RUBANDA RUSHISHWA NABI! AHO GUKEMURA IKIBAZO BARIGUCURA IMIGAMBI MIBISHA!

Spread the love

Ijisho ry’Abaryankuna mu Murenge wa Cyeza

Akarere ka Muhanga.

Abo ntabandi ni abagabo batatu bafatiwe mu cyuho n’ijisho ry’Abaryankuna ryo mu Murenge wa Cyeza maze rigashyira ahagaragara imikorere y’abo idahwitse ndetse irimo na ruswa, mu mugambi wabo wo guhuguza umukecuru UZAMUKUNDA Pascasie utuye mu Mudugudu wa Bwiza,Akagali ka Kivumu ho mu Murenge wa Cyeza.

Ikibazo cy’aba bagabo twakigaraga mu nkuru yasohotse ku rubuga rw’Abankuna ku itariki ya 17 Mutarama 2019 mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti: Umugabo NZEYIMANA Alexandre aratuga ruswa OPJ IYAMUREMYE  Emmanuel wa RIB, Gitifu w’Akagali ka Kivumu  IMFURA Ereneste n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwiza  UWITIJE Jean d’Amour”!

Mu mikorere iranga Abaryankuna irimo ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo tugamije gukubitira ikinyoma ahakubuye,dushingiye ku bimenyetso n’amakuru bidashidikanywaho,twashyizeho numero z’abantu b’ingenzi bose bavugwagaga nuri iyo nkuru,kugira ngo uwashidikanya cyangwa uwashaka kuyikurikirana abe yakwihamagarira abo bagabo !

Ntitwagarukiye aho gusa,kuko twe ubwacu, twanoherereje iyo nkuru abayivugwamo kugira ngo babe bakikosora kandi basubize ibintu mu buryo kuko amazi atakiri yayandi! Ubu ijisho ry’Abaryankuna riri hose,rirabona kandi ntaho wakwihengeka!

Njyewe ubwanjye uriho wandika iyi nkuru nakoresheje uko nshoboye ndara mbonye abagabo batatu b’ingenzi bavugwaga muri iyi nkuru ari bo OPJ wa RIB Emmanuel IYAMUREMYE, Gitifu w’Akagari ka Kivumu Ereneste IMFURA na Veterineri  Alexandre NZEYIMANA. Bose uwo munsi biriwe bareba nk’umugabo wariye ibiryo by’umwana! Bose bakubiswe n’inkuba basa n’abarota.

Mu butumwa bugufi Gitifu yatinyutse kwandikira Umuryankuna wari umuhaye iyo nkuru,yanditse abaza ati:                                 “ Abaryankuna se ni bande?”

Yasubijwe muri aya magambo:

“Abaryankuna ni Abanyarwanda bafite u Rwanda ku mutima… Turagusaba kuba imfura nk’uko izina ryawe ribivuga!”

Arongera agira ati: “Kugira u Rwanda ku mutima ni ukwandika umuntu mutamubajije cyangwa ibi ni uguharabika!”

Gitifu w’Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza Imfura Ereneste,Arasabwa n’Abaryankuna ko izina ryaba umuntu!

Abandi bo bababaye nk’abahahamutse birwa bakebaguza burinda bwira!

Twakomeje gukurikirana aba bagabo kugira ngo turebe ko bakwikubita agashyi,ariko bamaze gushira impumu,bongera guhura bashakisha uburyo ibintu byabo byageze hanze bagasigara bambaye ubusa! Amakuru yizewe ni uko Iyamuremye yagiriye inama Gitifu koshya Nzeyimana ngo gusaba impapuro mu buyobozi zo kurega ikinyamakuru “Abaryankuna” ngo akanashyiraho “Abo akeka ko batanze amakuru” akabishyikiriza RIB!

Ayo ni amayeri yo kugira abo bahungabanya bitwikiriye amaperereza. Ariko burya si buno! Ayo makuru maze kuyamenya nashyikirije Ubuyobozi bw’Abaryankunda mu Ntara y’Amajyepfo. Umuyobozi ku rwego rw’Intara yampaye igisubizo gito cyane agira ati : “Rubanda rushishwa nabi…” ! Ubundi umuntu Ijisho ry’Abaryankuna ryateye imboni rikamwandika riba rimukebura,iyo rishyizeho numero ye,riba ritanze abagabo,iyo rimwihereye ubutumwa kuri telephone ye ngendanwa riba rimuhaye gasopo!

Mbajije Umukuru w’Abaryankuna uko byagenda baramutswe barezwe muri RIB,yansubije muri aya magambo. “Abaryankuna bari gukora ku nyungu z’abanyarwanda,ntibakerezwa n’urwego rurwanya kandi rubangamira inyungu za rubanda…Mukomeze akazi kanyu!”

Hagize uwifuza kunyomoza cyangwa gukurikirana iyi nkuru yakwihamagarira abavugwa muri iyi nkuru,kuko Abaryankuna batanga inkuru ya “Mpuruyaha”:

Veterineri

Alexandre NZEYIMANA: +250 786194642 cg +250 788875204

Gitifu w’Akagali ka Kivumu

IMFURA Ereneste:+ 250 788833498

OPJ wa RIB

 IYAMUREMYE Emmanuel  : +250 782518693

RUBIBI Jean Luc

Intara y’Amajyepfo