Nyuma yo kubasenyera nta ngurane, Leta ya FPR ikomeje gukorera iyicarubozo abaturage bo muri Bannyahe-Kangondo II

Spread the love




Yanditswe na Byamukama Christian

Imyaka ine irashije abaturage bo muri Kangondo II, Akagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarerere ka Gasabo  bavukijwe uburenganzira ku mitungo yabo mu gikorwa Leta ya FPR yitiriye kubavana mu manegeka, aba baturage  barasenyewe ndetse barangazwa kugeza naho amezi 8 ashije badahabwa amafaranga bari bemerewe yo gukodesha amacumbi .Nyuma yo gusiragira mu buyobozi bukababwira ko butabazi bafashe umwanzuro wo gusubira mu matongo yabo aho  Leta ya FPR ikomeje kubashimuta ihereye ku basore n’abagabo ijyana gufungirwa ahatazwi ndetse n’umugore ugize icyabaza agakubitwa agahindurwa intere.

Bagirana ikiganiro n’ Umuvabu TV kur’uyu wa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, mu gahinda kenshi aba baturage babaye impunzi mu gihugu cy’abo bahamya ko atari abasazi bo kwisenyera nk’uko Leta yakwije ibihuha, kuko aho bari batuye igishushanyo mbonera cyerekana ko hemewe guturwa Kandi bagahamya ko bari kuzira agatsiko kihishe mubuyobozi bwa Leta yiyita iy’u Rwanda gashaka kubambura ibyabo  bashatse biyuhiye nta nkunga batewe na Leta ndetse bo badatinya kuvuga ko ivangura kandi batereranywe.

Mu bisobanuro byabo,bemeza ko bafashe umwanzuro wo kuza gutura mu matongo yabo nyuma yaho Umuyobozi wa Karere ka Gasabo abeshye kuri radiyo ko bahabwa amafarnga y’ubukode nyamara ahabwa abasenyewe mu cyiciro cya 2 gusa bityo  batazongera kuva mu matongo yabo niyo bamwe muri bo bahasiga ubuzima kuko ntarupfu rwiza babona mu gihe barara birukankanwana nk’abajurura, bavumburwa mu bihuru namarondo nk’ibihomora; aba baturage biganjemo abagore n’abana bemeza ko nubwo Leta ishimuta abagabo n’abasore barimo, igakorera iyica rubozo uzamuye ijwi wese bazira ubusa kuko ataribo gitera kandi badateze kuvirira ivuko ry’abo ku kamama.

Aba baturage bemeza ko ntakwigumura bakoze ahubwo iyo bagerageje kubaza ikibazo cyabo babeshywa ibishunga n’inkoko kugeza naho umuyobozi w’umugi wa Kigali ababeshye inama, bagahita bahindurwa imfungwa.

Twabibutsa ko Leta ya FPR ikomeje gukumira uw’ariwe wese ushaka guha ubufasha bw’imibereho aba baturage ku manywa y’ihangu nyamara ikaba ikomeje kuzana abimukira n’impunzi bafatiwe bugwate muri   Libiya  mugihe bashakaga kujya I Burayi mu rwego rwo kwifotoza imbere ya bamatsibihugu no gusahurira mu nduru.

Abanyarwanda niba Kagame n’agatsiko ke bataratwiyeretse barasibye! tugomba guhagurukira hamwe tugafatana urunana mu mpinduramatwara Gacanzigo tukicyiza ay’amabandi yitwaje intwaro.

Ntawarubara, aho agatsiko na FPR bashatse kwagurira ishoramari rivuye mu minyago hahinduka amanegeka!

Abaturage ba Kangondo ya II bagize icyo babwira Kagame mu bwisanzure, bagira bati “witubeshyeshya ibishungwe  nk’inkoko ni turi abanyapolitiki ngo turashaka iyo kalinga yawe, zibukira utuvire ku mitungo dore wamenyereye kurya iby’ubusa no guhiga inzirakarengane kuko n’ingurane yawe yaracyererewe”.

Byamukama Christian