UMUNYAMERIKA PASTOR GREGG BRIAN SCHOOF YATAWE MURI YOMBI N’IGIPOLISI CY’U RWANDA.

Spread the love

Mugitondo cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira, ubwo yari yiteguye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, igipolisi cy’u Rwanda cyaje nk’iya Gatera, gisesa icyo kiganiro kinahita gita muri yombi Pastor Gregory (Gregg) Schoof  gihita kimwambikira amapingu imbere y’abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro!

Pastor Greeg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace, yaramaze igihe gito ahawe amezi abiri yo kuba yavuye ku butaka bw’u Rwanda ngo kuko ntacyo ahakora. Nk’umuntu wari ufite igitangazamakuru cya Radio yari yifuje ko mbere y’uko ava mu gihugu yabanza agakorana ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo abasobanurire uko avuye mugihugu n’impamvu yirukanwe mu Rwanda. Muri iki gitondo, mugihe atari yakanatangiye icyo kiganiro Polisi yahise imuta muri yombi!

Hari amakuru avuga ko Pastor Gregg Schoof yari yatumijwe na RIB (Rwanda Investigation Bureau) Ngo akaba yagombaga kuyitaba none. Gusa ntitwabashije kumenya amasaha ariko naho yagombaga gukoreshereza icyo kiganiro urwo rupapuro yari arufite!

Igipolisi nticyahise gitangariza nibura abo banyamakuru impamvu kimutaye muri yombi, kugeza n’ubu twandika ntikiramenyekana. Turacyabakurikiranira iby’iyi nkuru.

Pastor Gregg Schoof nyiri Radio Amazing Grace cyangwa Radio Ubuntu butangaje, yaramaze igihe mu rubanza yarezemo ikigo cy’igihugu gicunga imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ndetse n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC). Ubuheruka mu rukiko rukuru,urukiko rwari rwanzuye ko Radio Amazing Grace itsinzwe, ariko Pastor arajurira. Yaje kujya kuriha Visa y’imyaka ibiri (2) aho kuyimuha bamuha amezi abiri. Asobanuje Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka Regis Gatarayiha amubwira ko yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda. Ntibiramenyekana niba iminsi ye ku butaka bw’u Rwanda yaba yari yarangiye!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.