UBWICANYI BW’ I KIBEHO : AUSTRALIA IRACYAHAMYA IKOMEJE UBWICANYI BWA FPR, IGIKORWA CYO KWIBUKA KIREGEREJE

Spread the love

Ministeri ishinzwe Abavuye ku Rugerero mu gihugu cya Australia (Department of Veterans Affairs) yateguye igikorwa cy’amateka cyo guha icyubahiro n’ishimwe abasirikare b’icyo gihugu baje mu gikorwa cy’indashyikirwa cyo kubungabunga amahoro no gutabara abanyarwanda mu gihe cy’amage u Rwanda rwari rurimo mu mwaka wa 1994.

Icyo gikorwa giteganyijwe ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2020, ku rwibutso rwo guharanira amahoro ku isi ruri ahitwa Anzac Parade mu mu mugi wa Canberra, kikazaba mu rwego rwo kwibuka imyaka 25 ishize ingabo za Australia zije mu Rwanda kugerageza gutabara Abanyarwanda mu gikorwa cyiswe “Operation TAMAR yanyujijwe mu ngabo za LONI, MINUAR mu gifaransa cyangwa UNAMIR mu cyongereza kuva mu mwaka w’ 1993 kugeza mu 1996.

Nk’uko itangazo dukesha Minisiteri ishinzwe Abavuye ku Rugerero muri icyo gihugu cya Australia ribivuga, Goverinoma ya Australia iha agaciro gakomeye icyo gikorwa mu rwego rwo guha icyubahiro abasirikare b’icyo gihugu bitanze mu guharanira amahoro mu Rwanda kuko baranzwe n’ubunyamwuga, ubwitange, n’ubumuntu. Bakaba baranabiherewe umudari w’icyubahiro.

Ingabo za Australia muri Operation TAMAR i Kibeho muri 1995

Ijisho ry’Abaryankuna riri muri Australia rirabikurikirana, icyiboneka kikanagaragara muri Raporo y’iyo Operation TAMAR, ni uko ingabo za Australia zari mu Rwanda ziboneye imbonankubone ubwicanyi ndengakamere bwa kinyamaswa ingabo za FPR-Inkotanyi zakoreye mu nkambi y’i Kibeho ku itariki ya 22 Mata 1995 zigahitana inzirakarengane zigera mu bihumbi 8,000. Gusa hari n’abemeza ko aho i Kibeho haguye ibihumbi bigera muri mirongo ine.

Gihamya izi ngabo zifite ikaba ari ntakuka kandi ikaba igaragaza mu buryo burambuye ubugome ubwo bwicanyi bwakoranywe aho abana, abakecuru, n’abasaza bacumiswe inkota nta mpuhwe. Ubwo buhamya bwa Australia ni ingenzi ariko ntibwatwibagiza ko amateka yacu aritwe tugomba kuyabara nk’uko baca umugani ngo ribara uwariraye.

Mu gihe interahamwe zayogozaga u Rwanda ziruhekura, inkotanyi nazo zarushanyijwe zica mu buryo butandukanye abana, abagabo n’abagore mu gihugu cyose, ariko Kibeho yo by’umwihariko ikaba yarasize amashusho atazasibangana mu mateka ababaje y’igihugu cyacu.

Aka wa muhanzi ati: “Jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu”.

ABARYANKUNA bakaba bariyemeje guhagurukana imizi n’imiganda ngo batere imbuto y’Impinduramatwara-Gacanzigo izubaka ubumwe bw’abanyarwanda bwangijwe bikomeye n’Agatsiko gashingiye ku kinyoma ka FPR.

ABARYANKUNA TV ikaba izabagezaho muri uku kwezi izo gahunda zo guha icyubahiro abo basirikare ba Australia bateruye izo mbabare zakonotse icumu rya FPR i Kibeho mu burangare busesuye bwa LONI, kandi  ikazakomeza no kubagezaho ubusesengutsi bwimbitse kugeza mu kwezi kwa Kane dusesengura byimazeyo amateka abanyarwanda banyuzemo, dukubitira ikinyoma ahareba inzega.

Kayinamura Lambert