UKO LETA YA FPR IPFOBYA JENOSIDE CNLG IREBERA

Spread the love

Yanditswe na Byamukama Christian na Nema Ange

Leta ya FPR  yagize Jenoside yakorewe ubwoko bw’Abatutsi igikoresho nta no kugirira impuhwe abayirokotse. Ibi nibyo bimaze kuba kuri Aimable Karasira agatsiko kibasiye kamurega guhakana Jenoside aho yayivuze uri aya magambo. « Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda muri 1994 ».

Ayo magambo Aimable Karasira yakoresheje ntaho atandukaniye nayo Umuryango w’Abibumye ukoresha aho uvuga « Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, hakibutswa ko n’abahutu ndetse n’abandi bantu bagerageje gurwanya Jenoside bayiguyemo».

Aho gutekereza ku ishyana ryagwiriye u Rwanda, Jenoside yabaye igikoresho cyo gucecekesha Abanyarwanda bamwe

Aimable Karasira arazira kuvuga ukuri kuko igihangayikishe agatsiko ka FPR nuko atandukanya abo mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi bari mu Rwanda Jenoside iba gutyo bamwe muri bo bakayirokoka n’abo mu cyiswe ubwoko bw’Abatutsi babaga hanze y’u Rwanda muri 1994, gutyo bakaba batararokotse Jenoside yabaye badahari ariko agatsiko kakabaha ipeti yo kurokoka Jenoside muri bwa bucuruzi bwa Jenoside kiyemeje.

Mu gihe agatsiko gakomeje gukoresha Jenoside nk’igikoresho ntikagira isoni ryo kuyipfobya. Ibyo byagaragaye mw’iteka rya Ministiri w’intebe No 069/03 ryo kuwa 12/08/2020, ryashyizwe hanze mu Igazeti ya Leta y’umwaka wa 59 no idasanzwe yo kuwa 14 /08 /2020  y’amapaji hafi magana atatu(300) k’urupapuro rwayo 88. Kuri iyo paji usanga iryo Iteka rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 n’iya 31 ukuboza 1994.

Turabibutsa ko Jenoside yatangiye ku i tariki ya 07 Mata 1994 ikarangira ku i tariki ya 19 Nyakanga 1994, ibyo bikaba byatera usoma iryo teka kwibaza niba atari impimbano nyamara sibyo kuko ibiyikubiyemo byagiye byemezwa n’inama y’abaministiri mu bihe bitandukanye, yasinywe n’ubuyobozi bwa Leta ya FPR mu nzego zitandukanye ndetse yambaye n’ibirango by’u Rwanda nk‘izindi nyandiko zose za Leta.

Uku kujijisha mu matariki kugamije kwemeza ko intambara FPR yateye u Rwanda ku i tariki ya 01 Ukwakira 1990 yari iyo guhagarika Jenoside nkuko agatsiko k’ababeshyi n’abicanyi gahora kabihamya.

Gufata Jenoside yakozwe mu gihe cy’iminsi ijana (100), ukajijisha amatariki yayo, iyashyira hagati y’igihe cy’imyaka 4 n’amezi 3, ari ukuvuga iminsi irenze igihumbi (1000) ni ukuyipfobya mu buryo bukabije kuko ari uguhakana ubukana bwayo. Umwihariko umwe wa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 nuko yabaye mu gihe cy’iminsi 100, hakicwamo abantu barenze 800 000, gutyo umuvuduko wayo ukaba ari ikintu kigomba kuzirikanwa kugirango bitanzongera kuba. K’urubuga rw’ Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), hananditse ko uwo muvuduko w’ubwicanyi ukubye inshuro ennye (4) umuvuduko wabaye muri Jenoside yakorewe abayahudi ».

Nkuko Kizito Mihigo yabivuze, kwibasira umuntu nka Aimable Karasira warokotse Jenoside, nugushyira Jenoside hejuru y’abayirokotse. Ubwo nabwo n’ubundi buryo bwo kuyipfobya.

Byamukama Christian na Nema Ange.