MUSANZE ABATURAGE BASAGA 10 BAGUYE MU GITERO : ABAKEKWA RDF NA FDLR KU ISONGA.

Spread the love

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuya 4 rishyira iya 5 Ukwakira 2019, kije nyuma y’igihe gito mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi abaturage batuye uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu cyane cyane, batangiye kugaragaza ko barambiwe ibikorwa bya kinyamaswa n’iby’iterabwoba by’ubutegetsi bwa FPR, kandi bakaba bari batangiye kugaragaza gushira amanga gukabije imbere y’inzego z’umutekano. Abavuga ko RDF ishobora kuba yiteye barabishingira kukuba ishaka kongera kubabikamo ubwoba ngo yongere ibigarurire!

Uku gushirika ubwoba bakagaragaza uburakari imbere y’abapolisi n’abasirikare, birashoboka cyane ko ari byo bishobora kuba byatumye igisirikare  cy’u Rwanda, igipolisi se, cyangwa byombi byahimbye uyu mutwe wo guhitana abaturage kugira ngo bahindukire batabare babereke ko babakunze kandi banabereke ko abari hanze nta mpuhwe babafiye (Dore ko abaturage badahwema kugaragaza ko bakwiye umucunguzi). Ikindi kandi ni ukugira ngo bongere babakazeho iterabwoba mu buryo busa n’ubwemewe.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi, no mu Murenge wa Nyange, umuyobozi w’ umurenge wa Musanze, Aloys Niyibizi,yatangaje ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya gusa, bamwe mu baturage bavuze ko bakeka ko abateye yaba ari FDLR ngo kuko baje baturuka muri Pariki y’Ibirunga. Bimaze kumenyerwa ko FDLR iyo igabye igitero itera yiteguye bihagije ifite n’ibikoresho bya gisirikare bihagije, kandi ikagaba ibitero ku basirikare. Aba bavugwa ko bateye bitwaje intwaro gakondo n’imbunda nke, ntawahamya ko ari FDLR.

Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ibyo, umuvugizi wa Polisi we avuga ko ari abagizi ba nabi bateye biganjemo abitwaje intwaro gakondo n’abandi bari bafite imbunda! Yakomeje avuga ko aba bagizi ba nabi bishe abantu 8 barimo 6 bicishijwe intwaro gakondo abandi 2 baraswa amasasu.Abantu bagera kuri 18 bakomeretse bajyanwa kwa muganga kuri ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga! Niba intara y’amajyarugu itagira umuvugizi wa Polisi? Iby’iki gitero byatangajwe n’umuvugizi wa polisi ku rwego rw’igihugu.

Ibi bije nyuma y’aho kuwa 27 Nzeri 2019 mu Karere ka Nyabihu, umuturage witwa  Habarurema wari mu modoka yavaga Rubavu yerekeza i Musanze afite agafuka karimo imiguru 10 y’inkweto, yabonye polisi ibahagaritse afata aka gafuka ke ariruka,umupolisi amwirukaho ari kumurasa yamurashe amasasu abiri amuhusha, nyuma aza kumurasa andi abiri yamaze kumugeraho ndetse anabanje kumukubita inshyi ebyiri!

Abaturage barakajwe n’urupfu rwa Habarurema bituma bashaka gukora igisa n’imyigaragambyo bahagarara mu muhanda banga ko umurambo w’uwishwe utwarwa, gusa ntibyamaze akanya. Ibyo aribyo byose ibi si ibintu bimenyerewe ku butegetsi bw’inkotanyi, zari zariraye zaramaze kwizera ko zahabuye abaturage, ari ukuvuga bakabebera!

Abaturage bariye karungu bagerageza no gusa n’abigaragambya ariko basanga ataricyo gihe!

Uyu mucuruzi w’inkweto,Habarurema, yari asanzwe atuye mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu.

Mu Karere ka Burera gahana imbibe n’aka Musanze nabo abaturage bari bamaze iminsi berekana ko bamaze kurambirwa irondo rimaze kuba karande kuko bamaze imyaka 25 barirara, ubu bwo bakaba bageze no gupanga ku irondo abana bato bataye amashuri, ngo bakabikora nk’igihano. Mu kwamagana ibyo, hagiye hakwira n’amakuru ko abaturage bose barambiwe aya marondo y’ibihe byose mu gihugu kirirwa kiyamamaza ko kiri mubya mbere mubifite umutekano. Kwica aba baturage bikaba ari amwe mu mayeri yo kubasubiza kuri uwo mugogoro w’irondo kugira ngo bawikorere batinuba cyane!

Cyubahiro Amani

Intara y’Amajyaruguru.