MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA KAGAME RWA NYARUGENGE ISHYAMBA SI RYERU!

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Udahemuka Adolphe aravugwaho kwimana amakuru ku rubanza rucyekwamo Ruswa n’akarengane. Dushingiye ku rubanza No RC 00822/2020/TGI/NYGE, ruregwamo imiryango 10 ituye mu Mudugudu wa Rwinyange, mu Kagari Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Iyi miryango ituye aha hantu kuva mu mwaka 1995, ariko ubu bari mu nkiko barezwe n’uwitwa Mukamana Anne Marie utaba mu Rwanda wahunze 1994, arabarega ko bari mu isambu yabo kandi bo barasaranganyijwe na Leta igihe yatuzaga abahungutse.

Abaregwa barimo Bayingana Alphonse, Karamuzi Edouard, Menge Edwine, Mpaka Vincent, Mukamana Solina, Musengimana Protogène, Ndatinya François, Nyagatare David Joseph na Rutagarama Peter.

Aba bose mu nama ntegurarubanza yabaye tariki 22/12/2021, Mukamana Anne Marie yasabwe ibimenyetso bikurikira:

  1. Kugaragaza icyemezo cy’uko ababyeyi be bapfuye. Abo ni Ngiruwosanga Jean Baptiste uzwi nka

Ruhashya na nyina Mukamana Madeleine, aho baguye, icyabishe n’aho bashyinguye;

2. Kugaragaza umwirondo we nyakuri, aho yavukiye mu buryo bw’amategeko, kuko hari abafunzwe bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zerekanaga umwirondoro we utariwo kandi atari n’aho yari atuye;

3. Kugaragaza icyemezo cy’uko ahagarariye umuryango kuko avukana n’abandi 6 barimo Ngiruwonsanga

J.M.V wahunze Leta, Ngiruwonsanga Jean Bosco, nawe uri mubuhungiro, Ngiruwonsanga Jean Paul nawe uri mu buhungiro. Hari kandi Uwamaliya Jean d’Arc, Ugiriwabo Angélique, Utamuriza Catherine nabo batazwi aho baherereye ukurikije amakuru ava mu nzego z’ibanze.

Ibi bimenyetso byose, nta na kimwe cyatanzwe ntibigaragara muri système y’urukiko kandi inama ntegurarubanza yarabibasabye.Kubisaba byasaga n’amananiza kuko abari impunzi muri RD Congo FPR yatsinzeyo bose ababo badashobora kubona icyemezo cy’uko bapfuye, kumenya aho baguye n’aho bashyinguye. Bitari n’ibyo, ibi byemezo bibiri bya nyuma nta rwego rubitanga mu Rwanda. Igitangwa ni icyemezo cy’uko umuntu yapfuye (attestation de décès) gitangwa ku Murenge hishyuwe 5,000FRW, naho kumenya aho umuntu yaguye n’aho ashyinguye bisaba ubuhamya bw’abantu ntibisaba urwego rwa Leta.

Haribazwa rero icyo umucamanza witwa Hirwa Faustin n’umwanditsi Ndatimana Narcisse bashingiyeho, ku itariki ya 27/06/2022 bemeza ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi, ku itariki 07/09/2022. Ibi rero byatumye hatangira gutekerezwa niba uru rukiko rutarariye akantu rukemera ko urubanza rukomeza kandi ibyasabwe n’inama ntegurarubanza bitaratanzwe. Byanze bikunze uwasesengura neza yasanga harimo ruswa n’akarengane, nk’uko umunyamategeko, Me Musemakweli Elysé abivuga.

Abanyamakuru ba HANGA NEWS begereye urukiko ndetse bandikira Perezida warwo, Udahemuka Adolphe bamubaza icyo umucamanza Hirwa Faustin yashingiyeho yemeza ko urubanza rukomeza ibimenyetso byasabwe bitaraboneka, ariko araruca ararumira ahubwo asubiza ibidahuye n’ikibazo yabajijwe.

Mu magambo ye, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe, yagize ati:

«Ubwo Perezida Kagame yari muri Nyaruguru yabajijwe ku kibazo cy’amasambu y’abaturage yatujwemo abandi bantu, ba nyirayo batahuka nabo bagomba gutuzwa ahandi».

Iki gisubizo nticyanyuze aba banyamakuru bituma bongera bandikira Perezida w’Urukiko bamubaza icyashingiweho ngo urubanza rukomeze, ibimenyetso byasabwe bitaraboneka, noneho araruca ararumira, icyumweru kirenzeho iminsi 3 nta gisubizo barabona. Ibi rero byo kwicecekera imbere y’itangazamakuru bigaragaza ko ishyamba atari ryeru muri uru rukiko kuko hamaze kuvugwamo inshuro nyinshi urunturuntu rushingiye kuri ruswa, ikimenyane n’icyenewabo. Si naho honyine kuko mu nkiko usanga amategeko adakurikizwa ahubwo imanza zigacibwa hakurikijwe amabwiriza yavuye mu nzego zo hejuru.

Harisson Mutabazi, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyo rishaka amakuru ajyanye n’urubanza ryandikira Perezida w’Urukiko rigategereza. Uyu munyabinyoma niba atari ukwijijisha se ayobewe ko ko aba banyamakuru bandikiye Perezida Udahemuka Adolphe inshuro ebyiri zose, bwa mbere agasubiza ibitajyanye n’ikibazo, bwa kabiri akaruca akarumira, akamera nka Vice-Mayor Kamanzi Axelle w’i Musanze? Ese Umuvugizi w’Inkiko yivugira ibye cyangwa azivugira abanje kuzibaza? Ni urujijo gusa!!!

Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rigira riti: «Buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w’igihugu ntatangwa».

Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy’ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo abantu batandukanye baheraho basaba ko hongerwamo ingingo z’ibihano. Ubundi se niba gutanga amakuru ari itegeko, uwayimanye akaba atarateganyirijwe ibihano, ubundi ntiwakwibaza icyatumwe ritorwa n’Abadepite? Ariko aba byamaze kugaragara ko bakorera inda zabo, batajya bita ku byagirira akamaro Abanyarwanda. Ntibatorwa n’abaturage, hatorwa urutonde rw’ishyaka rwemejwe na FPR, noneho kuri rwa rutonde FPR ikagenera ishyaka rikorera mu kwaha kwayo imyanya ishaka, bitewe n’uko ibyumva. Ibi rero nibyo bituma Abadepite batita ku bibazo by’abaturage, ahubwo bagahora bigengesereye nk’abagenda hejuru y’amagi, kugira ngo hatagira iryo bamena, uwabagabiye imyanya akayibanyaga akazanamo abandi.

Mu kwanzura rero twavuga ibibera mu nkiko zo mu Rwanda, harimo n’uru rwa Nyarugenge, bidasobanutse. Abantu bose bagana inkiko bashaka ubutabera, ariko inkiko ntizigenga, byagera kuzo mu Mujyi bikaba akarusho. Hamaze kumvikana abantu benshi bajyanwa muri izi nkiko ariko bakavuga ko nta butabera bizeye. Ingero zirabigaragaza hirya no hino kuko abantu babiri cyangwa benshi bashinjwa icyaha kimwe, ariko bagahanishwa ibihano bitandukanye. Hari n’abandi bakora icyaha kimwe bamwe bagahanwa, abandi bakagororerwa. Uwakora urutonde rw’ingero ntiyarurangiza ku buryo hari n’ababona ubutabera bwo mu Rwanda bwarahindutse “ubutareba”. Byose nta wundi ubiri inyuma uretse agatsiko ka FPR.

Ku ruhande rumwe imiryango 10 yatujwe muri ariya masambu nta kosa ifite kuko yatujwe na Leta ya FPR, rimwe na rimwe ishimirwa ko yayifashije mu rugamba yarwanaga n’ubutegetsi bwa MRND. Ku rundi ruhande, ba nyir’amasambu ntibashobora kubona ubutabera kuko abenshi mu bagize uyu muryango wa Anne Marie Mukamana bananiranywe na FPR barahunga, abandi nta wamenya aho bari.

Ikindi twabwira abadukurikira ni uko kiriya gice cya Nyarugunga ahanini cyatujwemo abasirikare ba FPR, abandi bituza ku ngufu. Igishobora guha ubutabera Mukamana n’umuryango we ni uko babarirwa ingurane mu mafaranga bakajya gushaka ahandi batura cyangwa bagahabwa ingurane y’ubutaka kuko igiciro cyabwo kirazwi neza. Ibiciro bishyirwaho buri mwaka n’abagenagaciro, ariko kariya gace karahenze cyane.

Ntacyo rero Mukamana Anne Marie yakwizera mu gihe n’abagenda basenyerwa hirya no hino, za Bannyahe, Kinigi, Huye n’ahandi, byananiranye kubaha ingurane, bamwe bahebeye urwaje, abandi baracyananara mu nkiko, aho batizeye kuzabona ubutabera, ahubwo bategerejwe n’ubutareba. FPR rero nta na kimwe yashingiyeho itanga imitungo y’abaturage mu gihe yari ifite ibisigara bya Leta bitagira ingano, ubu bikaba bigenda byegurirwa abambari bayo b’imbere, abo bita “Ab’indani”!!!

Umuturage azishima ate?