RDF YABA ISHAKA KUJYA MURI ETHIOPIA ? ICYIHISHE INYUMA Y’AMAPETI YAZAMUWE HUTI HUTI

Spread the love

Ethiopia ni kimwe mu bihugu biri mu ihembe ry’Afurika hafi y’Inyanja Itukura, hakaba atari na kure y’Inyanja y’Abahinde, kikaba kitarigeze gikolonizwa n’abanyaburayi kuko ubwo Ubutaliyani bwageragezaga gufata bugwate iki gihugu, byarangiye abazungu batsinzwe barataha, kirokoka gutyo.

Ibi byahaye iki gihugu amahirwe yo gutoranywa ngo gicumbikire, mu murwa mukuru wacyo Addis-Abbeba, icyicaro cy’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (OUA), ubwo washingwaga muri Gicurasi 1963, ukaba waraje guhinduka Afurika yunze Ubumwe (AU) nyuma, ariko icyicaro gikomeza kuba cya kindi.

Ethiopia yakomeje kurangwa n’amakimbirane hagati yayo na Misiri ndetse na Sudani, ahanini bagapfa imikoreshereze y’amazi y’uruzi rwa Nil buri wese yita aye. Hakiyongeraho intambara z’uduce twahoze ari utw’iki gihugu, nyuma tugashaka kwigenga, harimo Eritrea, yigenze mbere n’Intara ya Tigray ibishaka uyu munsi, irangajwe imbere n’ inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ubu zirwanira mu mutwe uhuriweho n’abandi barwanyi bo muri Tigray wa Tigray Defence Forces (TDF).

Imirwano yatangiye muri 2019 yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu 2021 ubwo inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ubu zirwanira mu mutwe uhuriwemo n’abandi barwanyi bo muri Tigray wa Tigray Defence Forces (TDF), zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle. Ibi byabaye nyuma yuko ingabo za Leta ya Ethiopia zitangaje ko zahavuye zikanatangaza agahenge (trève).

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed Ali, wanatwaye igihembo cy’amahoro cya Nobel mu 2019, yasabye abaturage b’abasivile kujya mu gisirikare bakagifasha kurwanya inyeshyamba zo mu karere ka Tigray. Yagize ati “Abanya-Ethiopia bose bashoboye bagomba kugaragaza gukunda igihugu kwabo bajya mu ntambara, irimo guca ibintu mu majyaruguru y’igihugu”. Ibi birababaje cyane!!!

Mu itangazo rye ryo ku wa kabiri, tariki ya 10/08/2021, Dr. Abiy Ahmed yavuze ko igihugu cyose kigomba gushyigikira urugamba rwo gutsinda TPLF. Yagize ati “itangazamakuru, abahanzi n’impirimbanyi ziharanira imibereho myiza bitezweho gutanga umusanzu mu kongerera imbaraga ubufasha bw’abaturage ku gihugu“. Yongeyeho ko “Buri Munya-Ethiopia agomba gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano akaba amaso n’amatwi y’igihugu mu rwego rwo gutahura no gushyira ahagaragara ba maneko n’abakorera abaterabwoba ba TPLF “. Ageze aho kubita abaterabwoba?

Imirwano yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020 hagati y’ingabo za Leta na TPLF, iyi yategetse Ethiopia mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, nyamara ubu ikaba igenzura Tigray, aho yaje guhirikwa ku butegetsi. Abakuru ba TPLF bashwanye na Dr. Abiy Ahmed Ali ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, n’ubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za Leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero Leta yayigabyeho. Leta yumvaga byoroshye ariko kugaba ibitero byayibyariye amazi nk’ibisusa.

Imirwano yatumye abantu barenga miliyoni ebyiri bata ingo zabo, naho ababarirwa mu bihumbi amagana ubu babayeho mu nzara ivuza ubuhuha. Mu byumweru bitandatu bishize, Leta ya Ethiopia yatangaje ko ku ruhande rwayo itanze agahenge (trève) kugira ngo imfashanyo ishobore gutangwa, banabashe gutangira igihembwe cy’ihinga, nyuma yo gutakaza uturere tw’ingenzi turimo n’umurwa mukuru Mekelle.

Ntabwo bikiri Tigray gusa ihangayikishije Leta ya Ethiopia. Uturere bihana imbibi twa Afar ndetse – by’umwihariko – na Amhara, dusa nk’udukomeje kurushaho kuba mu byago bikomeye. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8, inyeshyamba zo muri Tigray zafashe umujyi ubumbatiye amateka wa Lalibela muri Amhara – bisa nkaho zitigeze zirwana, zatsinzwe ruhenu. Imirwano kandi yanavuzwe mu mujyi w’ingenzi wa Weldiya.

Gusaba abaturage “gufata intwaro” ni itangazo rikomeye, ariko hari ibibazo biri kwibazwa ku cyo ibyo bishingiyeho ndetse no ku mbaraga nyakuri igisirikare cya Leta gifite. Ese iyi nama yayigiwe na nde?

Ibi bibazo byose rero nibyo byatumye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia afata inzira atangira kujya gushaka amaboko mu mahanga, harimo n’u Rwanda, aho mu mboni za Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, abona Kagame nk’umucunguzi uzamufasha gukemura ikibazo cy’inyeshyamba zo muri Tigray, nk’uko yabikoze muri Centrafrique na Mozambique, nyamara ntakamenye ko Kagame ari umucancuro mubi, adashobora kohereza ingabo ze atabitegetswe na ba Mpatsibihugu, nabo baba bafite inyungu mu karere kugarijwe n’imirwano.

Ni muri urwo rwego ku cyumweru, ku wa 29/08/2021, Dr. Abiy Ahmed yerekeje mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi 2, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, ndetse kuri uwo munsi agirana ibiganiro mu muhezo ukomeye na Perezida Kagame. Itangazo ryo kuri Twitter y’Urugwiro rigira iti “Baganiriye ku ngingo zitandukanye z’ingirakamaro zirimo ibijyanye n’umwihariko w’ibihugu byombi, ibirebana n’Akarere ndetse n’ibirebana n’aho isi igeze ubu.”

Ibi byatunguye abasesenguzi batandukanye kuko ubundi ibiganiro bibera muri Village Urugwiro, hatangazwa ibyavuyemo, ariko ibi byo byagizwe ibanga, ku buryo utabura kwibaza icyo bihishe. Aha rero niho abasesenguzi bahereye bavuga bati “Ethiopia yasumbirijwe none yaje gusaba umusada kwa Kagame”. Ibi bigasa no kwishyuza uruhare rukomeye Ethiopia yagize mu gushyigikira FPR ubwo yateraga u Rwanda mu 1990, ndetse Minisitiri w’Intebe wariho icyo gihe, Meres Zenawi, akaba yarabiherewe imidari.

Nyuma y’uwo mubonano Perezida Kagame yakiriye Dr. Abiy Ahmed ku meza basangira ifunguro rya nimugoroba. Nabwo nta wuzi icyo baganiraga kuko abakurikiye amafoto bavuga ko babonaga Dr. Abiy Ahmed atuje kandi afite icyizere nk’umwana uri kumwe na se, kandi amwizeyeho imbaraga zo kumukemurira ibibazo.

Mu masaha y’igitondo cyo ku wa 30/08/2021 nibwo Dr. Abiy Ahmed yasoje urugendo rwe mu Rwanda, yongera guherekezwa na Minisitiri Dr. Vincent Biruta. Ababarebaga babonaga afite icyizere akuye mu Rwanda ko igihugu cye kigiye gukubita inshuro abarwanyi bo muri Tigray, hasigara hibazwa gusa igihe Kagame azatangira koherezayo abacancuro be, n’uzabiha umugisha nk’uko Ubufaransa bwabigenje muri Cabo Delgado.

Nyuma y’iminsi 5 gusa, kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo Lt. Col. Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikari ruzwi nka J5. Uyu yigeze no kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva m’Ukwakira 2017 kugera m’Ugushyingo 2020.

Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col. Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel. Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché. Uyu akaba, nta kabuza, yarashimiwe uburyo arimo kwitwara mu kazi ke, aho yabashije kumvisha Dr.Abiy Ahmed ko adashobora gutsinda intambara, atifashije abasivile nk’uko FPR yabigenje aho yagiye inyura hose irwana. Reka tubibutse ko mu kwezi kwa ku Ukuboza bari bise Kagame “Imbeba yigize intare”.

Ibi byo gushyira mu gisirikare abasivile ntibyemewe n’Umuryango Mpuzamahanga, ariko ku nama za Kagame na Col. Karara, Dr. Abiy Ahmed agiye kubikoresha mu gihugu cye. Aha rero niho twibaza niba iyi nama y’ubugome izamusiga amahoro cyangwa ikazamusiga agifite cya gikombe cyitiriwe Nobel yahawe mu 2019.

MU MBONI ZA ETHIOPIA, KAGAME NI UMUCANCURO YIRINGIYE ARIKO UZAMUTA KU GASI.

Umwanditsi wa Ndabaga TV