SEGIKUBO BARAFINDA FRED ARAVUGA AKARENGANE K’IBIHEKANE FPR-INKOTANYI IKORERA ABANYARWANDA.

Spread the love

Segikubo Barafinda si umusazi ahubwo ni INDASHYIKIRWA, ni Umunyarwanda nyamurwanda uyu bita “Imana y’I Rwanda”, ntacabinya kandi ntaca ubucuma. Umuteze amatwi, wumva avuga icyaha mu izina ryacyo kandi akabivuga mu buryo bw’ubwenge gakondo bwa Kinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Mukunzi Ruben wa Radio Urumuri, yagaragaje ibibazo n’ibitagenda mu gihugu cy’u Rwanda, agaragaza akarengane kaba mu Rwanda, agaragaza ubunyamaswa n’ubusambo bw’abari ku ngoma kandi akabisobanura ku buryo bwumvikana neza. Mu gice cya mbere k’ikiganiro, twabashije kumvamo ibibazo by’ingutu 9.

Segikubo Barafinda Fred aragira ati: “Ino baba bashaka ko ibintu byose byinjira mu muryaango w’umuryango umwe, abandi bakabura icyo binjirana mu miryaango y’imiryango yabo…” Dore ibyaha bifatika ndetse binakomeye  Segikubo Barafinda Fred arega ubutegetsi bwa FPR-Kagame:

 1. Transport mu Rwanda yose bashyize mu kigega cy’umuntu umwe, baciye andi mamodoka na bandi bantu bigiriraga ibinyabiziga bose, babibakuyeho, hanyuma byose bijya mu maboko y’abantu babiri, batatu… hari abantu batarenze batanu bagabana ayo mafaranga… Nibemere icyaha bamanike amaboko, amaguru bamanike, amabuno bakubite hasi bemere icyaha ko bigwijeho ibya rubanda.

2. Narafunzwe maze kubabuza kudahindura itegekonshinga ingingo y’101, yabuzaga perezida wa Repubulika kutarenza manda 2 akaba yari yaranashyizeho umukono ko atazabirengaho, ngo nabirengaho azabihanirwe n’amategeko, ariko abirengaho bavuga ko abaturage babibasabye, kandi mbabamo hano abaturage barabyinubiraga… Itegekonshinga ntabwo ryari ritubangamiye… usibye umugabo umwe washakaga ko rihinduka kubw’inyungu ze bwite…  Umuryango umwe nukomeza kuzamuka wonyine indi igakomeza igakena kizaba ari icyorezo kabuhariwe!

3. Abantu benshi bagiye bagerekeranaho imanza, bakagukatira urubanza umwe ngo ni umugabo wo kubihamya kandi ari ibitekanikano… ntahanu wajya kwirenganuza ngo bikunde…

4. Bamfungiye amazi n’umuriro  kandi narabyishyuye, n’inzira ijya iwanjye barayifunze… nabibaza bakavuga ko ndi igipinga cya Leta, ndi umwanzi w’igihugu…

5. Baranshimuse  mburirwa irengero mara iminsi 120. Banshimuse inshuro 5 zitandukanye mu bihe bitandukanye, bamfungira kwa Gacinya, i Remera kuri Metropolitarian police hafi ya stade. N’ahandi iyo za Kami, za Kibagabaga no munzu z’abanyepolitike Kicukiro muri special, nabagaho amapingu ku maguru no mu rukenyerero… Urumva umusaza w’akataraboneka nkanjye, kunkora amarorerwa nk’ayo ndi umuziranenge koko, ubwo umuturage nka bakavukire byabagendekeye bite koko!

6. Basoresha ubutaka gakondo bahawe n’Uwiteka ku buntu bataguze batanaguranye … nyamara barabubasoresha, ntibajya bagaragaza amafaranga yavuye mu butaka imbumbe, ngo bagaragarizwe icyo yakoze muri iyo myaka yose,… ushobora gusanga ikibuga cy’indege cyubatswe kubwa Gegroire Kayibanda kikiri mu madeni kitarigeze kishyurwa, imihanda yose ya kaburimbo yakozwe, ushobora gusanga  itarigeze yishyurwa…

7. Ibishanga baragurishije byose mu gihugu, umuturage ntakigira inkuka, ntibakigira aho bahinga, inzara yaratwishe imbere mu gihugu, ibiciro byarazamutse, abantu ni abashomeri, abantu ntibize n’abize nabo barashomye… harimo cya ndakuzi, ikimenyane muri make, ruswa…

8. Ikibuga cy’indege baragikorotiriye (barakizitiye) nta muturage ushobora kujya ku kibuga cy’indege… ugiye muri Kenya, Entebbe, umuturage ashobora kujya kukireba akamenya uko kimeze. Ushobora gusanga icyo kibuga cy’indege ariho byururukira, ambaranse akaba arizo zibikwirakwiza hirya no hino mu gihugu n’izindi modoka z’abayobozi ngo zigira ubudahangarwa… Ko ntawe uba hejuru y’amategeko… bashyizeho speed governor, nibo bavuduka cyane umuturage bamubonaho akavuduko bakamuhana n’ikinyabiziga cye bakagiteza cyamunara, urumva  ni akarengane k’ibihekane…

9. Bakodesha abaturage amazu yabo bakayabasoresha nkaho  bayabubakiye babahinduye abapangayi mu mazu yabo kandi ntibemererwa no kuyubaka, abakire nibo bemererwa kubaka gusa abakene ntibemererwa, nayo bafite arasaza ntibemerwa kuyasana ngo abanze atange amafaranga, kandi ibyo byose ni ruswa,… Ruswa bayambitse amakanzu yera …buri kimwe cyose baragicuruza, umuturage nashaka gucukura umusarane we wo kwihagarikamo, ngo abanze ajye kwaka ibyangombwa ku murenge, ibyo bibaho!? Ntiyakubaka igikoni, ntiyakongeraho icyumba ku nzu ye… nta burenganzira ku butaka, ntaburenganzira ku muzu yacu…

Segikubo asanga ari we ukwiye kuba Perezida wa Repubulika nyawe kuko abandi bashobora kuza bakajya bahorana, avuga ko Kagame afite impungenge zo kuva ku butegetsi kubera abo yahemukiye, amwizeza ko yamurindira umutekano, avuga ko yasubiza abaturage uburenganzira ku butaka no kuyindi mitungo … Segikubo avuga amagambo akomeye kandi yuzuye ubwenge byose akabivuga mu buryo buvanzemo no gutebya kwinshi!  

Muzamenya ukuri, ukuri kuzababatura.

Kurikirana ikiganiro mu buryo bw’amajwi hano hasi urinde ugera ku mu sozo, wumve uko we yumva aho uwarashe indege ya Habyarimana aho yari ahagaze…

NTAMUHANGA Cassien