MINISITERI Y’INGABO IMAZE UMWAKA ITARABASHA KWEMEZA IBYATWEREWE PHOCAS NDAYIZERA IBYO ARI BYO.

Spread the love

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 07 Mutarama, ubwo hatangiraga mu mizi urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be, ubushicyaha bwareze uyu munyamakuru gufatanwa ibiturika ngo byari bigamije gusenya inyubako za Leta, ibigega, ibiraro n’ibindi. Bubajijwe uko bwemeza ibyo buvuga, ubushinjacyaha bwatangaje ko Minisiteri y’ingabo imaze umwaka wose itarabaha ibyo yagezeho mu bushakashatsi bagiye gukora kuri ibyo biturika!

Ndayizera Phocas wihariye umunsi wose w’iburanisha, yahakanye ibyaha byose anahakana ikitwa inyandikomvugo zose zo mubugenzacyaha n’irindi bazwa ryose! Yabwiye urukiko ko yemeye gushyira umukono ku nyandikomvugo zimushinja uruhare mu byaha by’iterabwoba kubera ‘iyicarubozo’ yakorewe. Yabwiye urukiko ko icyo azira ari uko aziranye na Ntamuhanga Cassien. Yavuze ko azi Ntamuhanga bakiri bato ndetse n’igihe yakoraga umwuga w’itangazamakuru. Yahakaniye urukiko imikoranire nawe iyo ari yo yose igamije gukora icyaha.

Uretse Karangwa Eliakim,Phocas Ndayizera yavuze ko bari batangiranye imishinga y’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, Ndayizera yavuze ko abandi bose bagize itsinda ry’abaregwa yababoneye bwa mbere mu rukiko.

Ubushinjacyaha burega Ndayizera na bagenzi be ‘umugambi wo gusenya inyubako za Leta’ mu rwego rwo kwerekana ko igihugu kitarimo umutekano.

Ubushinjacyaha mu iburanisha riheruka ryari ryareze Phocas kuba ku isonga ry’itsinda ryo mu Rwanda ryahabwaga amabwiriza na Cassien Ntamuhanga ngo ari nawe wamwoherereje ibiturika byitwa ‘Dynamites’ byagombaga kwifashishwa mu gusenya inyubako za Leta nk’ibiraro, inkingi z’amashanyarazi ndetse n’ibigega by’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli.

Ubushinjacyaha bukomeza bushinja Ndayizera gushakisha itsinda ry’abagombaga kumufasha barimo impuguke mu by’ikoranabuhanga, Eliakim Karangwa, wagombaga guteranya ibi biturika ngo bigere ku mugambi wabyo!

Phocas Ndayizera yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo…ahakana ibyaha byose.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha uko bwemeza ko ibyafashwe byagombaga guturitsa inyubako za Leta kandi hatarakozwe igenzura ry’impuguke muri uru rwego. Ubushinjacyaha bwasubije ko  ibyafashwe byashyikirijwe Ministeri y’ingabo ngo ibigenzure, hakaba hashize umwaka urenga icyegeranyo kitaratangazwa!

Si ubwambere ubutegetsi bwa Kagame bwikanga urubyiruko maze rukaruhimbira ibyaha kandi rukabahatira kubyemera rukoresheje iyicarubozo. Rimwe na rimwe ubutegetsi buhimba abatangabuhamya b’ibinyoma bakigishwa, bagashinja ubundi bakabihemberwa!

Iki kibazo cy’abakorerwa iyicarubozo ngo bemere ibyaha kimaze kugaruka inshuro nyinshi mu manza nyinshi cyane cyane iz’abashinjwa kugerageza gutunga agatoki ibitagenda mu Rwanda, cyangwa abagerageje guhumura abaturage ngo babe baharanira ubunganzira bwabo!

Urubanza ruzakomeza kuya  5 Gashyantare 2020.

Emmanuel Nyemazi

Inntara y’Amajyepfo.