POLISI Y’U RWANDA IRAHAKANA KURASA ABATURAGE MU CYICO NGO 2020 IZAGIRA IMIKORERE NTAMAKEMWA!

Spread the love

Akabaye icwende ka Kagame ngo kaba kagiye noneho koga!!! Mu kiganiro kerekanaga uko umutekano wari wifashe umwaka ushize wa 2019 cyabaye kuya 03 Mutarama 2020, Polisi y’igihugu yagiranye n’itangazamakuru mu Rwanda, iyi polisi yabajijwe impamvu irasa abaturage mu kico, ikanagerekaho kurasa abambaye amapingu maze umuvugizi wayo CP John Bosco KABERA, akanja amanwa avuga ko ibyo bitabayeho, ko biramutse bibayeho uwabikora yahanwa! Aha birasa n’aho yise abanyarwanda injiji cyangwa impumyi!

Mu mwaka ushize wa 2019 hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda humvikanye inkundura y’abapolisi barasa abaturage bakabica kandi babanje kubambika amapingu abandi bamanitse amaboko ariko ntibibuze umupolisi gukora mu mbarutso akarasa abaturage. Ikita rusange ni uko aba baturage babaga barwanije inzego z’umutekano!

Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru niba ntahandi abapolisi barasa atari mu kico,umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA yaramwaraguritse maze avuga ko nta mupolisi warasa umuturage yambaye amapingu gusa ngo hari abaraswa bashaka gucika. Yagize ati”ntabwo bishoboka ko umupolisi yarasa umuturage wambaye amapingu ntibibaho gusa hari abaraswa bashaka gucika naho byagaragara ko umupolisi yabikoze binyuranyije n’amategeko yabihanirwa”. Icyo kurasa mu kico cyo rwose yakoze uko ashoboye akiburizamo ntiyigera agira icyo akivugaho!

Umuvugizi wa Polisi arabihakana mu gihe ntagice nta kimwe cy’igihugu iki cyorezo kitageze nk’uko twabigarutseho mu nkuru zinyuranye twabagejejeho umwaka ushize! Kuvuga atya ni ugukeka ko abanyarwanda batabona cyangwa batumva!

Muri iki kiganiro humvikanye ikindi kibazo cy’abapolisi barangwa n’amagambo y’urukozasoni guhondagura abaturage ndetse no kubandagaza harimo no kubatuka ku babyeyi,umwe mu banyamakuru yabajije polisi ati:”twakomeje kumva no kubona abapolisi batuka ibitutsi nyandagazi abaturage baje kubafata kubera ibyaha bakurikiranyweho,ese ibi bitutsi polisi y’igihugu irabyigisha cyangwa niyo mikorere mishya?” Kuri iki kibazo umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP John Bosco yavuze ko umupolisi wese yaba umuto cyangwa umukuru aba agomba kubaha umuturage. Yagize ati: ” ntabwo twigisha abapolisi gutukana no kuvuga imvugo nyandagazi ariko abo byagaragayeho twabibahanira ndetse tukabirukana no mu gipolisi”.

Hirya no hino abaturage babaye abahamya b’abishwe n’abapolisi, nta rubanza, nta cyaha cyabahamye kandi banamanitse amaboko cyangwa babanje kwambikwa amapingu! Nta mupolisi urabihanirwa n’umwe!

Muri iki kiganiro, umuvugizi wa polisi yibukije nimero umuturage yahamagaraho bitewe n’ikibazo agize cyangwa abonye: “umupolisi nagutuka uterefone izi nimero 3511, umuntu wese wakenera ubutabazi bwihuse ayihamagara kuri nimero 112, ushaka kumenyesha iby’impanuka agahamagara 113, amakuru ku bijyanye n’uwarohamye mu mazi ngo hitabazwa nimero 110.Uwifuza gutanga amakuru ku bijyanye n’ahabereye inkongi ahamagara 111, amakuru ajyanye n’ahakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahamagara 3512, naho uwifuza gutanga amakuru ku bijyanye n’abana bahohoterwa, babuze cyangwa bakoreshwa imirimo ivunanye yahamagara nimero 116.”

Uyu muvugizi yavuze ko uyu mwaka wa  2020, Polisi izarangwa n’imikorere ntamakemwa, ntituramenya niba yaba yizeye neza ko bamwe bambikwa imyenda ya polisi na Kagame bagakora badakurikije ikitwa itegeko ryose uretse irye, niba Kagame yaba yarabakuye mu gihugu… Reka tubitege amaso!

RWENDEYE Maxime

Umujyi wa Kigali.