UBUTUMWA BWA KABANDANA MURI MOZAMBIKE SI UGUTSINDA INTAMBARA

Spread the love

Ese Kabandana aratabara amagana y’Abanyarwanda cyangwa aratabara abanyamahanga? Amahanga arahanda, aya mabara barata, n’akataraza bazakazana!

Muri aya mezi make ashize u Rwanda rwakiriye abaperezida b’ibihugu batandukanye barimo uw’Ubufaransa, Emmanuel Macron, uwa DRC, Etienne Tshisekedi, n’uwa Mozambique, Felipe Nyusi n’uwa Tanzania Samia Suluhu ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed. Bose bagiye baganira nu umukuru wi igihugu. Haje kumvikana  inkuru ivuga ko ingabo za RDF zoherejwe muri Mozambique kurwanya umutwe wa Al-Shabab wayogoje agace ka Cabo Delgado, mu gihe n’ibihugu bigize SADC byiteguraga koherezayo izabo.

U Rwanda rwoherejeyo abasirikare 700 bayobowe na Maj. Gen. KABANDANA Innocent n’abapolisi 300 bayobowe na CSP Silas KAREKEZI. Muri iki kiganiro tukaba tugiye kurebera hamwe uko uyu Kabandana utarigeze ayobora imirwano ahantu hazwi atazitsinda intambara. Turasesengura kandi niba Abanyarwanda yajyanyeyo atagiye kubatabayo akitahira cyangwa niba azabasha koko guhangana n’abarwanyi ba Al-Shabab, bahavukiye, banafite icyo barwanira. Ese yiteguye gutsinda urugamba gusa akitahira nk’uko byagendekeye Abanyamerika muri Afghanistan cyangwa azabanza atsinde n’intambara?

Ariko se uyu Kabandana wahawe ubu butumwa ni muntu ki?

Maj. Gen. Kabandana Innocent yinjiye igisirikare cya FPR mu mpera z’umwaka w’1991, avuye mu ishuri i Burundi aho ababyeyi be bari barahungiye. Ibi bitwibutsa cya gisirikare cya FPR kiri mu mugambi wo gushyira ku uruhande abaturutse muri Uganda babanye na Kagame, kigashyira ku ibere abavuye i Burundi bakuranye n’umugore we Jeannette Nyiramongi. Ibi bigaterwa n’uko ababaye i Burundi baba baranaminuje mu bindi bitari igisirikare gusa kandi nanone uko Nyiramongi na Ange Kagame basigaye bafite ububasha bukomeye mu butegetsi. Aha twavuga nka Gen Kazura, Dr Ephrem Rurangwa wahoze yungirije Frank Mugambage muri DMI, Gen Nyakarundi Vincent, DIGP Felix Namuhoranye, Maj Birasa wishwe mu gihe cy’abacengezi, Gen Sekamana wahoze ayobora FERWAFA bikamunanira akegura, Theos Badege, uh, CSP Silas Karekezi ukuriye abapolisi bari muri Mozambique, n’abandi bose intambara ya FPR yateye bari muri Kaminuza y’u Burundi cyangwa bararangije kwiga.

Kabandana, uvuka mu cyahoze ari Komini Gishamvu ya Butare, ubu habaye Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, akigera ku rugamba yahise asangayo mukuru we Kazura amuzamura byihuse amushyira mu mutwe w’abarinda Kagame, bimuha amahirwe yo kwigaragaza no kuzamuka mu mapeti ku buryo bwihuse, ku buryo intambara yarangiye ari Sous-Lieutenant agahita asimbukishwa Lieutenant akagirwa Capitaine. Aha twibutse ko kugira ngo usimbuke ipeti kwa Kagame uba ufite ukuvugira wigerera kwa Nyiramongi.

Kabandana kandi afitanye amasano ya hafi na Dr. Charles Muligande wakoze imirimo myinshi mu Rwanda, akaza kumvikana abwira umunyamakuru wa BBC ukuri kubiri. Umunyamakuru yamubajije ari Minisitiri w’Ububanyi n’Abahanga niba nta ngabo z’u Rwanda ziri muri DRC asubizako nta zihari, amubajije niba yarahira ukuri kw’Imana arahakana avuga ko ku mpamo y’abantu, nta ngabo z’u Rwanda ziri muri DRC, naho ukuri kw’Imana bazakubaze Imana. Bihita byumvikana ko ziri yo ahubwo yanze kubeshya.

Akazi kanini Kabandana yakoze ni ukungiriza muri Batayo y’157 no kuba Ushinzwe inyigisho za politiki (PC) muri Brigade yari iyobowe na IBINGIRA, imwe yakoze ibara i Gakurazo, ku wa 05/06/1994, aho bishe abihayimana benshi, ndetse n’impunzi zari zahungiye i Kibeho mu 1995. Uyu Kabandana akaba yari afitemo uruhare runini kuko niwe wahuzaga abasivili n’abasirikare, kandi yarize, kuko afite Masters muri Business Administration yavanye Oklahoma. Gusa aya mashuri ye ntiyabashije guhagarika ubwicanyi bwa Gen Ibingira utaranarangije amashuri abanza. Ntibitangaje kuko Inkotanyi zahisemo kuba Inzirabwenge. Nyuma yaje no kuba Attaché Militaire muri Amerika, ku buryo ubundi yagakwiye kuba akuze muri diplômatie.

Maj. Gen. Kabandana InnocentMu yindi mirimo yakoze yakuriye “special force”, yitabazwa aho rukomeye, anakora muri Etat-Major.

Nk’uko twabivuze mu bindi biganiro, umutekano ntutwarwa mu gikapu ngo ujyanwe mu kindi gihugu, ahubwo ushakirwa mu banyagihugu, bicaye bakajya inama, bagashakisha umuti,  amakimbirane bafite hagati yabo bakayakemura.

Ku bw’iyo Maj. Gen. Kabandana Innocent yari gutanga umusaruro mwiza nk’umuhuza ku ruhande rwa gisirikare, aho kujya kurasana ku rugamba ruri hagati y’abaturage b’igihugu kimwe, bafata imbunda bakarwana, babona bagiye gutsindwa bakazihisha cyangwa bakazijugunya, bagahinduka abaturage basanzwe, ingabo za RDF zikishima ngo zabohoje imijyi, kandi ari abaturage bahinduye imirimo gusa.

Ikindi Kabandana yumviye buhumye, akerekana ko ari umuhanga mu ishuri ariko ari umuswa ku rugamba, ni uko atamenye ngo ingabo ajyanye zizamara igihe kingana iki. Mwene ziriya ntambara ziba zishobora gutinda cyane, cyangwa abarwanyi kavukire bakabika imbunda bakigira mu burobyi no mu buhinzi, umunsi RDF yahashinguye ibirenge, bakongera bakisubiza aho bahoranye bakanarenzaho. Aha SADC yerekanye ko badatekereza giswa nk’u Rwanda, bavuga ko bazamarayo amezi ane (4), icyo gihe gukora igenamigambi biroroha kuko uba uzi ibigenda ku ngabo zawe, ukabishyira mu mezi uzahamara, utabaye nka Kabandana na Silas babwira bati mujyanye ingabo na polisi, ntihagire n’ubaza ngo igihe kiranga iki!

Ikindi cyatuma tutitega ikintu kinini kuri Maj Gen Kabandana ni uko u Rwanda rutumva ikibazo nk’uko SADC icyumva: u Rwanda rwasinye amasezerano yo gutabara Mozambique abarwanyi b’ibyihebe mu gihe SADC yo ibona ikibazo cya Cabo Delgado gishingiye ku benegihugu bahejwe ku mitungo kamere ihari, ahubwo ikajya gutunga abategetsi bimereye neza i Maputo, abandi bene imitungo bicira isazi mu jisho. Ntushobora na rimwe rero gukemura ikibazo utakizi, ngo ukirandure uhereye mu mizi!

Umuntu ubirebera mu mboni z’ubusesenguzi abona ikibazo cya Cabo Delgado nk’ imvura yaguye ku nzu ya Mozambique, amabati yaratobaguritse, RDF ikajya kubatera inkunga yo gukoropa muri salon, bakirengagiza ko niba badasakaye imvura izongera ikagwa, bikagenda kwa kundi. Bituma nta musaruro twakwitega kuri RDF.

Niba RDF izafasha Mozambique gutsinda urugamba (battaille), ninde uzayifasha gutsinda intambara (guerre)? Kuki batigira ku rugero rwa Afhganistan?

Gutsinda urugamba biroroshye kuko Al-Shabab ishobora guhagarika imirwano uyu munsi, RDF ikibwira ko itsinze igataha, bakongera bakubura imirwano. Ubwo se mu by’ukuri intambara yaba itsinzwe???

Icyo Mozambique yari ikwiriye si ingabo zo kurwana, ahubwo ni ibitekerezo byo guhuza abanyagihugu, bakicara, bagashakira ibisubizo ibibazo byabatanyije birimo gusanganya ubukungu bukomoka muri Cabo Delgado, ku buryo bushimishije abaturage bose, naho gutega umutekano ku mbunda za Kagame ni ukwibeshya cyane. Gutsinda urugamba rw’amasasu ntabwo birambye, nko gutsinda urugamba rwi ibitekerezo. Ikindi kerekana ko RDF izatsindwa urugamba irimo nuko umubare uvugwa ba abasirikare bagiyeyo udahagije mu karere gakubye inshuro enye u Rwanda. Aho bafashe bahasigira abasirikare ba Mozambique, bamwe bari baratsinzwe urugamba! Ibyo ni abasesenguzi bazi ako karere babivuga.

Mu kwanzura rero twavuga ko ubutumwa bwa Gen Kabandana bufite intego yo gutsinda urugamba rw’amasasu gusa, kandi byo birashoboka cyane, hagati aho bakica ni impunzi za Abanyarwanda. Ariko habuzemo gutsinda intambara. Mozambique ikwiye kwibuka ko igihugu kidashobora kugira umutekano urambye kiwukesha abanyamahanga, ko umutekano urambye udashobora kugerwaho abanegihugu badashyize hamwe, ko intambara ntabwo ikemura ibibazo ndetse ko ubuyobozi n’imiyoborere myiza bitava ahandi.

Kabandana taha! Abanyarwanda b’abahanga basanga amahanga ahanda. Amagara ntasaranganywa n’amagana. Amafaranga y’amabara arangaza abashaka ahazaza b’abanyambaraga bagahatana, bakazasaza, bagapfa amara masa. Abatarangara basanga Abanyarwanda bazahatabwa, hakagaragara amabara, n’akataraza kakaza! Abanyamahanga batabarwa amasaha ataraba amagana bakazabamamaza bashaka!

Umwanditsi wa Ndabaga TV