NSENGIMANA HERMAN : SHITANI NTIYAGOMBYE GUCIRA URUBANZA UMWERE

Spread the love

Yanditswe n’Uwamwezi Cecile

Kuri uyu munsi kuwa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, urukiko rwa FPR rwatangaje umwanzuro wi ikinamico rumaze amezi umunani rukina. Abaregwaga bakatiwe hagati yi imyaka itanu na makumyabiri ni itanu.

Paul Rusesabagina niwe bakatiye igihano kirekire, imyaka 25, Sankara bamukatira imyaka 20 naho Nsengimana Herman bamukatira imyaka itanu. Reka twibuke ko ari akarengane FPR yakoreye umuryango wa Nsengimana nyuma yo gushimuta murumuna we umwanditsi Niyomugabo Nyamihirwa kabaye imbarutso ye yo guhagura akirwanaho.

Nsengimana Herman yaburanye kigabo aho atariye iminwa yibutsa FPR ko nabo mbere yo kuboha u Rwanda baruteye bari mu cyitwaga muri icyo gihe  « umutwe w’iterabwoba » icyaha Abanyabyinshi batagize isoni zo kumushinja akaba agiye kugifungirwa imyaka itanu. Ikindi cyaranze Nsengimana mu urubanza rwe nuko yavuze ibyo yabonye akirinda kugambanira no gushinja Rusesabagina. Ntagushidikanya iyi myaka itanu ni iya akarengane kandi twibutsa agatsiko ka abajura gafite ibiganza bijejeta amaraso ko nta gahora gahanze ko igihe ntikigera kazajya imbere yu Ubutabera kakaryozwa ubuzima bwa Abanyarwanda kagiye kumarira ku Icumu. Biragayitse ko Shitanyi icira urubanza umwere!

Undi waburanye kigabo ni Paul Rusesabagina wivanye mu rubanza akanga gukina ikinamico. Ububiligi, Paul Rusesabagina afitiye ubwenegihugu, mu ijwi rya Sophie Wilmès, Minisitiri wu ububanyi na amahanga wabwo, bwamaganye igihano cyakatiwe Rusabagina, aho yatangaje ko rwari urubanza rubogamye!

FPR we, nkotanyi mwe NTITUZABAKUMBURA, mwunamure icumu.

Uwamwezi Cecile