitaro maze Dr Hategekimana Théobald, Umuyobozi Mukuru wa CHUK, asubiramo ya magambo yavuzwe na mugenzi we wo mu Ruhengeri mu kwezi kwa 03/2021. Ati “byatewe n’uburangare bw’abakozi bacu, turabisabira imbabazi umuryango, kandi abo bakozi barazwi turabashyikiriza Comité ya Discipline ibahane”. Aka ni akandi karengane kuko uwagize uburangare bugatera urupfu yarangiza bagenzi be bakaburisha umurambo batahanwa batyo, ahubwo bakwiye kujyanwa mu nkiko,zikaba ari zo zizafata umwanzuro ujyanye n’ubugome bw’indengakamere bagaragaje.

Uyu muryango ntiwanyuzwe wasabye ko icya mbere bashaka ariko bagarurirwa umurambo w’umwana wabo ndetse bakabanza kuwupima ADN kugira ngo barebe ko koko ari uwabo, Dr Hategekimana ababwira ko bagiye kubyigaho. Birumvikana rero ko uyu muryango utanyuzwe, bamwe bari ku bitaro babuze icyo bakora, abandi bakiri ku kiliziya bategereje ko umurambo uboneka ngo usomerwe misa mbere yo gushyingurwa.

Uyu muryango wari ubuze icyo ukora n’icyo ureka witabaje itangazamakuru, maze abashinzwe umutekano wo kwa muganga bangira abanyamakuru kwinjira mu bitaro, ndetse batambika intebe imbere y’imodoka ngo ibure aho ica ariko banavuga amagambo mabi cyane, ngo abanyamakuru ntawe baje kuzura n’ibindi byinshi.

Abanyamakuru bafashije uyu muryango kuwuhuza n’inzego z’ubuzima zisumbuye kuri ibi bitaro maze babahamagarira Julien Mahoro Niyingabira, Umuyobozi wa Division ishinzwe Itangazamakuru muri RBC, akaba n’umuvugizi wa MINISANTE. Uyu nawe yavuze ko ikibazo bakimenye, avuga ko abakozi bo mu buruhukiro bwa CHUK bibeshye batanga umwana witabye Imana ku muryango utari uwe, ndetse umurambo ujya gushyingurwa i Kibungo. Akomeza avuga ko iki kibazo kimaze kugaragara, ubuyobozi bwa CHUK bwagisabiye imbabazi, akemeza ko ikibazo ngo “gisa n’aho cyaturutse” ku burangare bw’abakozi.

Julien Mahoro Niyingabira, wamenyekanye cyane mu bitangazamakuru nka Radio Salus n’ibindi, ubu akaba ari we wirirwa wisobanura iyo abakozi bo kwa muganga bishe abantu cyangwa bakabaca ingingo z’umubiri bitari ngombwa, bikabaviramo ubumuga bwa burundu, yagize ati “kugeza uyu munsi ni uko amakuru dufite ari uko umurambo wajyanywe i Kibungo ari wo wari guhabwa umuryango waje uyu munsi, ariko haramutse habaye ngombwa ko ibyo bizamini bikoreshwa nabyo byakoreshwa, ariko iyi mirambo yombi hakurikijwe uko hagenzuwe uburyo yatanzwe biragaragara ko uwagomba gutangwa uyu munsi ari wo wajyanywe i Kibungo

Julien Mahoro abajijwe ku kiguzi cyo gutaburura umurambo no kongera gushyingura undi bwa kabiri, ntabwo yabikwepye, ariko aracikwa avuga ko ari ibitaro byakwishyura. Ese ubwo ibitaro byazabwira ngo iki Auditor General, ko nta budget line yo gutaburura abantu bifite? Aha ni handi usanga birirwa bavuga ngo turasaba imbabazi, ariko bikarangira ntihagire ubiryozwa. Ubu n’aba bakozi barikomereza akazi nta nkomyi.

Dusoza twakwibaza  uburyo izo za Comité de Discipline, zitagira amapingu ntizigire gereza cyangwa ngo zibe zigizwe n’abanyamategeko, zafatira ibihano abantu bishe inzirakarengane ku maherere. Ese ya RIB yirirwa ifunga inzirakarengane kuki idakurikirana abicira abantu mu bitaro ?

Ndabaga TV