NYARUGENGE : AMAFARANGA Y’UMUTEKANO N’AY’ISUKU YAZAMUWE KU BURYO BUKABIJE!

Spread the love

Mugihe abaturage bakomerewe n’izamuka ry’ibiciro kubera ikibazo cyo gufunga imipaka,abandi bakaba batakaje akazi,Leta yo ntacyo biyibwiye. Ubu yazamuye amafaranga y’isuku iyavana kuri 3,500 iyagira 5,500 naho ay’umutekano iyavana kuri 3,000 iyagira 5,000 Rwf!

Fagitire ya 5,500 by’isuku yarishywe kuri uyu wa 14 Werurwe 2019-Rwezamenyo.

Mugihe abaturage bo bumvaga ko mu bihe nk’ibi Leta yo nyirabayazana yo kubateza ibibazo,yakagombye kugira amabwiriza itanga cyangwa inshingazo ifata mu rwego rwo korohereza umuturage,abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali batunguwe no kubona ibipapuro bishyiraho ibiciro bishya by’umusanzu w’umutekano n’uw’isuku.

Aya mafaranga yazamuwe,kandi bihita bitegekwa ko ariyo bahita batangira kwishyura n’ubundi yarasanzwe ateza ibibazo abaturage batari bake! Ubu noneho nyuma y’aho habereyeho ikibazo cyo kubuza abanyarwanda kujya muri Uganda,hagakubitiraho no kubuza ibiva muri Uganda kwinjira mu gihugu,ubu ibintu byadogereye. Kuba aya mafaranga yongerwa mu gihe nk’iki ni ikintu gitangaje kandi cyije kwiyongera ku bindi byinshi byari bisanzwe bibangamiye abaturage!

Iya mafaranga yiyongera ku misoro ihanitse abaturage babona ko ari ubujura mu bundi!

Iyi misanzu y’urudaca ihimbwa igamije kunyunyuza abaturage imaze kurambirana,kuko usanga n’ibigo cyangwa inyubako zisanzwe zifitiye abazirindira umutekano bo mu bigo byabugenewe bicunga umutekano,nabo bishyuzwa amafaranga y’umutekano!

Abacuruzi,abaozi,n’abandi bashoramari bakora indi mirimo ibyara inyungu,abo bose bariha imisoro kugira ngo Leta ibone uko ishyira mu bikorwa inshingano zayo. Muri izo nshingano harimo no guhemba igipolisi n’igisirikare n’izindi nzego zishinzwe kurinda umutekano. Ntibyumvikana ukuntu Leta yongera igasubira inyuma ikajya kwishyuza urugo kurundi amafaranga y’umutekano.

Uko bigaragara ubu butegetsi bwa FPR bumaze kunanirwa. Bugomba kwigirayo bitaba ibyo bukigizwayo!

REMEZO RODRIGUEZ

Umujyi wa Kigali.