UBUVUGIZI : ABAGERA KURI 18 BABA BARARASHWE NA RDF MU BIHE BITANDUKANYE – GIOVANIE WABURIWE IRENGERO

Spread the love




Yateguwe n’Ubwanditsi

Ku i tariki ya 18 Nyakanga 2020, Colonel Ngarambe David Bukenya yabwiye Abaturage ko “abasirikare bafite imbunda zirimo amasasu”, hari nyuma y’umunsi umwe abasirikare ba Kagame bakorera mu karere ka Rubavu barashe impunzi y’umunyekongo Niyobuhungiro Simbizi J.J w’imyaka 26 y’Amavuko, bamuziza kwambukanaga inka ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,bakavuga ko yabikoraga  mu buryo bunyuranyije n’amategeko, igisirikare n’ubuyobozi bw’akarere bwakoranye inama n’abaturage.

Muri yo nama niho Colonel Ngarambe David Bukenya, umuyobozi wa Brigade ya 201 yo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, yasabye abaturage kujya baregana aho yagize ati “Wanga kurega mugenzi wawe ari gukora ibimuganisha mu cyaha uba uri kumushora mu bibazo.” Yihanangirije abaturage kwambuka umupaka mu gihe bibujijwe, asobanura ko bazajya babihanirwa, yongeraho ko n’abasirikare ahagarariye bashobora kuzajya babarasa. Mu magambo ye yagize ati :  “Mwari mwaramenyereye kwambuka mwibwira ngo ni hafi ariko niba ubuyobozi bukubwiye ngo ntubikore ukabikora uba wishe amategeko. Urabihanirwa.” “Nijoro atazi icyo witwaje atanakureba ngo amenye ni muntu ki uba wishyira mu bibazo udashobora kuvamo, mumenye ko bariya basirikare bafite imbunda zirimo amasasu.” Niyobuhungiro Simbizi J.J n’inka yararagiye bahise bapfa nyuma yo kuraswa.

Colonel Ngarambe David Bukenya

Mu gihe inshingano z’abasirikare zagombye kuba izo kurinda abaturage, aba Kagame bo babereyeho kubarasa, kubica cyangwa kubarigisa.

Abaturage bavuganye n’ijisho ry’Abaryankuna mu minsi ishize, barisabye kubakorera ubuvugizi mu nkuru zikurikira :

  • Mu kwezi kwa Gicurasi 2020, mu bihe bya Covid 19 hari hamaze kuraswa abantu cumi na bane (14) barapfa bikekwa ko bavuye gukora magendu mu Bugande. Umwe mu baturage utarashatse ku dutangaza amazina ye yagize ati: “Ikibabaje bose babarasaga bicaye hasi kandi bakanashinyagurirwa babwirwa guhamagara iwabo babasezera barangiza bakabarasa” . Abo baturage barashwe na polisi yashyizwe mu bice bitandukanye by’umupaka. Abaturage bo mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru baguye mu rujijo bibaza uwahaye ayo mabwiriza abapolisi yo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu.  Baratabaza basaba ko uwabishobora yabafasha bakamenya uwatanze ayo mabwiriza.
  • Ku i tariki ya 26 Ukwakira 2019, abasirikare ba RDF babyutse barasa abantu bane (4) umwe ahita apfa abandi babatwaye ari indembe . Ibyo byabaye mu karere ka Burera, mu Murenge wa Cyanika, mu rukerera mbere ya saa kumi n’ebyiri.
  • Umugabo witwa Muhoza Geovanie, umugabo wubatse ufite n’abana, akaba yari umwalimu mu ishuli ribanza ryitwa HOPE HAVEN riherereye i Gasogi. Muntangiro za 2019 ubwo yari iwe murugo yahamagawe n’abantu biyita inshuti ze bamubwira ko bamushaka ngo bahurire kuri centre. Ubwo ahita abura atyo. Umugore yitabaje RIB ndetse agera mu magereza yose nanubu ntamakuru aramenya y’irengero rye. Umuryango we wagize ubwoba utinya ko wagirirwa nabi . Muhoza Geovanie akaba yari umuntu ukunda gutanga ibitekerezo atarya iminwa bikaba bikekwa ko aribyo yazize.

Ku rubuga rwa Facebook rwa Muhoza Geovanie, bigaragara ko yakundaga kujyaho, hashize igihe kirekire atavuga, inkuru izo inshuti ze ziba zamwandikiye. Iya nyuma bayimushyiriyeho mu kwezi kwa Mata 2020 aho inshuti ye yabazaga niba nawe yariyahuye?

Abaturage bahaye amakuru Ijisho ry’Abaryankuna badusabye ko umwirondoro wabo utajya ahagaragara ku mpamvu z’umutekano wabo.

Nibyo koko Abasirikare ba Kagame bafite imbunda zirimo amasasu, aho kuzikoresha barinda umutekano wabo bahisemo kubarasa no kubarigisa.

Abaryankuna barasaba ko hajyaho urwego rwigenga, rudakorana na Leta y’u Rwanda, rwo guperereza amakuru atangazwa ku ihohoterwa ry’Abaturage.

Ubwanditsi