MINISITERI Y’ISHORAMARI IJE KUMARA IKI U RWANDA RUTAGIRA IY’IGENAMIGAMBI?

Spread the love

Yanditswe na Kamikazi Umuringa Josiane

Ku wa Gatanu, tariki ya 29/07/2022, habaye Inama y’Abaminisitiri, ingona ziboneraho kurya bamwe abandi bambuka. Twabonye uwari Minisitiri w’Ubucuruzi, Habyarimana Béatha, abererekera abandi ariko ahita ashingwa kuyobora Banki ya Kigali, ikorera mu kwaha kwa FPR.

Twabonye kandi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome azamurwa mu ntera, avanwa muri MINAGRI, aho yari Umunyamabanga wa Leta, agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi, ahita asimburwa na Dr Musafiri Ildephonse. Hinjiyemo kandi Dr Eric Rwigamba washinzwe Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, uwari Senateri Dr. Yvonne Umulisa amubera Umunyamabanga Uhoraho (PS).

Twabonye nanone umwanya wa Bamporiki Edouard ukomeza kubamo ubusa, ibintu bitatunguye abasesenguzi, cyane cyane ko iyi nama yo ku wa Gatanu yari yashyize abambari ba FPR mu myanya yiganjemo ba PS, abandi bita ijisho ry’umuturanyi, rishinzwe kwegeranya agafaranga kose gacaracara muri za Minisiteri zinyuranye, rigacungwa na FPR.

Nyuma y’izi mpinduka no gushyiraho Minisiteri nshya abasesenguzi benshi batangiye kwibaza niba koko hari hakenewe Minisiteri y’Ishoramari rya Leta cyangwa niba hari hakenewe Minisiteri y’Igenamigambi kuko usanga akenshi mu Rwanda hakorwa imishinga yizwe nabi igatera ibihombo Leta. Abandi bumvaga hakenewe Minisiteri y’Ishoramari, ritavangura ahubwo ryinjizamo abashoramari bose, harimo n’abigenga.

Ibi rero nibyo byatumye tubategurira ubu busesenguzi kugira ngo turebere hamwe niba koko iyi Minisiteri y’Ishoramari rya Leta ije gukemura ikibazo cy’ibihombo byibasiye Leta, cyangwa niba ije kongera umubare w’ibisambo bigamije gukomeza kumunga umutungo w’abaturage, byuzuza comptes za FPR, mu Rwanda no mu mahanga, dore ko igisambo Dr Diane Karusisi cyari kimaze kwirara kikaba cyaratewe ishoti muri BK, kugira ngo Béatha Habyarimana azane imitwe igamije kwiba byinshi kandi vuba.

Duhereye kuri Dr Ngabitsinze, uyu ni umugabo ukomoka mu ishyaka rya PSD ariko wagiye azamuka vuba vuba kuko mu gihe yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuhinzi, yabifatanyaga no kuba Perezida w’Inama Njyanama ya Huye, ahava agirwa umudepite, dore ko badatorwa n’abaturage, ndetse ashingwa PAC, asimbura umukombozi mwene wabo, Nkusi Juvénal, aho yavuye mu 2020 agirwa Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, none mu kanya nk’ako guhumbya akaba agizwe Minisitiri, ashimirwa ubujura bwungura FPR.

Uyu mugabo wanayoboye inama y’ubutegetsi ya NAEB akina karaté akaba yaranihebeye umupira w’amaguru, aho afana ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani na APR FC yo mu Rwanda.

Mu busesenguzi bwacu dusanga kuba PAC ihora ishingwa PSD ari uko abo itumira benshi baba bakomoka muri FPR, bigatuma nta jambo bayigiraho. PAC itumira abambari ba FPR banyereje ibya rubanda bikarangira byiswe amakosa, ntihagire ubakurikirana mu nkiko. Abakombozi rero babereye FPR agakingirizo keza!

Uwitwa Dr. Eric Rwigamba we afite ubunararibonye mu gushyira mu bikorwa gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, ku buryo ariho FPR yahereye imurambagiza kugira ngo ayibere igisambo kizi kwiba no kubihisha. Yabaye umuyobozi w’urwego rushinzwe imari muri MINECOFIN ariko kuba batagira igenamigambi, ntiyabashije gutanga umusaruro ufatika, ahubwo yabagaho yitwa “Simbajene” kuko ntacyo yakizaga cyangwa ngo yice.

Uyu mugabo wanayoboye Access to Finance atuma iribwa n’imbeba, agororerwa kuyobora Agro-Finance yari banque itagira ama comptes ariko itanga inguzanyo kugira ngo abambari ba FPR babone inguzanyo zitagira inyungu, abihuza n’uko yakoze muri Uganda nka Auditeur. Iyi Minisiteri rero imutegerejeho byinshi ariko nta cyizere gihari kuko ishoramari rya Leta ryahujwe n’irya FPR rikaba ntacyo rimariye abaturage uretse kubasahura no kwigwizaho imitungo yabo, bo bagahozwa mu bukene kugira ngo bazahore bapfukamye.

Azwi kandi mu ba Auditeurs bakoreye audit inama ya CHOGM iherutse kuba mu Rwanda, bagaragaza ko ibintu byose byagenze neza 100% none ahembwe kuba Minisitiri nyuma y’ukwezi kumwe gusa iyi nama ibaye.

Dr. Ildephonse Musafiri we ntabwo azwi cyane muri Politique y’u Rwanda kuko icyo azwiho ni uko ari umwarimu muri Kaminuza, ariko isosi ye ikaba iguyemo inshishi kuko ashyizwe muri MINAGRI, Minisiteri yaranzwe no kugira ba Semuhanuka benshi batanga imbuto z’ibishyimbo zikanga kuzana uruyange, batanga ibigori ntibiheke, intoryi zigahinduka intagarasoryo, nyamara abaturage bashoye mu buhinzi akayabo.

Muri ubu busenguzi dusanga kuba harabayeho Ministeri y’Ishoramari rya Leta ari ukubara nabi gukomeye kuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riyibuza kwivanga mu bucuruzi. Gusa ku ngoma ya FPR nta tegeko na rimwe rikurikizwa, ahubwo hakurikizwa amabwiriza. Ubu se iri shoramari rizaba ritandukaniye he n’iryo RDB ikora ishora muri za Arsenal na Paris Saint Germain? Ikibazo si ishoramari rya Leta mu Rwanda, ahubwo hakwiye kurebwa ngo amafaranga ashorwa mu mishinga yunguka ate? Mu gihe kingana iki?

Dusanga na none iyi Minisiteri igiye guhangana n’ibibazo by’urudaca byazonze ishoramari ryo mu Rwanda ritagira igenamigambi. Ku ikubitiro izakubitana n’ikibazo cy’uruganda rutunganya imyumbati rwubatswe muri Ngororero nyamara nta myumbati bahinga, urwa soya rwubatswe i Kayonza itahera, urw’ikigage rwubatswe muri Kamonyi nyamara amasaka atemerewe guhingwa mu Majyepfo, urw’imyumbati rwa Kinazi muri Ruhango rwabuze umusaruro, rugahenda cyane ku buryo umuturage asabwa gutanga 20Kg z’imyumbati mibisi kugira ngo abashe kugura 1Kg cy’ifu, urw’umutobe rwubatswe i Rwamagana bakaruzanira imashini ikora igikoma, amahoteli yubatswe muri Rusizi, Karongi, Rubavu, Burera n’ahandi akaba imyaka irenga 10 nta kiyakorerwamo, imiturirwa ya RSSB itagira abayikoreramo hirya no hino mu gihugu n’ibindi byose byahindutse indiri y’imiserebanya n’ibinyugunyugu.

Gusa nanone ubwo Kagame yarahizaga aba bagabo yumvikanye avuga ko ashaka ko ishoramari rya Leta rihabwa abikorera vuba na bwangu. Ibi rero bigatuma umuntu yibaza ibibazo byinshi: Niba ishoramari rya Leta rigiye kwegurirwa abikorera, kuki hashyizweho minisiteri y’ishoramari rya Leta? None se ubwo inshingano z’iyo minisiteri ni ugukura ishoramari rya leta mu maboko ya Leta ikarishyira mu maboko y’agatsiko k’ibifi binini gusa? Nirangiza kubikora se izahita iseswa?

Nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, tubona ko aho gushyiraho Minisiteri y’Ishoramari rya Leta ari ikinyoma gihambaye tudakwiye kurebera. Iyi Minisiteri yagombaga kuba Iy’Ishoramari ikerekana amahirwe ari mu Rwanda buri wese ubifitiye ubushobozi akahashora imari, aho kubiharira Leta gusa, nayo itishoboye. Ariko nanone bahoraga batubeshya ko ibyo ari byo cya kigo cya Claire Akamanzi kitwa RDB gishinzwe.

 Iyi Minisiteri yari kuba ikenewe kugira ngo ishyireho imirongo ya politique y’ishoramari, aho kwitwa ishoramari rya Leta. Umunyarwanda yagize ati: «Ibize nabi uyima ifu», nta makiriro twakwizera mu kinyoma. Ubu se Abanyarwanda aka kanya bibagiwe imyumbati yatuburiwe mu kigo cya gisirikare cya Gako, abaturage babeshywa ko bazeza 40 Tonnes kuri hectare, nyamara nta wamenye irengero ry’umushinga.

Ubu se abatuye i Muyira bazibagirwa ukuntu Leta yabategetse guhinga imyumbati ikababuza kuyisarura ikaborera mu butaka, nyamara uruganda rwa Kinazi ruvana imyumbati muri Tanzania? Iyi Minisiteri yagakwiye kuba yitwa Minisiteri y’Ishoramari ikareba niba amafaranga atangwa mu nguzanyo z’amabanki afite uburyo yungura abafashe izo nguzanyo. Birazwi neza ko abakene bishyura imibereho y’abakire. Byaba bimaze iki abajyanama ba Kagame bamugiriye inama yo gushyiraho Minisiteri y’Ishoramari rya Leta?

Ubu se umunsi Abanyarwanda bazabaza Clare Akamanzi wa RDB icyo ingona, intare n’inkura zungukiye u Rwanda azasubiza iki? Amafaranga atangwa muri Arsenal na PSG aramutse ahawe Rayon Sport, Kiyovu cyangwa Mukura Victor Sport byatwara iki? Ese ubukerarugendo bukorerwa i Kibeho bushorwamo iki cyungura Abanyarwanda? Barangiza ngo Ishoramari rya Leta! Ariko ibitangaza biragwira koko!!!

Ubu se Dr Eric Rwigamba azi amafaranga yatikiriye mu kubaka Gishoma Peat Plant rukabura nyiramugengeri rutunganya? Ese ubu azi abana bapfira mu bitaro babuze umwuka? Abana barenga 20 bapfiriye mu Bitaro bya Ruhengeri mu kwezi kumwe muri 2021 byabajijwe nde ko ntawajyanye mu nkiko.

Niba Leta y’u Rwanda ishishikariza abacuruzi gushora muri Hôtels za Nyagatare na Gashora, yumva iri shoramari rifatika, hari aho ryageza abaturage? Ibi sibyo byatumye Ruboneka Gédéon wari Mayor wa Ngororero avuga ko Akarere ke kashishikarijwe gushora hafi miliyari n’igice z’amanyarwanda mu iyubakwa rya Hôtel y’i Rusizi atazi n’aho yubatswe? Iri se ryaba ari ishoramari nyabaki ritagira icyo rimarira ba nyiraryo?

Iyi Minisiteri na none yitezweho gushyira umucyo ku mafaranga yakwa abaturage agahita aburirwa irengero. Ntibyumvikana uburyo abaturage bakwa amafaranga yo gushyira mu bigega nk’AGACIRO, ISHEMA RYACU, EJO HEZA, ITERAMBERE FUND, n’ibindi ariko bo bagera mu gihe cy’amage nka za Guma mu rugo zo muri COVID-19, ibi bigega bikaruca bikarumira.

Twabeshywe ko abakora muri secteur informel nk’abamotari, abanyonzi, abacuruzi bato bato n’abandi bazaba barateganyirijwe bose 100% mu mpera za 2020. Hashyizweho ikiswe Social Security Partners gifata amafaranga y’abaturage, ariko iyi yose ni imishinga yariwe n’imbeba, iburirwa irengero. Nyamara Leta yarakomeje ibeshya abaturage, ibasahura amafaranga badafite n’aho bavana, ashyirwa ku ma comptes ya FPR, umuturage asigara aririra mu myotsi, adafite n’urwara rwo kwishima asigaranye.

Nta munyarwanda n’umwe wakwirengagiza agahato ko gutanga amafaranga muri EJO HEZA, umuturage akajya akatwa amafaranga nta masezerano ahari ahubwo bigakorerwa kuri téléphone ku buryo iyo yibwe cyangwa igatakara biba birangiye. Umukecuru utanga amafaranga ya EJO HEZA yakagombye kuba afite ifishi kurenza uko afite simcard, iyo fishi akazayiraga abana be, bagakurikirana imitungo y’ababyeyi babo. Ubu bujura se nibwo Leta y’agatsiko yita ishoramari rya Leta?

Mu kwanzura ubu busesenguzi rero twababwira ko u Rwanda rutari rukeneye ishoramari rya Leta ahubwo rukeneye ubujyanama mu ishoramari rya rusange. Iyo urebye ibimodoka biryamye munsi ya Gare ya Gahanga muri Kicukiro no ku Mulindi wa Kanombe, usanga nta kindi byazize uretse ishoramari ryizwe nabi.

Iyo urebye imiturirwa yubatswe ntikorerwemo, nta kindi yazize uretse ishoramari ryizwe nabi. Nyamara twarangiza tukabeshywa ko turi muri Singapour y’Afurika? Iyi miturirwa idafite icyo yinjiza mu by’ukuri imariye iki Abanyarwanda? Byaba bimaze iki kumva ko Leta yakwiharira ishoramari nyamara Itegeko Nshinga ritayemerera kwishora mu bucuruzi? Ni iki mu by’ukuri u Rwanda ruzungukira mu ishoramari ridasangiwe?

Dusanga rero kugira ngo ishoramari rigire agaciro ari uko Leta yakubahiriza Itegeko Nshinga ikava mu bucuruzi, ahubwo igashyiraho ishoramari ridaheza. Niba ntacyo twigiye ku nganda zubatswe zikabura umusaruro zitunganya cyangwa amazu yubatswe akabura abayakoreramo, ntiduteze kugira irindi somo tuziga.

Iyi minisiteri yazaba igize ubwenge mu gihe izicara igakora inama ikabwira Leta iti: «Gurisha Rwandair, ntacyo yunguka». Niba iyi minisiteri izareba amakipe y’Uturere atagira icyo yungura abahatuye, ikegera MINADEF ikayibaza icyo APR FC imariye u Rwanda, ikareba companies za transport igatokora ibitotsi birimo, ikigisha buri muturarwanda aho ashora imari n’uko yunguka nibwo izaba ibaye ingirakamaro. Bitari ibyo FPR izakomeza iyikoreshe mu gusahura rubanda kandi ntacyo ibamariye mu kubazamurira imibereho.

Mu gihe cyose amafaranga azasohoka mu Karere ka Nyarugenge ajya gufasha Kiyovu Sport cyangwa agasohoka mu misoro y’Abanyamuhanga ajya gufasha AS Muhanga, kuri Mukura bikaba bityo i Huye, Amagaju i Nyamagabe n’ahandi, ntacyo iyi Minisiteri izaba imariye abaturage. Niba BNR igeze aho igira inama SONARWA ngo igurishe imitungo yayo, iyi Minisiteri ije kumara iki mu gihe nta genamigambi rihari.

Dukwiye gusaba iyi Minisiteri kubasha gutandukanya irondo n’ibisambo. Abanyereza ibya rubanda bakagororerwa indi myanya bakwiye gutanga ibisobanuro mu nkiko tukareka kwitiranya ibyaha n’amakosa. Bitari ibyo FPR izakomeza ibeshye Abanyarwanda bahere mu bukene, ama comptes yayo akomeze yuzure.

Ibintu bidafite aho byanditse bigomba kuvaho, ahubwo hakihutirwa gushyiraho Minisiteri ya Plannification. Iyo tugira Minisiteri ya Plannification ntabwo tuba tubona mu Karere kamwe, abanyeshuri biga mu mashuri abanza, biga igice cy’umunsi, abandi bakiga igitondo n’ikigoroba, kandi amaherezo bazakora ikizamini cya Leta kimwe. Iyo tugira Minisiteri ya Plannification yakagombye kuba yicara igateganya imodoka zikenewe mu mujyi wa Kigali, igateganya ko Uturere twera twa Musanze na Nyabihu twareka guturwa, tugakorerwamo ubuhinzi.

Iyi Minisiteri yareba niba inkura n’intare zaguzwe muri Afurika y’Epfo zari zikenewe, yasanga zikenewe hakagira izirekerwa muri Parc Eco-Touristique ya Nyandungu kugira ngo abazisura bazibonere hafi. Uretse kubeshya Abanyarwanda, ntabwo Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatekerereza Umujyi wose, mu gihe yashyizweho n’umuntu umwe, Kagame. Kuba nta wuhanirwa ibyaha byo kunyereza ibya rubanda ni ikimenyetso simusiga ko FPR ikomeje kubeshya abaturage, ikoresheje aba banyamashuri baminuje.

Ubu koko muri iki kinyejana Abasenateri bakwiye kuba batwara imashini mu bikapu byaguzwe 300,000FRW? Birakwiye ko Leta yongera uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, FPR ikareka kubeshya ko umuturage ari ku isonga kandi ntacyo idakora ngo imusonge. Nakomeza gusongwa, umusonga uzagera ku Mana ibintu bihinduke ibindi. Nta kindi cyadufasha rero uretse kureka umuturage akitegerereza aho gutekererezwa.