UMUSAZA NYIRINDEKWE YABESHYUJE IKINYOMA CYA GEN KABAREBE KU NTAMA YAGENDANAGA N’INGABO Z’INKOTANYI: “BAYIHAWE N’UMUPFUMU”!

Spread the love

“Iriya ntama abakuru b’Inkotanyi bayihawe n’umupfumu w’Umuyisiramu, anababwira ko bazayibungabunga bakayicungira hafi kugeza urugamba rurangiye, igakorerwaho imihango nyuma yo gufata igihugu… Rosa Kabuye niwe wari ushinzwe umutekano wayo… Bahugiye mu byo kurasa indege ntibamenya aho yarengeye! … Ibivugwa n’uriya muhungu Kabarebe ni ibitakaragasi, imihigo batahiguye kubera kubura iriya ntama niyo ibagejeje aharindimuka…” Umusaza Nyirindekwe.

Nyuma y’aho tuboneye inkuru y “Intama yagendanaga n’abasirikare ba APR Inkotanyi” nk’uko yabazwe na Gen James Kabarebe kuri uyu wa9 Mutarama 2020, ubwo yarimo kugeza ibiganiro ku Itorero ryari rihuje abarimu b’amateka bigisha mu mashuri yisumbuye ryabereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru “Igihe.com”, Gen Kabarebe umaze kwigira Semuhanuka ku ngufu, yumvikanye ahimba inkuru z’iyo ntama bituma dushaka umwe mu basaza bari hafi y’inkotanyi maze aduha amakuru y’iyo ntama atariho umukungugu. Kubera umutekano we twamise Mzee Nyirindekwe.

Gen James Kabarebe amaze asigaye abeshya kurusha Semuhanuka, ngo agatama ni ako batoraguye aho…!

Kabarebe abajijwe iby’intama yagaragaye igendana n’abasirikare b’Inkotanyi yasubije agira ati: “Twagiraga umwe mu bayobozi w’urwenya cyane, yapfuye mu 1993 witwaga Kayitare, yayoboraga batayo ya 101. Ni umuntu wagiraga urwenya; noneho ako gatama bari baratoraguye aho ngaho, abasirikare baba bakora akarasisi nako kakagakora nk’abasirikare, bahagarara kagahagara, bahindukira kagahindukira kandi batayo yakwimuka kakimuka”.

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’iki kinyamakuru “Igihe”, Gen Kabarebe yavuze ko iyo ntama y’umweru yakundaga abasirikare cyane kandi ikamenya batayo yayo, ku buryo n’iyo batayo zahuriraga hamwe n’izindi nijoro, iyo ntama itigeraga itakara, ikamenya iyayo ikayigendamo.

Yavuze iyo ntama yafotowe umunsi bari basuwe n’abanyepolitiki ba MDR barimo ba Twagiramungu Faustin; aba PSD barimo Dr Gafaranga Theoneste; Felicien Ngango, Frederic Nzamurambaho n’aba PL barimo Ndasingwa Landouard ‘Lando’ n’abandi.

Icyo gihe ngo habaye igisa n’umunsi mukuru, FPR yahuye n’ayo mashyaka.

Ati “Habaho akarasisi, (agatama) na ko gakora akarasisi neza cyane nk’abasirikare.”

Gen Kabarebe yasobanuye ko intambara yo guhagarika Jenoside itangiye iyo ntama ari bwo yishwe n’igisasu.

Ati “Tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, abasirikare binjiye mu rugamba ikompura (igisasu) riragakubita rirakica.”

Mugushaka amakuru y’impamo twegereye umusaza Nyirindekwe adusubiza muri aya magambo: “Ubusanzwe iriya ntama yatanzwe n’umupfumu w’umusilamu wazanywe na Sheih Abdoul Khalim. Umupfumu ababwira ko ntakabuza urugamba bazarutsinda ko nyuma yo kurutsinda hazabaho imihango yo gutsirika abagome ndetse no gutanga imbuto izatuma ubutegetsi burama, ababwira ko iyo ntama izabaherekeza kugeza urwo rugamba rurangiye igakoreshwa muri iyo mihango. Yabategetse ko iyo ntama bagomba kuyireba bakireba, ko umunsi bayibuze bizagora. Nibwo abari abakuru bayishinze Rosa Kabuye, wagombaga no kuyiheka igihe bibaye ngombwa! Ariko bahugiye mu kurasa indege bayoberwa aho yarengeye… niwo murindagiro ureba bafite!”

Sheikh Abdoul Khalim Harerimana wabaye umuranga hagati y’umupfumu wahaye abakuru ba FPR intama yagendanaga n’ingabo za APR.

Umusaza Nyirindekwe yakomeje atubwira ko iyo ntama mubyo yagombaga gutsirika harimo n’umuzimu w’umukurambere wa Kagame witwa “Giharamagara cya Rwakagara” waguye mu ntambara yo ku Rucunshu watwaraga ingabo z’Abasozi ku ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri. “Ntubona ko Kagame yabuze igaruriro akaba yitwara nk’igiharamagara! Ugira ngo se buriya niwe? Ni umuzimu wa Giharamagara!”

Umusaza Nyirindekwe yatubwiye ko iyi ntama yagiye no mu basirikare bagiye muri CND, bagiye barangajwe imbere na Kanyarengwe wari Chairman wa FPR icyo gihe. “ Kugira ngo imitsindo ikore, umupfumu yahaye Kanyarengwe akagofero k’abayisiramu yagombaga kugenda yambaye n’ubwo we atari umuyisilamu. Niko byagenze kandi uzabaze abakuru babyitayeho bakareba bakabyitegereza. Yagiye yambaye ako kagofero n’ishati isanzwe y’igitenge ntibuka ibara ryayo!” Niko Mzee Nyirindekwe avuga.

Col Alex Kanyarengwe yagaragaye muri CND yambaye akagofero nk’ak’Abayisilamu yari yahawe n’umupfumu.

Twabajije umusaza Nyirindekwe niba impamvu iyo ntama yaba yarazimiye igihe bari bahugiye mubyo kurasa indege y’uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal, adusubiza muri aya magambo: “umwa wa mwana we, sinjye wagiye kuraguza, hari ibyo umupfumu yabwiye abari bayoboye urugamba tutigeze tumenya. Icyo twese twari tuzi ni uko byari iby’ingenzi gucunga intama kugeza ikoreshejwe mu mihango igihugu kimaze gufatwa. Kuba rero yarazimiye ubwo bari bamaze kurasa iriya ndege, ahari wabona yari yababujije gukora kuri Habyarimana, noneho bakanga kumwumvira bakumvira Kagame yatewe na Giharamagara!”

Si ubwa mbere Gen James Kabarebe yumvikanye abeshya ku manywa izuba riva kandi mu ruhame rw’abantu. Ibinyoma bikaze biheruka ni nk’aho yavuze ko igihugu cy’Ububiligi cyateraga  Leta ya Habyarimana inkunga y’imbeba za “Sumbiligi” zo kurwanya imirire mibi. Ikindi kinyoma ni uko yumvikanye avuga ko Major Bunyenyezi na Major Peter Bayingana biyahuye, mugihe Major Mupende wari uyoboye ingabo zari ku ruhembe rw’umuheto mu 1990 yaje gutanga ubuhamya avuga ko Major Chris Bunyenyezi na Major Bayingana bishwe n’agatsiko k’abasirikare kari kahawe amabwiriza na Kagame, akaba ari nako kari kahitanye Maj Gen Fred Gisa Rwigema kuya 02 Ukwakira 1990.

Major Rosa Kabuye ikosa ryambere rikomeye yakoze ngo ni uko atahetse intama ikarinda ubwo izimira. Ngo imyaku yose Kagame afite niwe wayimuteye!

Bivugwa ko aka gatsiko k’abasirikare na Kabarebe yari akarimo yemwe akaba ari nawe wenyine ushobora kuba akiriho. Ahari akaba ariyo mpamvu yijukiye kuba Rusisibiranya icyarimwe na Semuhanuka.

Ubwanditsi.