UMUSHYIKIRANO WABAYE AMASIGARACYICARO, ABATURAGE BARACYATAKA IMODOKA

Spread the love

Ku wa 27/02/2023-ku wa 27/05/2023, amezi atatu yatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yo kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi zisaga 300 yari yuzuye neza. Byavugwaga ko ari muri gahunda yo gukemura ibibazo by’ingendo rusange bimaze iminsi myinshi, ariko abaturage barategereje amaso ahera mu kirere, bigaragaza ko ibigenda bivugirwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano bigenda biba amasigaracyicaro, ahubwo bikaba bivugwa n’abategetsi Kagame yashyizeho kugira ngo bamwikize, barebe ko bamuva imbere iry’uwo munsi, ariko iyo birangiye bikomereza ubujura bwabo nk’uko bisanzwe.

Imyaka ibaye myinshi abagenzi bakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bahura n’imbogamizi zinyuranye zirimo izijyanye ahanini no kumara umwanya munini bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe, abanda bakarara bakumbagurika muri za gare kuko hari igihe kigera bagakingiranwa, bakaba batacyemerewe gusohoka, bikagira ingaruka nyinshi zirimo kuhakura indwara zitandukanye no gusenya ingo zabo rugeretse.

Kuwa 27 Gashyantare 2023, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, yarihanukiriye akubita icya Semuhanuka, abwira Shebuja Kagame ati: “mu gihe kidatinze, mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko turaba twongereyemo imodoka zirenga 300, hanyuma n’ibindi bibazo bitandukanye bizaba biri mu nzira yo gukemuka, cyane cyane ibikomoka ku bagenzi bakomeje guhangayikishwa n’ingendo”. Yongeyeho ko gahunda yo kugura izi modoka yatangiye, ndetse igeze kure, ariko bimaze kugaragara ko ibyo yavugaga kwari ukujijisha abaturage na Shebuja. Uwase yakomeje agira ati: “Kubera igihe abantu bamara bategereje imodoka ntabwo twavuga ngo igihe kizaba kirekire, kuko ubu twatangiye gushaka aho tuzigura, ndetse n’ingengo y’imari izigura yarabonetse dukoranye na Minisiteri y’Imari, ubu dufite ayo mafaranga, ikibura gusa ni ukuzitumiza, hanyuma zaza zikazakoreshwa n’abo bantu batwara ibintu n’ibintu. Navuga mu gihe kitarenze amezi atatu kuko kugura imodoka, hari aho zikorerwa, hari ukuzizana nabyo bifata umwanya, ariko iyi gahunda iri gukorwaho rwose iri hafi kurangira.”

Mu gihe harengaho iminsi ibiri ku mezi atatu yari yatanzwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, abagenzi bakomeje gutegereza izi modoka kuko iyo ugeze muri gare zitandukanye n’ahandi hategerwa imodoka usanga imirongo ari miremire cyane amaso ahera mu kirere, bikomeza kuba igihamya ko imvugo itandukanye cyane n’ingiro.

Mu masaha y’umugoroba abagenzi bashobora kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha atatu bahagaze muri gare babuze imodoka. Ikibazo nk’iki kandi kigaragara mu masaha ya mu gitondo bigatuma benshi bakererwa akazi nyamara bari bazindutse. Bamwe mu babangamiwe bagiye batabaza mu itangazamakuru ariko biba iby’ubusa. Umwe yagize ati: “Ubundi ibi twarabimenyereye ariko biratubabaza cyane, kubona umuntu azinduka yifuza kugera ku kazi hakiri kare ariko ugasanga arakererewe. Mu by’ukuri sinzi icyakorwa tubona imodoka zisa n’aho ari nyinshi ntitumenya impamvu abagenzi tuzibura.” Uwitwa Nsanzimana yakomeje avuga ko bagitegereje imodoka 300 bijejwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuko igihe bahawe cyarenze ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Yagize ati: “Hari imodoka 300 bavuze ko nizihagera zizakemura ikibazo cy’abagenzi benshi babura imodoka cyangwa bagatinda kuzibona hano Nyabugogo n’ahandi, ariko nta bisobanuro birambuye twahawe, ntituzi niba Leta igihe kwivanga mu gutwara abantu cyangwa niba izazikopa abasanzwe bafite kampani zitwara abantu, ariko uko byagenda kose bajye batanga igihe bazabasha kubahiriza kuko amezi 3 batanze yarangiye. Ikibazo bagira ni uko badasubira mu itangazamakuru ngo batubwire imbogamizi bagize”. Yongeyeho ko abaturage barambiwe kubona abaminisitiri bajya imbere ya Perezida Kagame bakamubeshya ko bagiye gukemura ibibazo, ariko bikarangirira aho akagira ngo byarakemutse kandi byarasigaye aho babivugiye, basa n’abigura cyangwa barengera imbehe zabo, ntibite ku baturage bari mu kaga gakomeye. Ibi rero abihuriyeho n’abandi benshi babivugira mu matamatama bagatinya kubyatura ngo bitabakoraho.

Abanyamakuru baherutse kwegera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, bamubaza aho ibyo yemereye Abanyarwanda imbere ya Perezida wa Repubulika, mu Nama y’Umushyikirano bigeze, maze mu gasuzuguro kenshi cyane ababwira ko iyi gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi zisaga 300 mu mihanda ya Kigali ikiri gukorwaho kandi igihe nikigera bazabitangaza, nawe arabibona ko batanyuzwe. Abajijwe niba gahunda ikiri amezi atatu, Uwase yagize ati: “Biri gukorwaho rwose ariko ntabwo amakuru mashya nayatangaza ubungubu kandi tukiri kubikoraho”.

Muri make Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yari yatangaje ko kongera imodoka mu mihanda ya Kigali bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ariko yarangiye nta gikozwe, ndetse nta n’icyizere cy’uko bizakorwa mu gihe cya vuba, kuko ababishinzwe bamaze kwivana imbere ya Shebuja Kagame birangirira aho, abaturage ntibibukwa.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, imwe muri ane yahawe isoko ryo gutwara abagenzi muri Kigali, yabwiye itangazamakuru ko amakuru yo kongera imodoka 300 mu gutwara abantu rusange i Kigali bayumvise nk’abandi ariko nta biganiro birabaho bigamije ko bayigiramo uruhare. Icyakora yavuze ko muri uyu mwaka Jali Transport iteganya kongera imodoka 20 mu zo gifite zisanzwe zikorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Izo bisi zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 40 bicaye hamwe n’umushoferi na 30 bahagaze ndetse ngo zizagenda zongerwa uko zizagenda zikenerwa.

Jali Transport yahoze yitwa RFTC ni akarima kahembwe Rtd Colonel Twahirwa Dodo, kubera uruhare yagize mu rugamba rwa FPR. Ibi byatumye ibindi bigo bimirwa ntibyagira ubwisanzure, bituma bamwe mu banyamamodoka bayohereza mu Ntara, abandi bayafungira mu bipangu byabo, ingaruka zigwa ku baturage. Ni kampaniyazamuwe na FPR ikaba ari nayo ikorera kuko yubakiwe ubushobozi burenze ubw’ibindi bigo kuko ifite imodoka 202 ziri mu muhanda zirimo 59 yo mu Mujyi wa Kigali, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’izindi 143 zitwara 30. Izi rero n’ubwo ari nyinshi nta n’ubwo ari 1/20 cy’izikenewe mu Mujyi wa Kigali, ku buryo ibyo Leta ivuga byo kugura imodoka 300, n’ubwo byagaragaye ko yabeshyaga, ntibyakemura ikibazo na gato, ahubwo umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’abagenzi barara muri gare, ni ukurekera ubwisanzure andi makampani n’abantu ku giti cyabo bagashyira imodoka mu mihanda, zigahangana n’ubucucike bw’abagenzi.

FPR iyobya uburari ikirengagiza aho ikibazo cya nyacyo giherereye

Iyo witegereje Umujyi wa Kigali, uko waguka buri munsi, usanga ari nako abawutura biyongera kandi uko biyongera ni nako Abanyarwanda batunze imodoka biyongera. Ibi bitera ubucucike bw’imodoka nyinshi mu muhanda mu masaha yo kujya no kuva ku kazi, bityo ugasanga nka bisi kugira ngo ive Nyabugogo igere i Batsinda yongere isubire Nyabugogo ikoze urugendo rutarenze kilometero 19 mu gihe kitari munsi y’isaha imwe n’igice (1h30) aho rutari rukwiye kurenza iminota 35.

FPR irabizi neza ko yatsinzwe ku kijyanye n’ibikorwa remezo by’imihanda kuko uretse gusubiramo iyo yahasanze, guhanga imishya bikiri ingorabahizi. Kuri iki kibazo hiyongeraho ikindi kibazo cy’ingutu cy’uko nta mihanda yihariye igenewe imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange iraboneka mu Mujyi wa Kigali, kiri mu bituma abagenzi bategereza imodoka igihe kirekire by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.

Abatwara abagenzi bavuga ko bitewe n’uko abagenzi benshi mu Mujyi wa Kigali baboneka mu gitondo na nimugoroba, muri ayo masaha ibiciro bikwiye kugira ikintu cyiyongeraho ugereranyije n’uko biba bimeze ku manywa igihe imodoka ziba zitwara abagenzi bacye. Ibi Leta ntibikozwa kuko ahanini iba ireba inyungu zayo gusa. Ibi byatumye abatwara abagenzi bafata umwanzuro wo gukura imodoka zabo mu muhanda aho gukora bahomba ndetse bigaragarira buri wese na Leta irabibona ariko kugira icyo ibikoraho biba agatereranzamba.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta aherutse gutangaza ko kugira ngo ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange gikemuke burundu, hakenewe ishoramari ryo kongera imodoka. Raporo ye igaragaza ko imyanya yicarwamo mu modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali yagabanutse, aho mu 2015 yari 22,238, ubu ikaba ari 19,961. Nyamara se uretse gusoma iyi raporo ingamba zafatiwe iki kibazo ni izihe ko byanze byananiranye? Mu ntangiriro z’uyu mwaka hari mu kwezi kwa Mbere, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro za Perezida wa Sena, Dr. François-Xavier Kalinda, yari yagarutse kuri iki kibazo. Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Erneste Nsanzimana, yari yavuze ko bateganya kuzana imodoka nini za bisi 300 zizajya zitwara abagenzi, yavuze ko ku ikubitiro hazaba hazanywe 100, ariko mu Nama y’Umushyikirano, Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Uwase Patricie, yahagaze ku maguru ye abiri, abeshya Shebuja ko izi modoka zamaze gutumizwa, ko zizaba zageze i Kigali mu gihe kitarenze amezi atatu, ariko ibi byose yavuze byabaye amasigaracyicaro. Iyi minisiteri kandi yemera ko kuva mu mwaka wa 2015 bisi zitwara abagenzi zagabanutse cyane kuko Umujyi wa Kigali wari wakumiriye izindi modoka zose utanga isoko kuri kampani eshatu zikorera mu kwaha kwa FPR, ari zo Jari Transport, KBS na Royal Express. Mu 2018, ikibazo cyari cyamaze kurenga izi kampani kubera umubare w’imodoka nkeya, ariko kiroroswa kuko byahise bihurirana na COVID-19, abantu bafungiye mu ngo zabo.

Aho icyorezo cya COVID-19 kigenjereje make, ubushobozi bw’imodoka bwakomeje kuba ikibazo, ndetse bamwe bahitamo gukura imodoka zabo mu muhanda, ikibazo gihumira ku mirari. Mu 2022, Leta yongereye kuri izo kampani eshatu itanga isoko kuri Volcano Express bidaciye mu ipiganwa ariko ikibazo kirushaho kwiyongera kuko umubare w’abakeneye kugenda warutaga ubushobozi bw’imodoka zihari. Leta mu gushakira ikibazo aho kitari ikumva ko yagura imodoka zindi 300 ikaziha kampani zikorera mu kwaha kwa FPR, nyamara mu by’ukuri umuti w’ikibazo uri ahandi. Ikibyimba kigomba gukubitwa umwotso ni ukwikanyiza (monopole) kwa FPR, nitange ubwisanzure imodoka ziparitse mu bipangu zisohoke, maze barebe ko ikibazo kitagenda nk’ifuni iheze.

Ubu bwikanyize bwa FPR bwategetse ko buri sosiyete itwara abagenzi igomba kugira umuhanda ikoreramo, ku buryo hari igihe usanga mu cyerekezo runaka abagenzi buzuye ku mirongo mu gihe mu kindi cyerekezo imodoka ziparitse zabuze abo zitwara. Umuti rero na none ni ugukuraho monopole, hagatangwa uburenganzira ku bafite imodoka zabo bagatwara abagenzi kuko byamaze kugaragara ko izi kampani enye (4) zonyine zidahagije.

Kuri Depite Dr.Frank Habineza, akaba n’Umukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, asanga icyo yise imikorere yo “Kwiharira isoko” mu gutwara abantu n’ibintu biri mu byazambije uru rwego, nk’uko yabitangarije Ijwi ry’Amerika. Ikindi kibazo gikwiye kuvugutirwa umuti ni ukuntu izi kampani zashyizwe imbere na FPR zazanye imodoka zidashoboye guhangana n’imihanda ya Kigali ku buryo iyo ugeze mu duce nka Nyanza ya Kicukiro no ku Mulindi wa Kanombe, uhasanga imodoka zapfuye zitaramara umwaka, nazo zikaba ziteza ikibazo cy’umutekano mucye kuko nta kindi zimaze uretse gucumbikira abajura bazengereje abaturage, byose ari ingaruka z’ubwikanyize bwa FPR ishaka kuzuza amakonti yayo ititaye ku bibazo byugarije abaturage, bahora babeshywa ngo bari ku isonga kandi ahubwo basongwa. Niba rero iki kibyimba kidakubiswe umwotso hazakomeza kubaho kwizengurukaho, ikibazo kirashuho kuba kibi kandi nta wundi imbaraga zigeraho uretse umuturage wagowe.

Ntaho FPR iganisha iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda mu gihe ibyo ivuze biba amasigaracyicaro, ibyijejwe abaturage bakabitegereza amaso agahera mu kirere, bagakomeza gutaka no kugwirwa n’akaga katagira ingano nyamara umuturage agakomeza kubeshywa ngo ari ku isonga nyamara ahubwo ari ku musonga. Bigera rero ku bikorwa remezo ikibazo kikaba ingorabahizi kandi bitagakwiye, ahubwo bigaterwa n’ubwikanyize bwa FPR, ihora ishaka kuzuza amakonti yabo, abaturage bo bagataha amara amasa. Ibi rero byiyongera ku nzara yamaze kuba icyorezo ukibaza ikizabara Abanyarwanda ukakibura.

Nta kundi rero ibi byago byose FPR yateje u Rwanda byakemuka uretse kuba Abanyarwanda bahagurukira rimwe bakitabira gahunda y’Impinduramatwara Gacanzigo, uwagomye akagororwa, yagororoka agafatanya n’abandi kubaka igihugu cyiza cy’amahoro, kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, FPR igahambirizwa.

Remezo Rodriguez