NYUMA YU URUPFU RWA JAY POLLY, HARI IMPUGENGE KURI MURUMUNA WE IYAMUREMYE JEAN CLÉMENT

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Kuwa kane tariki ya 03 Nzeli nibwo hatangajwe urupfu rwu umuhanzi Tuyishime Joshua, wakundwagwa wari uzwi ku izina rya Jay Polly. Ejo amakuru yageze ku ijisho rya Abaryankuna nuko hari impungenge kuri murumuna we bari bafunganye ubu nawe ukiri i Mageragere.

Iyamuremye Jean Clément uzwi ku izina rya Fils, ubu nawe akaba afungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere akaba ari murumuna wa Jay poll kuko ba mama babo bavukana. Yafatanwe na Jay Polly  bakaba barabanye kuva kera akiri umunyeshuri mumashuri yisumbuye, Iyamuremye Jean Clément atarajye mugisirikare mumwaka wa 2014. Mu gisirikare yabarizwaga muri compagne musicale yatozwaga na Sergent Robert ubu nawe wahunze Leta y’u RWANDA.

Iyamuremye Jean Clément yaje kwirukanwa mugisirikare nyuma yogufungwa hafi umwaka bivugwako yafatanywe ibiyobyabwenge ariko umuntu wo mu muryango we twavuganye akaba yatubwiye ko nabyo byari umugambi wari wateguwe kuko mubyukuri ntabyo yari yafatanywe. Impamvu zo kwibasirwa kuri uyu muryango ni gahunda yo kugambanira abantu uyu muryango wanze kwishoramo babisabwe na agatsiko ka FPR ariko tukaba tuzazigarukaho mu uburyo burambuye turamutse dusanze bitashyira abantu bamwe ndetse nu umuryango mu kaga.

Nyuma yaho yirukanywe mugisirikare nabwo akaba yaragiye kubana namukuru we Jay Poll ibi bikaba bituma ariwe muntu womumuryango we ufite amakuru menshi kuri uyumuhanzi ndetse akaba ariwe uzi imigambi yose yagiye acurirwa nkuko aheruka kubisobanura murukiko aho yavuzeko urumogi bafungiwe rwazanywe kukagambane numukozi wa RIB.

Mu kuburana kwe Jay Polly yavugaga ko yaba yaragambaniwe n’umwe mu bakozi ba RIB witwa Kaboko nk’uko byagaragaye mu mashusho no mu nkuru zanyuze mu binyamakuru binyuranye, aho uyu muhanzi yasobanuye ko yahamagawe na Docteur Rodrigue akamubwira ko afite abo ashaka kumuhuza nabo bifuza ko bagurana amasezerano yo kwamamaza ibikorwa byabo. Abo bamusanze mu rugo bazana n’uwo witwa Kaboko.

Ibi bikemezwa nuyu murumuna wa Jay Polly nkuko twabivuze haruguru ko uyumukozi winzego zubutasi zu Rwanda witwa Kaboko ariwe wazanye ibyo biyobyabwenge (urumogi) nk’uko yabitanzeho ubuhamya mu rukiko.

Icyatangaje benshi ni uko yaba Docteur Rodrigue wamuzaniye abantu mu rugo yaba na Kaboko ubundi babaye nyirabayazana wo kurenga kuri ayo mabwiriza ndetse Kaboko we ashinjwa no kuba ariwe wazanye ibyo biyobyabwenge bose nta n’umwe wafunzwe bo ku buryo budasobanutse ntibafungwanywe n’abandi.

Amakuru agera ku ijisho rya Abaryankuna aturuka ku umuntu ukora mu nzego zu umutekano za FPR, abinyujijie mu busesenguzi bwe, aravuga ko uyu murumuna wa Jay Poll ashobora kwicwa kugirango basibanganye ibimenyetso byose byuburyo uyumuhanzi yagambaniwe kugera nubwo yishwe bakabeshyako yanyoye Alcool bakoresha mukogosha.

Kuri we bishoboka ko haba hari umugambi woguhitana uyu murumuna wa Jay poll kuko afite amakuru menshi yerekeye akarengane umuvandimwe we yanyuzemo kugera kumunota wanyuma yishwe.

Umuntu wo mu umuryango wa Jay Polly twavuganye yasabye Abanyarwanda gutabariza IYAMUREMYE JEAN CLÉMENT bamushinganisha kugirango nawe FPR itaza kumwica cyangwa kumukorera urundi rugomo.

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali