UBUYOBOZI : “NTAMUHANGA ARI MURI MOZAMBIQUE” – HRW IKOMEJE KUMUVUGIRA

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ubuyobozi bwa Mozambique bwatangarije ikinyamakuru O Pais, cyo muri Mozambique, ko kumugaragaro (oficial) Ntamuhanga ari muri Mozambique kandi afite ibyangombwa by’impunzi yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.  Kurundi ruhande Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa Muntu, HRW, muri afurica yo Hagati, Lewis Mudge, yongeye nawe kumutabariza. Ubuvugizi bwe yabunyujije k’urubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Kamena 2021.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru O Pais cyo muri Mozambique, kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Kamena 2021, ku inshuro ya mbere guverinoma ya Mozambique yemeye kuvuga ku iburirwa irengero [ifatwa] ry’umunyamakuru w’Umunyarwanda Ntamuhanga Cassien, ufungiwe ahantu hatazwi mu gihe cyenda kugera mu byumweru bitatu. Mu ijwi ry’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye (MINEC), Ambasaderi António Muchave , guverinoma yatangaje ko izi iburirwa irengero rya Cassien kandi ko ipererezwa ririmo rirakorwa. Mu magambo ye yagize ati : “Twamenye iburirwa irengero ryuyu muturage, ariko twe, nka Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubufatanye, ntacyo dufite cyo kuvuga kuri uyu munota kuko harimo harakorwa iperereza rya polisi, by’umwihariko urwego rwa polisi rushinzwe iperereza ku byaha. Nyuma yiryo perereza nibwo dushobora kugira icyo tuvuga ”.

Icyo kinyamakuru cyanatangaje ko  Abayobozi bemeje ko Cassien ari muri Mozambike ku uburyo bwemewe n’amategeko kandi ko afite ibyangombwa by’impunzi yahawe n’abayobozi  bo mu nzego zibifitiye ububasha. Gusa icyo kinyamakuru nticyatangaje amazina yabo bayobozi.

Undi wavugiye umuryankuna w’umushumi Ntamuhanga Cassien kandi nawe akemeza ko akiri muri Mozambique ni Lewis Mudge, umuyobozi wo muri Afurica yo hagati ya HRW. Ahereye ku butumwa yari yatanze kuwa gatanu ku i tariki ya 04 Kamena 2021 aho yari yagize ati : “Duhangayikishijwe n’amakuru avuga ku ifatwa rya Ntamuhanga Cassien wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda. Ntamuhanga Cassien yajyanywe muri gereza ku i tariki ya 23 Gicurasi birashoboka ko kuri ubu yaba afungiye muri ambassade y’u Rwanda i Maputo”.

Mbere yo kureba ibyo Lewis Mudge yavuze uyu munsi, reka tubibutse ko amakuru ko Ntamuhanga Cassien yagejejwe muri Ambassade y’u Rwanda i Maputo kuri uyu munsi yabuze uwayemeza haba Leta y’u Rwanda cyangwa iya Mozambique. Ayo makuru yakwirakwijwe mu itangazamakuru mpuzamahanga kugera aho kuri uyu wa kane Ambassaderi w’u Rwanda i Maputo, Claude Nikobisanzwe, yatangarije ikinyamakuru cyo muri Mozambique, O Canal de Moçambique, ko kuba Ntamuhanga Cassien yarafashwe harimo akaboko k’u Rwanda ari icyo yise “fake news”. Ari ukuvuga ibihuha.

Tweet ya kabiri ya Lewis Mudge iragira iti “ni ikintu kiza ko [Ntamuhanga] atarajyanwa mu Rwanda ariko duhangayikishijwe nuko ubuyobozi butaravuga aho bamufungiye, akaba ataravugana n’umwunganizi we mu mategeko. Bishobora kuba iburirwa irengero ku umuhate (forcée), amategeko mpuzamahanga asobanura gutya : “Iburirwa irengero ku muhate ni ugufatwa, gufungwa, gushimutwa cyangwa ubundi buryo bwose umuntu yavutswa ubwisanzure bikozwe na Leta cyangwa abandi bantu bose babikoze babyemerewe na Leta, bigakurikirwa no kubihakana, gutyo uwo muntu akavutswa uburenganzira bwe bwo kurindwa na Amatageko”.

Tweet ye ya gatatu yibukije ibyaba biri kuba kuri Cassien cyangwa ibyamubaho ajyanwe mu Rwanda :  “ubushakashatsi bwacu bwerekana ko ashobora kuba inzirakarengane y’iyicarubozo cyangwa ibindi birenzeho nibamujyana mu Rwanda. Urupfu rwa Kizito Mihigo ari muri gereza rugomba kuba imburo kubyamubaho agiye mu Rwanda”.

Tweet ye ya Kane yibukije ko “Ntamuhanga yatanze ubuhamya ko barumuna be batatu baburiwe irengero kuva mu mwaka wa 2016. Mugenzi we Gerard Niyumugabo, bafatanyaga gukora ibiganiro k’ubwiyunge, nawe yafashwe mu mwaka wa 2014 none ubu akaba yaraburiwe irengero”.

Tweet ye ya gatanu ikavuga ko “Mama wa Niyomugabo byabaye ngombwa ko ahunga igihugu kubera uko yatotezwaga nyuma yaho umuhungu we aburiwe irengero. Yavuze muri iki kiganiro (yerekana ikiganiro kuri Youtube) ko Niyomugabo yari yaramubwiye ko ashobora kuzicwa kubera akazi ke”.

Yarangije avuga ko Ntamuhanga nk’umuntu usaba ubuhungiro (aha reka dukosore twemeze ko Ntamuhanga afite ubuhungiro) atagomba kujyanwa kungufu mu gihugu yatoterejwemo. Ni ibintu by’ingenzi ko ubuyobozi bwa Mozambique bwihagararaho, bugakora k’uburyo Ntamuhanga abonana n’umwungirije mu mategeko kandi akanyura mu nzira zemewe n’amategeko. Aha ariko ntiyavuze ushyira igitutu kuri Mozambique ku uburyo ayisaba kwihagararaho.

Constance Mutimukeye