NI AGAHOMAMUNWA AMASHURI AZAFUNGURWA BITARENZE UGUSHYINGO HAGATI!

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ku wa gatanu tariki ya 25 Nzeli 2020 inama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro ko amashuri yakongerwa gufungurwa mu kwezi gutaha. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, nawe mu kiganiro yakoranye na RBA ejo hashize, yatangaje ko Kaminuza zizafungura mu kwezi k’ukwakira, hagakurikiraho amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, bigakorwa mu byiciro bitatu.

Amashuri agiye gufungurwa amaze amezi arindwi (Werurwe – Ukwakira) afunze nyuma yaho ubutegetsi bwa FPR bwitwaje Covid-19 zikayafunga. Kuri ubu abambari ba FPR baravuga ko Ingamba zashyizweho mu rwego rwo kurinda abanyeshuri kwandura Covid-19 ari ko :

  • nta munyeshuri uzaba yicara n’undi ku ntebe imwe,
  • buri munyeshuri azajya aba yambaye agapfukamunwa,
  • abanyeshuri bazajya bajya ibihe,
  • amashuri asabwe kwerekana ko afite aho gukaraba.

Nkuko bimenyerewe FPR izongera yimike ubusumbane muri iryo fungurwa ry’amashuri aho amashuri ,Dr Uwamariya yise ko agendera kuri gahunda mpuzamahanga yererekanye ko mu bihugu akomokamo amasomo yatangiye, yo azafungura niyerekana ko yujuje ibyangombwa. Birumvikana ko nta mwana wa rubanda rugufi wiga muri ayo mashuri.

Amashuri abanza y’abana ba rubanda rugufi yo azatangira mu kwezi k’ugushingo hagati!

Ntawakomera amashyi FPR kuba ifunguye amashuri kuko ni ugukosora ikosa rikomeye yakoze. Biragayitse ko abantu biyita abadogiteri bashobora gufunga amashuri abanza amezi 8 yose mu gihe ku rwego mpuzamahanga herekankwe ko gufunga amashuri igihe kirekire bisubiza abana inyuma mu bushobozi bwo kwiga kandi mu buryo buhoraho. Dr Valentine Uwamariya, umuntu yakwibaza icyo yize mu mashuri ye, “ayo mashuri atizemo urukundo no guhoza ibibondo” hari icyo amariye u Rwanda? Mu magambo Dr Uwamariya yavuze yongeyo ho “byanze bikunze nta mwana uzemererwa kujya ku ishuri atambaye agapfukamunwa.”! Ese yaba akibuka ko ibyo byangombwa asaba amashuri, abanyeshuri n’ababyeyi kwerekana biri mu nshingano ze?

Constance Mutimukeye

One Reply to “NI AGAHOMAMUNWA AMASHURI AZAFUNGURWA BITARENZE UGUSHYINGO HAGATI!”

  1. abaryankuna namwe murakabya,none c mushakako abana burwanda bicwa na covi-19 politike yanyu namwe irananiwe kbS

Comments are closed.