Maputo: Sgt Emmanuel Rwambibi maneko w’u Rwanda ushinzwe kwica no gushaka abicwa aho aba hamenyekanye!

Spread the love

Rwambibi Emmanuel ni umwe muri ba DMI benshi bajyanywe i Maputo muri Mozambique guhangana n’Abanyarwanda bahatuye bahunze u Rwanda kandi bakaba bataruyoboka!

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko uyu Rwambibi ubu yahawe inshingano n’ubutegetsi bwa Kigali zo guhuza ibikorwa byo gushaka abarangaje imbere abandi mu buhunzi no kutayoboka Kigali hamwe n’abatabona ibintu nkuko Kigali ibibona, no kuba bakicwa bibaye ngombwa! 

Nyuma y’iperereza ryimbitse tubifashijwemo n’abasomyi b’Ijisho ry’Abaryankuna, twasanze umwe mu bakozi b’urwego rw’iperereza rwa gisirikare rw’u Rwanda G2 (DMI) wari wihishe mu mujyi wa Maputo ari Sgt Emmanuel Rwambibi atari Jean Claude Kimenyi nkuko bimaze iminsi biri kuri uru rubuga!
Ukwibeshya kwavuye ku muntu wayobeje umunyamakuru akoresheje ifoto. Hari amakuru avuga ko uwo nawe ari umwe mu bakozi ba DMI wigiriye nyoni nyinshi i Maputo muri Mozambique. Twatangije iperereza kuri uwo muntu icyo rizageraho tuzababwira!


Aho uyu mugabo Rwambibi Emmanuel yihishe yihishe hatahuwe ko ari mu nzu itaruzura y’uwitwa Ndekwe Philbert, iri ahitwa Mozal mu Ntara ya Matola ho muri Maputo!


Uyu Ndekwe ni umwe mubaharanira kugira ubutoni kuri Leta ya FPR, aho akunze kugaragara ashaka guhigika uwitwa Louis BASIGA usanzwe ayobora diaspora nyarwanda muri Mozambique, na we wabonye ubutoni mu butegetsi bwa FPR nyuma y’amabi menshi yakoze nkuko twayagaragaje mu nkuru zacu zabanje, bikaba byarahitanye Abanyarwanda batandukanye babaga Mozambique abandi bakabiboneramo akaga n’akarenga gakomeye!

Uku gushaka kumurusha amanota niko kwatumye ahisha uyu mwicanyi ruharwa witwa Rwambibi mu nzu ye icyubakwa ngo bakunde bajijishe!

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka! Usibye n’abatari babimenya tuburiye ubu, hari amakuru ko inzego z’umutekano za Mozambique ziryamiye amajanja ngo zibe zakoma mu nkokora ibikorwa bya DMI yinjiye ku bwinshi ku butaka bw’icyo gihugu!

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info

UWAMWEZI Cecile

Ijisho ry’Abaryankuna SADEC