UBUTUMWA BWA MALAYIKA W’IMANA BUGENEWE KAGAME, FPR N’ABANYARWANDA

Spread the love

Yanditswe na MANZI UWAYO FA

Mu minsi ishize Abaryankuna baburiye agatsiko ka Kigali kagiye kumara Abanyarwanda, ariko Umwicanyi ruharwa Kagame yanga kumva umuburo, avunira ibiti mu matwi.  Muri iyi minsi Ijuru ryongeye riramanuka maze ryereka abakunda ukuri n’amahoro, ibigiye kuba.

Inkuru nziza twanzikiyeho iri yerekwa ni uko ubutumwa bwose Abaryankuna bagenera Leta ya Kigali ibwumva n’ikimenyimenyi abamotsi bayo ntibahwema gusubiza.

Iki rero kikaba ari igitego dukwiye kwishimira, kuko burya gucurangira abahetsi biraryana. Kuri twe rero siko bimeze kuko ubutumwa bwose dutanga imbwebwe zibwumva. Bigaragazwa n’uko imigambi yose agatsiko gacura kaba kagamije gusibanganya ibimenyetso tuba twashyize ahagaragara. Nta gukura mu ruge rero, ahubwo igihe ni iki ngo abicanyi botswe igitutu, bayabangire ingata. Imirimo dukora ni iy’agaciro, buri wese mu mwanya arimo, nta mpamvu yo kwipfobya, ahubwo dukenyere dukomeze, igikombe bagereyemo abandi bakubirwe kabiri.

Malayika w’Imana yategerereje ko FPR yakubita ibipfukamiro hasi, ikemera ko yahemukiye Abanyarwanda, ariko yarahebye. Byari bikwiye ko yemera ko yagize uruhare muri jenoside, ariko byaranze biba nko kumena amazi ku rutare, none igiye kwibuka ibitereko zasheshe.

Ubutumwa bwa mbere Malayika w’Imana aha Kagame ni ukumwibutsa ko ari we waremye igishushanyo- mbonera cy’Interahamwe. Akamwibutsa kandi ko Tito Rutaremara yavugishijwe avuga ko muri buri cellule habaga harashyizwe Inkotanyi eshanu. Kuki se aya makuru atayatanze muri Gacaca none akaba agiye gutuma hazaba Gacaca ya kabiri? Nahumure ntizaba imeze nk’iya mbere kuko icyo Impinduramatwara Gacanzigo igamije atari gatebe-gatoki, ahubwo igamije kubanisha Abanyarwanda, biciye mu nzira yo guca bugufi.

Malayika w’Imana aragira ati : «Uwiteka yatanze agahe k’imbabazi, kugira ngo Kagame n’abambari be bagakoreshe, none babiciye amazi bakomeza guterera agati mu ryinyo, none ariyiziye». Kagame yabwakira atabwakira ntibuzabura gusohora akareba ibigiye kumubaho.

Ubutumwa buvuye k’Uwiteka, buboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 18. Ni ubutumwa bugenewe Babuloni ya Kigali ariyo FPR-Inkotanyi, kugira ngo imenye iko ibyo yakoze byose byayigize mbi kurusha Babuloni ya Kera; Nta buhungiro buzahaba, kuko amaraso y’inzirakarengane yagose hose hose.

Iyerekwa rivuga ko ibyabaye mu gihe cya Nowa bigiye kuba kuri FPR-Inkotanyi. Bigiye kuba nka kwa kundi umanika agati wicaye, wajya kukamanura ugahaguruka. Ubutumwa bugira buti:

«Iraguye, iraguye Babuloni FPR Inkotanyi yateretse amahanga inzoga n’ubusambanyi bwayo».

Kagame arabwirwa ko yakoze mu jisho ry’Imana igihe yizamuraga agashaka kwicara ku ntebe yayo, akabwira za mburamukoro yise Youth Volunteers, ngo zijye zambara imipira yanditseho ngo “Inkotanyi ni Ubuzima”. Ibi byarakaje Imana ku rugero rwo hejuru kuko kwigira “Kizima gitanga ubuzima”, nyamara waroretse imbaga ari ukwizamura ugakabya. Igihe kirageze ngo uwizamuye acishwe bugufi, icyo yari azi ko ari cyo agishake akibure, yisange yagiye gusangira n’abandi ibigori i Mageragere.

Nta kundi byari kurangira atari ukwereka ikizira kirimbuzi kiyise Imana ko igihe kigeze ngo kigwe inyo nka Herodi. Umukobwa wa Herodi yasabye umutwe wa Yohani Batisita ku isahane, abisabwe na nyina, biraba Imana iramwihorera agira ngo ntiyamubonye, ariko umunsi yiyise Imana, yaguye inyo bamureba.

Iki rero nicyo gihe ngo Kagame aruke amaraso y’inzirakarengane yanyoye. Kwigerazaho ugakabya kwa Kagame kumukozeho, Malayika w’Imana yamaze gusesekara muri Kigali, barajya he ko igihugu kibaye gitoya ku mugani wa wa muhanzi? Baratsa Rwandair se azasange bahunze? Cyangwa barihina mu myobo nk’amafuku ?

Malayika ukomeye yoherejwe n’Uwiteka ngo amurikire Abanyarwanda basobanukirwe ibigiye kuba. Na bamwe bari barinangiye imitima bagiye kwibonera ko ukuri guca mu ziko ntigushye. Nta kiri bubuze Malayika w’Uwiteka kurangurura ijwi ngo abwire FPR ati : «Iraguye iraguye FPR yibwira ko ikomeye, ihindutse icumbi ry’amadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga bihumanye kandi byangwa, kuko amahanga yose yanyoye inzoga, ari zo ruba ry’ubusambanyi bwa Kigali, kandi abami bo mu isi yose basambanaga nayo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’amabuye ya Congo, bakadamarara ». Iyerekwa rirekana Kagame ahumbaguza yahiye ubwoba, yabuze aho arigitira !

Ntabwo na none Malayika azanywe no kurimbura Babuloni FPR-Inkotanyi gusa, aje na none kubwira Abanyarwanda bakiri mu bujiji ati : « Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira mwe gufatanya ibyaha byawo, byarundanyijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo. Muwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguriragamo, muwufunguriremo kabiri. Nk’uko wihimbazaga ukidamarira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga ». Aya rero ni amahirwe ahawe ba bandi bakiri muri FPR bagenda bubitse umutwe nk’intama ngo bitandukanye na politique yo kumena amaraso, bitandukanye na politique yo kubiba amacakubiri. Aya mahirwe ntabacike !

Malayika kandi arabwira Abanyarwanda bakunda ukuri ati : « FPR yibwiraga ko itari umupfakazi, bityo itazababara, nta n’agahinda izagira, ariko ibyago byayo bizaza umunsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzarakandi izatwikwa ikongoke, kuko Umwami Imana yayiciriyeho iteka ari inyembaraga ».

Malayika w’Imana aributsa FPR ko politique ye y’ikinyoma n’ubujura isi yayihararutswe. Aje kuyereka ko nta kizira na kimwe yasize inyuma. Aje kuyibutsa inzirakarengane zose yanyereje ku manywa y’ihangu, aje kuyibutsa Mutagatifu Kizito Mihigo yanize, yarangiza ikabeshya ngo yiyahuye. Niba se yariyahuye yukamuherekeza mu cyubahiro, yaduhaye na Niyomugabo Nyamihirwa tukamuherekeza ko twayishimira? Niba se Kizito Mihigo yariyahuye ku idirishya asumba, yaduhaye abo yanyereje bose tukabunamira bwa nyuma?

Ibi rero muri rusange nibyo byatumye Malayika w’Imana aza mu Rwanda ngo aze arebe imyobo Madamu Idamange, Déo Mushayidi, Aimable Karasira, Cyuma Hassan, Dr Kayumba, Théo Nsengimana w’Umubavu TV n’abandi bafungiyemo ngo nabo bongere ahava akazuba kabarasire.

Malayika w’Imana arabwira Kagame ngo nafungure abo yita aba jenosideri, kuko abajenosideri ba nyabo bicaye mu Rugwiro n’impande yarwo. Aje kandi kumwibutsa ko nta gahora gahanze, ko na nyina w’undi abyara umuhungu. Mu bimuzanye harimo kandi gushyira iherezo kuri za ndahiro zivuga ko uzazitatira azabambwa nk’undi mugome wese. Iherezo ryageze nta kindi Kagame asabwa uretse kurekura abo yagize imbohe, akabarekera uburenganzira abo yafashe bugwate, bakareka kuba imbata bakigenga.

Mu gusoza rero turaburira mwebwe mwese mugikururwa ku kiziriko cya FPR mumeze nk’intama bajyanye mu ibagiro, ngo musubize agatima impembero, mubone ko ntaho muri kujya. Ntitugikeneye ko mwiyahura mureba, nimwitandukanye na politique y’ikizira. Nimuhunge bigishoboka, kuko igihe kigiye kugera, amahirwe yo kwitandukanya n’ikibi akarangira. Gutekereza ko mwaba muryaho kabiri nta nyungu mwabivanamo!

Bambari ba FPR, nimuhaguruke mwiruke nimugera aho mutuje mupfukame mubwire Uwiteka muti: «Tubabarire, ntituzongera kwicara mu nteko y’ababisha, ntituzongera kujya mu nama y’abagambanyi, ntituzongera kugendana n’abicanyi ruharwa». Mubwire               Uwiteka muti: «Twitandukanyije na Babuloni FPR-Inkotanyi itagira impuhwe n’ubuntu».

Gukomeza gutekereza ko Inkotanyi ari Imana sibyo kuko amaherezo inkota zicisha izazahuranya imitima nta wubigizemo uruhare, ahubwo arizo ubwazo zihisemo kumarana. Byaba bikumariye iki se wa muteruzi w’ibibindi we, uzazira inzoga utasomyeho? Nibyo uzaba waragambaniye abantu barapfa, ariko amaherezo uzapfa nawe ubasange. Ubu se uwazura Kizito, Bamporiki yakongera kubona uruvuiro rwo kumugambanira? Abo yishimiye urupfu rwabo se, abandi akabavuma kutabyarira u Rwanda, we yaba yararubyariye bangahe?

Ubugome bwa FPR burarengeje, kugeza aho yicisha abantu inzara, wahura n’umuntu ufite imyaka 30 ukagirango yarengeje 100 kubera ubujyahabi. Igihe kirageza ngo ihererezo rya FPR, itarataza, isamba, rishyirweho akadomo kuko Umwami Imana yarakaye, akagomba kwihagurukira we ubwe, akaza yivuga nk’intare ngo Babuloni FPR-Inkotanyi ishyirweho akadomo.

FPR, UBUGOME BWAWE BWARENZE URUGERO, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

MANZI UWAYO FABRICE