U RWANDA RUHERA HE RUHAKANA GUHUNGABANYA UMUTEKANO WA CONGO?

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Isi yose imaze iminsi ihangayikishijwe n’umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwa RD Congo, hafi y’umupaka isangiye n’u Rwanda. Ibi bihugu byombi byakomeje kwitana bamwana, ariko ugasanga u Rwanda rwigiza nkana kuko imyaka imaze kuba 26 rudasiba guhungabanya uyu mutekano ahanini rugamije kwisahurira amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere uhari ku bwinshi. RD Congo yo ishinja u Rwanda gufasha M23 ikitwaza guhiga abagize FDLR nyamara u Rwanda rukabihakana rwirengagiza ko rudahwema gutangaza ko FDLR yarangiye ukibaza icyo abasirikare barwo bamara kindi muri iki gihugu uretse gusahura.

RD Congo yasohoye urutonde rw’abarwanyi bakomeye babanje kunyura muri APR nyuma bakaba ari bo bagiye baba ku isonga rya M23, ariko u Rwanda ruraruca rurarumira, ntirwagira icyo rurenzaho kuko ruzi ko ari ukuri, ahubwo rwumvikana ruvuga ko abasirikare barwo babiri bafashwe na FARDC, ndetse hari ibisasu byatewe ku butaka bwarwo ariko abasesenguzi babyamaganira kure kuko imvugo za Kigali zahise zerekana ko nta bisasu byavuye muri RD Congo kuko kumva abategetsi bahumuriza abaturage ko nta bisasu bizongera kuhagwa bivuze ko bari bazi neza aho byavuye ndetse n’uwabiteye. Impaka zakomeje kuba urudaca, buri wese yibaza icyo bihatse, bikagaragara ko Kagame n’abambari be barimo gutara impamvu yo kujya gusahura RD Congo.

U Rwanda ruhora ruvuga ko rutazarebera iyicwa ry’Abanyamulenge nyamara bo bakemeza ko ibibazo byose bafite babiterwa n’u Rwanda kuko rwababeshye ndetse rukabagira agakingirizo ko kugira ngo bigarurire ubutunzi bwa RD Congo, nyamara iki gihugu ntacyo kitabakoreye kuko cyemeye ubwenegihugu bwabo ndetse bemererwa uburenganzira nk’ubw’abandi baturage, ndetse bashyirwa mu myanya yo hejuru haba mu butegetsi bwa gisivili cyangwa bwa gisirikare.

Nyamara se u Rwanda uretse kubarasira mu nkambi ya Kiziba ikindi rwabakoreye ni iki? Uretse no mu nkambi z’impunzi abandi bapfira hirya no hino bikabeshywa ko biyahuye nk’uko byagendekeye Me Bukuru Ntwari na Danny ndetse na Dr Kigabo Thomas wishwe bakabeshyera Covid-19. Ibi se bumva bizabeshywa kugeza ryari?

Iki rero nicyo cyatumye Abaryankuna bicara bakora ubusesenguzi bibaza aho u Rwanda ruhera ruhakana ko ari rwo ruhungabanya umutekano wa RD Congo n’akarere muri rusange. Ese ni kuki RD Congo ishyira mu majwi u Rwanda ntivuge ibindi bihugu kandi isangiye umupaka n’ibihugu 9 ari byo Burundi, Tanzania, Zambia, Angola, Congo Brazzaville, Centrafrique, Soudan y’Amajyepfo, Uganda n’u Rwanda? Ibi rero nibyo gusesengura muri iyi nyandiko, ibihishwe bigaragare, abaturage bave mu rujijo bareke gukomeza kubeshywa ikinyoma cya Kagame gishaje.

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru ubirambyemo witwa Jean de Dieu Kalinijabo wamenyekanye cyane ku kinyamakuru kitwa Primo TV kikaza guhinduka bitunguranye Primo Media TV ku mpamvu zitavuzweho rumwe, bamwe bakabishinja Leta ya Kagame ariko nyir’ubwite akabihakana, yaganiriye na Ukwezi TV maze atangaza byinshi kuri iki kibazo. Si nawe wenyine kuko abantu benshi bamaze kurambirwa n’uku kwivanga kwa Kagame mu bibazo bya RD Congo kugeza n’ubwo Abanyamerika bemereye inkunga iki gihugu ngo kirebe uko cyahangana n’ibitero bigamije kugisahurira umutungo gusa.

Mu magambo ye, Jean de Dieu Kalinijabo avuga ko ibintu birimo kubera muri RD Congo birimo urujijo rwinshi kuva mu 2012. Yagize ati: «Perezida Kagame yagiye i Nyakinama mu ishuri rya gisirikare, mu 2012, maze avuga ko bijya gutangira umuryango mpuzamahanga wegereye u Rwanda urubwira ko wifuza kubafasha mu guta muri yombi abantu bamwe muri iriya mitwe yitwaje intwaro, ariko arabyanga, ngo ndetse uyu muryango urubwira ko nirutawufasha ruzashyirwa mu gatebo kamwe n’iriya mitwe.» Uyu musesenguzi akabona ko ariyo mpamvu iyo M23 ihagurutse buri gihe bavuga u Rwanda, kandi ni nabyo ntaho rwabicikira mu gihe abari muri uyu mutwe nta handi rwabicikira uretse kumesa kamwe rukemera ko ruwufasha ku mugaragaro. Yongeye aho ati: «Biratangaje kuba uyu munsi ntacyo Umuryango w’Abibumbye urimo kuvuga ku bibera muri Congo muri iyi minsi. »

Perezida Kagame yabwiye abasirikare bari i Nyakinama ko nta n’isasu na rimwe u Rwanda rwigeze ruha M23, ariko ukuri kurazwi. Kalinijabo asanga hari ibihugu bikomeye bifite inyungu ku mutungo kamere uboneka muri RD Congo na cyane ko hari imodoka ya MONUSCO yakoze impanuka basanga hapakiyemo amabuye y’agaciro, akaba ariyo mpamvu imyaka ishize ari myinshi izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zitarabasha kugarura amahoro muri aka karere. Kuba RD Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 ifite ishingiro kuko yiyerekaniye abasirikare babiri b’u Rwanda, Gad na Elysée, bafatiwe ku butaka bwabo ndetse Amerika ikaba yarasabye kubakoraho iperereza ryimbitse.

Gusa ibi ntibihagije kuko RD Congo igifite urugendo rurerure rwo gukusanya ibimenyetso ngo yereke amahanga ko abasirikare ba Kagame binjiye byeruye mu ntambara ya M23. Bitari ibyo bizakomeza bihwihwiswe ari nako Kagame akomeza kwisahurira kuko nicyo agamije.

Kuba Leta zombi zitana bamwana si ukuvuga ko ikibazo Congo ifite gishingiye ku miyoborere. Ntabwo abayoboye Congo bose ari abaswa. Ababyitiranya n’uko amatora yegereje nabyo nta kuri kurimo kuko amatora yaba cyangwa ataba, ntibikuraho ko u Rwanda ruzahora rurakiye umutungo kamere wa Congo, n’ikimenyimenyi Gen Sultan Makenga urimo kurwanisha M23 uyu munsi yahungiye muri Uganda ariko RD Congo ishyira mu majwi u Rwanda. Ubwo se buri wese ntiyakwisobanurira impamvu? Ntabwo Uganda yagira ijambo rinini kuri M23 kurusha u Rwanda rwatoje abasirikare bayo, rukaba rubitwaza ngo rusahure iki gihugu.

Igitangaza kurusha ibindi ni uko Lt Gen Kainerugaba Muhoozi atahwemye kwemera ko M23 ifite ishingiro, ariko RD Congo ntijya ishinja Uganda kuko izi neza ko nta nyungu ifite mu kiswe “Balkanisation”, ahubwo u Rwanda ntirwacika uku gukekwa kuko abagize M23 bavuga Ikinyarwanda, kandi u Rwanda ruhora rwigamba ko iriya ntara yahoze ari iy’u Rwanda mbere yo gushyiraho imipaka byabereye mu nama za Berlin, mu 1884, na Bruxelles, mu 1910, rugahangayikishwa no kuba rwakongera kwisubiza aka karere kandi bidashoboka.

Ku rundi ruhande, kuba abasirikare ba FARDC baragiye bafatanya n’aba RDF mu bikorwa bitandukanye mu guhashya FDLR, birahangije ngo Leta ya RD Congo ibashe kwisobanurira neza uri inyuma ya M23. Bityo rero nta hantu na hamwe u Rwanda rwahera ruhakana kuba inyuma yo guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Leta y’u Rwanda ihora irangwa no kwivuguruza. Rimwe ngo FDLR ntikiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ngo kuko hasigaye abasirikare bacye cyane, bagaragara bagiye kwishakira icyo barya, bakaba batabasha gutera u Rwanda, nyamara ukongera ukumva ngo ruhangayikishijwe n’uko abasirikare ba FDRL bongeye kwihuza na FARDC ngo barwanye M23. Ibi ni akaga gakomeye kuko u Rwanda ruhakanira kure ibi birego.

Abasesenguzi batandukanye basanga ikibazo cya RD Congo gikwiye kureberwa mu ndorerwamo za gahunda ya “Somalization of the World” Amerika ifite muri iki gihe. Ikibazo cya RD Congo si imitwe itagira ingano iharwanira ahubwo ikibazo ni abanyabubasha b’isi bashaka gusahurira mu nduru imitungo y’ibihugu nk’iki.

Mu mboni z’umusesenguzi Kalinijabo, asanga umwanzi w’u Rwanda atari RD Congo, ndetse n’umwanzi wa RD Congo si u Rwanda. Umwanzi w’ibi bihugu byombi ni inzara. Umubano w’ibi bihugu wajemo agatotsi kuko Kagame aba ashaka kuruma agahuha, nyamara igiteye amakenga ni ukuntu u Rwanda ruba rushaka kwigira umwere aho kwemera gusasa inzobe. Ibi rero si iturufu rwarisha kabiri.

Nta wumva Ikinyarwanda wese utarumvise imvugo ya Gen Mubarak Muganga wabwiye abamotari i Nyamirambo muri stade ko RwandAir ijya muri Congo igasigayo abasirikare, bakica abaturage bagasigara bafumbira ishyamba rya Congo bakigarukira, none icyemezo cya mbere RD Congo yafashe ni uguhagarika izi ndege za Kagame. Ikindi gitangaje ni uko EAC yahisemo kwicecekera mu gihe ibihugu byombi biyirimo birebana ay’ingwe. Binatuma basesenguzi benshi babona ko uyu muryango ari icyuka gusa kiri aho. Iyo kitaza kuba icyuka uyu muryango uba warahagurutse ugahagarara ugashaka ituze hagati y’ibihugu byawo byombi.

Na none nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Red Blue JD witwa Abayo Yvette Sandrine, kwitana bamwana ku watangije imirwano hagati ya RD Congo na M23 biracyateje urujijo, bigatuma u Rwanda rubona icyuho cyo kwivanga muri iyi ntambara. Uyu munyamakuru asanga n’ubwo Umuryango w’Abibumbye warasabye impande zombi guhagarika imirwano, nta cyizere kinini gihari kuko ingabo zawo, MONUSCO zamaze kujya ku ruhande rwa FARDC maze bakoresha imitwe itandukanye irimo FDLR, Mai Mai Nyatura, n’indi myinshi, maze iyi mitwe igafasha Leta ya RD Congo kurwanya M23 bivugwa ko ifashwa n’u Rwanda.

N’ubwo u Rwanda rubihakana ariko birigaragaza. Nta hantu na hamwe rwahera ruhakana kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’aka karere kuko nibyo byaruranze kandi ruracyanyotewe n’umutungo kamere uhaboneka. Nta wundi wakungukira mu kwitana bamwana ku mpande zombi uretse Kagame.

Uko ibintu bigenda bihindura isura niko abaturage badafite aho bahuriye n’ibi bibazo bagenda babihomberamo. Amakuru dukesha BBC avuga ko Leta ya Congo yashishikarije abanyekongo guhaguruka bakica abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda. Ibi ni ibyatangajwe n’umupolisi mukuru aho yumvikanye abwira abanyekongo ati: «Banyekongo mwese, nimuhaguruke n’abagore n’abana, ino ntambara irareba rubanda rwose». Yongeyeho ati: «Buri wese nashake ikintu cyica, cyaba umupanga cyangwa ikindi maze yirwaneho, yikize umwanzi». Izi mvugo rero zo guhembera urwango ziraganisha ahantu habi cyane kandi nta watinya kuvuga ko u Rwanda rutabona aho ruhera ruhakana uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano w’aka karere, kuko rudafashije M23 ntabwo umwiryane wavuka mu baturage ba Congo.

Ku rundi ruhande, hirya no hino haribazwa ikigiye gukurikiraho. Nyuma yo gukomeza kwigira mwiza ku ruhande rw’u Rwanda, abasesenguzi basanga ari amendezo yo kugira ngo rutere Congo ku mugaragaro. Hagati aho imyigaragambyo ku ruhande rwa Congo yamagana u Rwanda irarimbanyije. Barasaba ko imipaka yafungwa mu gihe abatuye mu Rwanda bakuragayo amaramuko nabo bifashe mapfubyi, bicira isazi mu jisho.

Abasesenguzi basanga nta mpamvu n’imwe yatuma u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri Congo kabone n’iyo rwaba rwitwazwa ko rwateweho ibisasu. Umusesenguzi Ismaël Buchanan yabwiye Igihe.com ko Congo ari igihugu cyigenga gifite ubusugire bwacyo, ngo kuba cyaterwa n’ikindi gihugu ntibyapfa koroha na busa. Akabona ko igishoboka gusa ari ugushyira imbere ibiganiro, ariko ntibifatika kuko u Rwanda rufite ibindi rushakayo. Ibi binunganirwa na Albert Rudatsimburwa nawe usanga kuba u Rwanda rwarohereje ingabo muri Centrafrique, Mozambique n’ahandi byarabanje gushingirwa ku masezerano y’impande zombi, akaba asanga RD Congo itakwemera gusinya amasezerano ngo rwoherezeyo ingabo mu gihe irushinja gufasha M23.

Mu kwanzura ubu busesenguzi rero dusanga nta wundi mwanzi w’amahoro aka karere gafite uretse Kagame na FPR ye. Inyota ya Kagame yo gusahura Congo ntikwiye kuburizamo umugambi w’amahoro ibindi bihugu bifitiye abaturage babyo. Ntibihwitse kumva ko umuntu yaba ikibazo ku karere kose. Amahirwe ahari ni uko isi yose yamaze kwisobanurira ukuri. U Rwanda ruzakomeza ruhakane guhungabanya umutekano wa Congo, ariko ibikorwa ubwabyo birivugira. Bitinde bitebuke, amaherezo y’inzira ni mu nzu, ubugome FPR ikorera Abanyarwanda, ikaba ishaka no kubwambutsa imipaka nk’uko yagiye ibikora mu myaka 26 ishize, ntibigishoboye kwihanganirwa. Igihe cyarageze ngo buri wese arebe icyo umutekano urambye umumariye. Nta rwaho na ruto agasuguro ka Kagame kagikwiye kubona, kabone n’iyo rwaba rwahimbye impamvu 1000 zo gutera Congo, kubinyuza muri M23 ntibizafata kuko Abanyamerika n’Abanyaburayi bamaze kubyinjiramo.

FPR, AHO UGANISHA AKARERE SI HEZA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Remezo Rodriguez