UMUNYAMAKURU NDAYIZERA PHOCAS YAKATIWE IMYAKA 10 MUGIHE NTAMUHANGA YAKATIWE INDI 25! YAGIZE ATI: “CYAMA DUHURE”!

Spread the love

Urugereko rwihariye rw’urukiko rwa Kagame rukurikirana abiyemeje guharanira uburenganzira bwabo, rukabyita ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwakatiye umunyamakuru Ndayizera Phocas igifungo cy’imyaka 10, mugiye mugenzi we Ntamuhanga Cassien rwamukatiye imyaka 25 isanga indi 25 inkiko za Kagame zamukatiye 2015 mu rubanza yari ahuriyemo na nyakwigendera Kizito Mihigo. Tumubajije uko abyakiriye yasubije mu ijambo rimwe agira ati babwire uti: “Cyama duhure!”

Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2021 nibwo urugereko twavuze haruguru rwakatiye Abaryankuna 7 igifungo k’imyaka 10 ubariyemo na Ntamuhanga Cassien wakatiwe igifungo k’imyaka 25. Ukurikije amategeko ya munyumvishirize yashyizwe na Leta ya FPR aho ubu umuntu ukatiwe ibihano bibiri asigaye arangiza kimwe agatangira ikindi, ubu Ntamuhanga Cassien aramutse afashwe yafungwa imyaka 50!

Ijisho ry’Abaryankuna rikibona umwanzuro w’urukiko, ryihutiye kumubaza uko abyakiriye, atubwira ko ahuze, ariko mu mvugo ye asanganywe itebya aravuga ati: “Babwire uti Cyama duhure! Muri uku kwezi kwa 5/2021 nduzuza imyaka 3 n’amezi 6 nidegembya, igihe kingana neza neza n’icyo namaze mfunzwe ku maherere! None ntibashirwa, bankatiye indi Yubire? Ubwo twari tuguye miswi bakaba badashizwe, ubwo ni “Cyama duhure!”…Yohani Umubatiza asumbirijwe ari munzu y’imbohe, yatumye kuri Yesu, ati ‘Ni wowe cyangwa dutegereze undi?’, Yesu nawe asubiza intumwa ze ati ‘mugende mubwire Yohani Umubatiza muti, impumyi zirahumuka, ibipfamatwi birumva…’ None nanjye mbabaze ninde utabona ko ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwarenze akarimbi, bukarenga umurongo bukarengera! Hejuru hejuru cyane…habanziriza kugwa!”

Mu 2018, Phocas Ndayizera yarashimuswe aza kugaragazwa  n’urwego rugenza ibyaha RIB, ruvuga ko yari yafashwe ari guhabwa ibintu biturika we n’uwabimuhaga ariko nyuma ntiyagaragazwa! Ibi bigaragaza ko uwo muntu yari uw’urwo rwego n’ubundi!

Mu rubanza, Ndayizera n’abareganwa na we bavuze ko babanje gukorerwa iyicarubozo kugira ngo bemere ibyo bashinjwaga n’ubugenzacyaha bagifatwa, nyuma baje kubihakana bivuye inyuma imbere y’urukiko.

Mu bantu bose bafashwe n’ubutegetsi bwa FPR-Kagame, aba baryankuna baje biyongera kuri  Col Tom Byabagamba na Gen Rusagara, umuryango wa  Rwigara, Mme Victoire Ingabirebagaragaje, Me Bernard Ntaganda na Joel Mutabazi mu bantu bagaragaje kudahuzagurika no gupfukamira Bayali, bayisaba imbabazi cyangwa bayisenga ku byaha batakoze mu gihe ariyo se  cyangwa iri ku isonga y’ibibi byose byagwiriye u Rwanda muri iki gihe cya none!

Ijisho ry’Abaryankuna rizabagezaho mu minsi ya vuba icyo Urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu ruvuga kuri uru rubanza rw’Abaryankuna, dore ko yaba ari inkiko, itangazamakuru ryegamiye kuri Leta ya FPR cyangwa iyo Leta ubwayo yirinze kwatura mu kanwa kayo ngo ivuge ko ari urubanza rw’Abaryankuna!

Manzi Uwayo Fabrice