MUHANGA: ABATURAGE BARINUBIRA UBUJURA NO KWINJIZWA KU NGUFU MURI GAHUNDA YA LETA “EJO HEZA”.

Spread the love




Yanditswe na Byamukama Christian

Ubujura, imikono mihimbano no gukangishwa kwimwa akazi ni amwe mu maturufu y’abayobozi bahagarariye ubutegetsi bwa FPR mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga  mu kwinjiza abaturage muri Gahunda ya “Ejo heza”.

Kuri uyuwa 31 Nyakanga 2020, nibwo umwe mu bubaka ibyumba by’amashuri  bo  mu Karere ka Muhanga –Umurenge wa Muhanga –Akagari ka Tyazo yaganyiye umunyamakuru w’ikinyamakuru TV1 gikorera mu Rwanda agira ati: “Twagiye kubona tubona haje impapuro zitwemeza gusinya ko utazazisinya azakurwa mu kazi, bamwe barazisinya abandi barifata, ariko n’uwifashe byabaye iby’ubusa kuko yarasinyiwe nk’uko byagaragariye mu kujya guhemba ndetse wabaza umu agent wo kuri banki akavuga ati dore si ibyanjye ni ubuyobozi bw’umurenge. Ati ko iyi sinya atari iyanjye? Nawe ati none ko atari njyewe, ntabwo ari njye wabibaza!” Uyumuturage utariye iminwa na gato mu gutangaza ibi akomeza avuga ko ikibabaje muri ibyo byose bakorerwa ari uko mu byiciro bine(4) bayakaswe, bibiri byo nyine ari byo bagaragarizwa ko amafaranga yabyo ariyo yageze aho agomba kujya andi batazi aho yarengeye.

Twabibutsa ko ubundi iyi gahunda ya “Ejo Heza”, kimwe n’izindi gahunda zose za FPR yanyunyurijemo mo imitsi y’Abanyarwanda ibabeshya iterambere no kwizigamira urugero nka “One dollar campaign”cyangwa Ikigega “Agaciro” byanditse neza mu bitabo ko ari gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. “Ejo Heza” ni ubwizigame bw’igihe kirekire bwakagombye gukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango.

Nta kabuza koko burya ngo ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara, uyumuturage wubaka amashuri mu kagali ka Tyazo gutangaza akarengane bakorerwa byamuviriyemo gukatwa umushahara we w’umubyizi wose binyuze mu buyobozi bw’umurenge wa Muhanga.

Ese Abanyarwanda tuzagira ryari uruhare mu bidukorerwa ntidukomeze kurebera isiha rusahuzi!

Ayo mu Kigega “Agaciro” yagiye tuyareba, ayo muri “Ejo heza” aracyendereye, abaturage ntidusiba kwakwa imisanzu y’urudaca itanadufitiye akamaro, ndetse ibindi bigega n’imishinga bya baringa ntibisiba kuvuka; Abanyarwanda  nitudahaguruka ngo turwanye izi gahunda FPR yitwikira ikaducuza, tuzahora turirimba urwo tubonye.

Byamukama Christian