UMUGORE WISE DASSO IMBWA NI URUGERO RWIZA RWO GUSHIRIKA UBWOBA

Spread the love

Yanditswe na Mucyo Didier

Tariki ya 18 mutarama 2021, nibwo hatangiye gukwirakwizwa video ku mbuga nkoranyambaga Twitter na Facebook yerekana umugore wahutarijwe my isoko na DASSO ndetse akanafungwa bamushinja agasuzuguro ngo bamufashe atarakaraba intoki dore ko we muri iyi video anivugirako yari ari kubaza abandi aho bakarabira akanongeraho ko agapfukamunwa bamufashe akambaye neza.

Nubwo bibabaje ibi bisanzwe bizwi na benshi kuko ubutegetsi bwa FPR burangwa no no guhohotera Abanyarwanda, muri urwo rugomo  hakunze kwiganzamo gukubitira abari n’abategarugori mu ruhame bikozwe n’abitwa ko ari abayobozi ndetse n’abakabaye babacungira umutekano, ibi kandi bigakorwa mu rwego rwo gukomeza kugira abanyarwanda ibikange kugirango baceceke hatagira utinyuka kuvuga akarengane bakorerwa.

Uyu mugore n’agahinda kenshi byaramurenze aho mu magambo ye yivugiraga ko yagerageje guhagarara hafi y’amadirishya aho yari afungiye kugirango abari hanze bamuzi nibamubona bajye kumuzanira umwana yonsa, maze agasunikwa n’umwe mu ari bamufashe muburyo bubabaje cyane.

Nubwo muri iyo video bigaragara ko uwo mugore yari yababajwe n’ibyo yakorewe cyane, ariko yaratinyutse yihagararaho avuga yashize ubwoba dore ko Umunyarwanda yaciye umugani ati: “wirukankana umugabo cyane ukamumara ubwoba”. Banyarwanda namwe Banyarwandakazi, ako karengane mukorerwa n’inzego zose zibahohotera bakatizwamo umurindi no guceceka kwanyu aho kwivugira, kuko burya ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro bityo rero ni muhagurukire rimwe mutinyuke mwivugire kuko ni uburenganzira bwanyu.

Mucyo Didier